Inkuru Nyamukuru

Volleyball: Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu mu byishimo nyuma yo guhabwa miliyoni eshatu buri wese

todayJuly 15, 2024

Background
share close

Kuwa Gatatu w’icyumweru turimo gusoza nibwo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yashyikirije ishimwe abakinnyi bagejeje ikipe y’igihugu muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika.

Ni irushanwa ryabereye mu gihugu cya kameruni (Cemeroon) umwaka ushize muri Kanama aho abakobwa b’ikipe y’Igihugu y’umukino wa volleyball bageze mu 1/2 cy’igikombe cy’afurika gusa bakaza gusoza ku mwanya wa Kane nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’Igihugu ya Cameroon ku mwanya wa Gatatu.

Ni ubwambere byari bibaye mu mateka y’ikipe y’Igihugu ya Volleyball yaba abagabo ndetse n’abagore kugera mu makipe Ane ya mbere muri Afurika dore ko ubu abahungu bahagaze ku mwanya wa Gatandatu muri Afurika nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abagabo cyabereye mu Misiri umwaka ushize.

Nyuma y’igihe kitari gito, Minisiteri ya sSiporo yibutse akazi bakoze ibagenera miliyoni 3 kuri buri kinnyi ndetse n’abari bagize ikipe muri rusange.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kuwa Mbere Abanyarwanda bazarara bamenye icyerekezo cy’ibyavuye mu matora – NEC

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda bari burarebamenye icyerekezo cy’ibyavuye mu matora, kubagaragariza aho kubarura bigeze ndetse n’uko amajwi azaba ahagaze ku bakandida Perezida. NEC ivuga ko ku cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, amatora yabereye muri Diaspora ku Banyarwanda bari mu mahanga, ibikenewe byose bijyanye nayo byari byamaze gutegurwa ndetse ko ibintu byari bimeze neza ku masite yose y’itora agera 168 yatoreweho […]

todayJuly 15, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%