Abaturage bo mu Murenge wa Mulinga mu Karere ka Nyabihu, bamurikiwe ikiraro cy’abanyamaguru cyo mu kirere, bituma biruhutsa ingorane zo kutanoza imihahirane bitewe n’amazi cyane cyane yo mu gihe cy’imvura y’umuhindo cyangwa iyo mu gihe cy’itumba, yuzuraga ntibabone aho banyura, hakaba ubwo anabateje impanuka zo kuyaburiramo ubuzima.
Icyo kiraro cya Satura, kireshya na Metero 130, gihuza Utugari twa Gisizi na Mulinga two mu Murenge wa Mulinga.
Akomeza agira ati “Ikiraro kiri kuri uru rwego kijyanye n’igihe twari tukibabaye kuko aha hantu ari agace kagizwe n’imisozi miremire, ubona ko hakenewe byinshi nka byo. Ubuyobozi bwakitwubakiye ntacyo twabona twabunganya, abaturage twuzuye amashimwe gusa gusa”.
Ni ikiraro cyubatswe hagamijwe kubakura mu bwigunge nk’umwe mu mihigo y’uyu mwaka y’aka Karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Habanabakize Jean Claude, agira ati: “Akarere kafatanyije n’Ikigo kizobereye mu kubaka ibiraro byo mu kirere Bridges to Prosperity, kuko twifuzaga ko nibura ibibazo abo muri utwo tugari twombi n’utundi byegeranye bikurwaho mu gihe bahahirana”.
Yunzemo agira ati “Kariya gace, gakorerwamo ubuhinzi kandi ni nako hari kugenda hagezwa ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro n’ibindi bikeneye kuganwa n’umubare utari mutoya w’abaturage. Ubwo rero kuba batabonaga uko babigeraho kubera kubura icyo bambukiraho, ubwabyo byari ikibazo gikomeye natwe byari biduhangayikishije”.
Yababwiye ko iki kiraro cyubatswe mu buryo burambye, dore ko n’ubwo imvura yagwa ari nyinshi, kidashobora kurengerwa n’amazi ngo acyangirize cyangwa agitembane nk’uko bisanzwe bigenda ku bindi biraro bisanzwe.
Ku bwa Habanabakize, asanga ari ah’abaturage gushyiraho akabo, bakakibungabunga bakagifata neza, bakirinda kwangiza insinga n’ibyumba bicyubakishijwe, kugira ngo kizamare igihe. Ni ikiraro cyuzuye gitwaye Miliyoni 135 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abayobozi batandukanye biganjemo abo ku mugabane wa Afurika barimo Perezida wa Kenya William Ruto, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’abandi, bohereje ubutumwa bushimira Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere. Perezida wa Kenya William Ruto yashimiye Perezida Kagame (Ifoto yo mu bubiko) Perezida wa Kenya William Ruto, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yashimiye Perezida Paul Kagame, ashima n’amahitamo y’Abanyarwanda. […]
Post comments (0)