Inkuru Nyamukuru

Rwamagana: Inkongi y’umuriro yangije ibintu by’agaciro gasaga Miliyoni 12Frw

todayJuly 17, 2024

Background
share close

Mu Murenge wa Kigabiro, mu Kagari ka Sibagire, mu gasantere kazwi nko kwa Shyaka kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, inkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuturage yangiza ibintu by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 12 n’ibihumbi 700.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana yatangarije Kigali Today ko iyi nkongi yangije igisenye cy’inzu ndetse n’ibyarimo byose birashya birakongoka.

Ati “Inkongi ntawe yahitanye cyangwa ngo akomereke gusa yangije ibintu bifite agaciro ka Miliyoni 12 n’ibihumbi 700.”

SP Twizeyimana avuga ko hataramenyekana icyateye iyi nkongi hagikorwa iperereza ariko amakuru yatanzwe na nyiri nzu akeka ko byaba batewe n’insinga z’amashanyarazi zakoranyeho zigateza ‘court circuit’.

SP Twizeyimana avuga ko mu rwego rwo kurwanya inkongi Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB) rikora ubukangurambaga bwo gukumira inkongi z’umuriro, abantu bibutswa gufata ingamba zo kwirinda uburangare n’indi myitwarire ishobora guteza inkongi.

Ati “Ni byiza ko abantu birinda inkongi kuko bishoboka kuko impanuka nyinshi z’umuriro ziterwa n’abantu bagenda bashyira umuriro w’amashanyarazi mu nzu zabo bikozwe n’abatabifitiye ubumenyi, gukoresha insinga zitujuje ubuziranenge, ahandi ugasanga nk’inzu yo guturamo ikorerwamo ubucuruzi ndetse ugasanga bacometse ibikoresho by’amashanyarazi byinshi ahantu hadafite ubushobozi bwo kubirahurira, uburangare mu gukoresha gazi zifashishwa mu guteka n’ibindi.”

SP Twizeyimana yibukije abantu ko bagomba kugira za kizimyamwoto ndetse n’ibindi bakwifashisha mu kuzimya inkongi birimo umucanga kugira ngo Polisi ibatabare nabo bagize icyo bakora.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umugabo yatawe muri yombi yiyemerera ko amaze kwica abagore 42

Polisi yo muri Kenya kuwa Mbere yataye muri yombi umugabo w’imyaka 33 y’amavuko, wiyemerera ko yari amaze kwica abagore 42, nyuma y’uko hatahuwe imirambo icyenda (9) yashinyaguriwe, yari yaratawe mu kimoteri cy’imyanda mu Mujyi wa Nairobi. Imirambo y’abagore bikekwa ko bishwe n’umuntu umwe yatoraguwe mu myanda muri Nairobi Uwo mugabo ubu uri mu maboko y’inzego z’umutekano yitwa Collins Jumaisi Khalusha, akaba yiyemerera ko yishe abagore 42 yarangiza akajugunya imirambo yabo […]

todayJuly 17, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%