Polisi yo muri Kenya kuwa Mbere yataye muri yombi umugabo w’imyaka 33 y’amavuko, wiyemerera ko yari amaze kwica abagore 42, nyuma y’uko hatahuwe imirambo icyenda (9) yashinyaguriwe, yari yaratawe mu kimoteri cy’imyanda mu Mujyi wa Nairobi.
Imirambo y’abagore bikekwa ko bishwe n’umuntu umwe yatoraguwe mu myanda muri Nairobi
Uwo mugabo ubu uri mu maboko y’inzego z’umutekano yitwa Collins Jumaisi Khalusha, akaba yiyemerera ko yishe abagore 42 yarangiza akajugunya imirambo yabo mu kimoteri bajugunyamo imyanda, nk’uko byatangajwe na Mohammed Amin, umuyobozi w’urwego rw’Ubugenzacyaha muri Kenya.
Collins Jumaisi Khalusha yafashwe arimo agerageza gushuka undi mugore nawe yashakaga kwica, afatirwa ahitwa Kayole, aho yari yamusanze aho yari yaje kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’umupira w’amaguru ku Mugabane w’u Burayi (Championnat d’Europe de Football) wahuzaga Espagne n’u Bwongereza.
Mohammed Amin, umuyobozi w’urwego rw’Ubugenzacyaha muri Kenya, yagize ati, ”Ubu dufite umuntu w’umwicanyi, wishe abantu mu bihe bitandukanye, utubaha na gato ubuzima bw’ikiremwamuntu”.
Uwo ukekwaho kuba ari we wishe mu buryo bw’agashinyaguro abo bagore bose uko ari 42, yafashwe nyuma yo gukurikirana telefoni yakoresheje ahamagara umwe mu bo yishe.
Mohammed Amin, umuyobozi w’urwego rw’Ubugenzacyaha muri Kenya, yakomeje agira ati, ”Umuhoro, twe dukeka ko yakoreshaga atemegura ingingo zitandukanye z’abo bagore yabaga yishe, ni kimwe mu byo twasanze mu nzu ye mu gihe cyo kuyisaka, ku buryo twe tubona Jumaisi Khalusha nka ‘Vampire’. Ikibabaje cyane kurushaho, ni uko uwo yishe bwa mbere, ari umugore we, kuko yamwishe amunize, yarangiza akamucamo ibice, nyuma umurambo akajya kuwuta mu kimoteri bajugunyamo imyanda”.
Polisi ya Kenya yatangaje ko abo bagore bose uko 42, bikekwa ko bishwe hagati y’umwaka wa 2022 n’itariki 11 Nyakanga 2024, hashingiwe ku makuru Polisi yamaze kubona.
Ku bindi birenzeho, nk’uko Mohammed Amin yakomeje abisobanura, ni uko undi mugabo ukekwaho kuba yari umufatanyacyaha muri ubwo bwicanyi yafatanywe telefoni y’umwe mu bagore bishwe, nubwo nta bisobanuro byinshi yatanze ku bijyanye n’uwo mugabo ukekwaho ubufatanyacyaha.
Imirambo yatoraguwe mu kimoteri cy’imyanda mu Mujyi wa Nairobi
Ubuyobozi bwatangaje ko imirambo icyenda y’abagore yari imaze kuboneka mu bikorwa byo gushakisha muri icyo kimoteri cy’imyanda byatangiye ku wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, abishwe bikaba byamaze kugaragara ko bari bafite hagati y’imyaka 18-30 y’amavuko.
Ku cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, uburakari bwari bwinshi ku baturage bari aho baje kureba uko abakorerabushake bashakishaga imirambo aho bamena imyanda, ndetse biba ngombwa ko Polisi ikoresha ibyuka biryana mu maso kugira ngo ibatatanye bave kuri icyo kimoteri kiri ahitwa Mukuru mu Mujyi wa Nairobi.
Abo baturage bari aho, batangiye kunenga Polisi ya Kenya byeruye, bavuga ko yagombye kuba yarabimenye kuko icyo kimoteri cy’imyanda cyajugunywaga imirambo y’abo bagore bishwe, ngo giherereye muri metero 100 gusa uvuye ahari ibiro bya Polisi.
Umuyobozi w’inzibacyuho wa Polisi ya Kenya Douglas Kanja, yatangaje ko agiye gukora iperereza ryihuse kandi rinyuze mu mucyo ndetse ryimbitse kuri ubwo bwicanyi, ariko ashimangira ko abapolisi babaga hafi y’aho icyo kimoteri cy’imyanda kiri bari barimuwe boherezwa ahandi.
Ku wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, nibwo urwego rwigenga rushinzwe kugenzura Polisi aho muri Kenya (IPOA) rwatangaje ko hari iperereza rwakoze rivuga ko uruhare rwa Polisi rugaragara muri ubwo bwicanyi.
Polisi ya Kenya, ihuye n’iyo dosiye mu gihe n’ubundi yari imaze iminsi irimo gushyirwaho igitutu kubera urupfu rw’abantu baguye mu myigaragambyo yabaye mu mpera za Kamena 2024, bamagana izamuka ry’imisoro bikozwe na Guverinoma.
Post comments (0)