Inkuru Nyamukuru

Huye: Mudugudu yakubise umusore w’imyaka 18 aramunegekaza

todayJuly 18, 2024

Background
share close

Ku gicamunsi cyo ku wa 17 Nyakanga 2024, umukuru w’Umudugudu wa Kinyata, Akagari ka Kabatwa, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, yakubise umusore w’imyaka 18 aramunegekaza.

Bernard Uwitije ni we wakubiswe aranegekazwa. Afite inguma mu mutwe, mu nda, ku rutugu no ku kaboko k’iburyo. Ikigo nderabuzima cya Kigoma ubu cyamwohereje ku bitaro, kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Jean Baptiste Hakuzimana, yabwiye Kigali Today ko uwo mukuru w’Umudugudu yitwa Athanase Musabyimana kandi ko bamufashe ngo ashyikirizwe RIB, kuko urebye yahohoteye uwo musore, cyane ko n’ibyo yamujijije bidafatika.

Yagize ati “Amakuru twahawe ni uko yamusanze apima ikigage, aramubwira ngo kuki yagipimye atabizi, undi amubajije niba ari ngombwa kubanza kumubwira baterana amagambo, birangira amukubise.”

Aho Uwitije yapimiraga ikigage ngo ni mu nzu y’iwabo, bimwe mu cyaro umuntu abona afite amasaka akenga ikigage hanyuma abaturanyi bakaza kugura.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Nubwo bishimiye intsinzi ya Kagame baracyibaza aho ibice byaburiye ngo atsinde 100%

Abatuye Akarere ka Musanze, baracyari mu byishimo nyuma yo kumva ko Paul Kagame abenshi bari bashyigikiye mu matora atsinze ku kigero gishimishije (99,15%), gusa bakibaza aho ibice byaburiye ngo Musanze itore 100% nk’uko bari babigize intego mbere y’amatora. Abo baturage baremeza ko iyo ntsinzi bayigizemo uruhare, aho bamuhundagajeno amajwi bagendeye ku byiza yabakoreye muri manda y’imyaka irindwi ishize, birimo imihanda, amashuri, umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, amazi n’amashanyarazi. Mu baganiriye na […]

todayJuly 18, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%