Inkuru Nyamukuru

Umugabo yatabawe amaze amasaha 42 yaheze muri ‘ascenseur’, atakimenya ijoro n’amanywa

todayJuly 18, 2024

Background
share close

Mu Buhinde, umugabo witwa Ravindran Nair yaheze mu cyuma gifasha abantu kuzamuka no kumanuka mu nyubako z’imiturirwa (ascenseur) ku Bitaro yari agiye kwivurizamo, atabarwa nyuma y’amasaha 42, nta mazi yo kunywa cyangwa se ibyo kurya afite, ndetse ngo ntiyari akimenya gutandukanye ijoro n’amanywa.

Ravindran Nair yisanze yaheze muri ‘ascenseur’ y’ibitaro by’ahitwa i Thirunavatapuram, mu Majyepfo y’igihugu cy’u Buhinde, ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, nyuma aaza gutabarwa ku wa mbere tariki 15 Nyakanga 2024, amazemo iminsi ibiri yose nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Indian Press cyo mu Buhinde.

Agera ku bitaro bwa mbere, yari yazanye n’umugore aje kunyura mu cyuma cya ‘Radiographie’ kubera ububabare bw’umugongo. Ravindran yaje gusubira mu rugo iwe nyuma y’uko yari yibagiwe ibizamini by’amaraso yari yarafatishije mbere, kandi umuganga we arimo kubimusaba. Umugore we kuko yagombaga kujya ku kazi, yahise ajya gukora, umugabo yijyana mu rugo ndetse agaruka ku bitaro ari wenyine, maze yinjira muri ‘ascenseur’ wenyine kugira ngo agere muri ataje ya kabiri.

Aganira n’Ikinyamakuru BBC, yagize ati,” Icyo gihe, saa sita zari zirenzeho gato, nta wundi muntu wari muri ascenseur, ariko urumuri rwarakaga, mbese sinatekerezaga ko hari ikidasanzwe gihari”.

Akanze ku kamenyetso ko kuri icyo cyuma (Ascenseur), ngo cyarazamutse, ariko kigenda gisakuza cyane, nyuma kirongera kirimanura gihera hagati ya etaje ya mbere n’iya kabiri.

Uwo mugabo w’imyaka 59 y’amavuko, avuga ko akibona ko icyo cyuma cyagize ikibazo, yahise ahamagara nomero za telefoni z’abashinzwe ubutabazi zari zanditse aho muri ‘ascenseur’, aho niho inzira y’umusaraba yatangiriye, kuko ntawitabye iyo numero isaba ubutabazi bwihuse, agerageje guhamagara umugore n’undi muntu wese yumvaga wamutabara, habura n’umwe witaba telefoni.

Yagize ati, “Nagize ubwoba bwinshi, ntangira gukubita ku rugi rwa ascenseur ngo ndebe ko hari uwanyumva, muri ako kanya telefoni yanjye iba yikubise hasi irameneka. Ubwo natangiye kwibaza niba ngiye gupfa”.

Nyuma yo kubona ko byarangiye yageze muri icyo cyuma, Ravindran yakomezaga akizengurukamo ari nako akandagura kuri numero zibamo imbere, harimo n’izo bakandaho zikavuza inzogera yo gutabaza, ariko byose ntibyagira icyo bitanga.

Yakomeje agira ati, “Uko amasaha yashiraga, sinari nkimenya niba ari ku manywa cyangwa se niba ari nijoro, kuko nta rumuri rwari rucyakamo imbere. Iyo nananirwaga naryamaga mu nguni imwe, indi nguni nayikoresheje ngiye kwihagarika no kwituma”.

Umugore n’abahungu be babiri, ku wa gatandatu nta mpungenge bigeze bagira zo kuba atatashye mu rugo kuko n’ubusanzwe agira gahunda z’akazi zihindagurika, ariko babonye no ku cyumweru adatashye, kandi adashobora kuboneka kuri telefoni, nibwo batangiye kubimenyesha ubuyobozi, bashakisha mu byumba byose by’ibitaro umugabo arabura burundu.

Yagize ati, “Natangiye kwibaza niba ngiye gupfira muri ascenseur”.

Ku wa mbere mu gitondo, nka saa kumi n’ebyiri, nibwo umutekinisiye ushinzwe icyo cyuma yamenye ko cyahagamye hagati ya etaje ya mbere n’iya kabiri, nyuma arebye asangamo Ravindran Nair yarahezemo amaze amasaha 42. Akimara gutabarwa, yahise ashyirwa mu bitaro kugira ngo yitabweho kubera ikibazo cy’umwuma n’ububabare bw’umugongo.

Inzego z’ubuzima zo kuri ibyo bitaro zahise zitangiza iperereza ndetse zihagarika ku kazi ku buryo bw’agateganyo, abakozi bashinzwe iby’imikorere ya ‘ascenseur’, babuze ku kazi ndetse bakibagirwa kureba niba za ‘ascenseurs’ z’ibitaro zirimo gukora neza mu mpera z’icyumweru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Joe Biden yanduye Covid-19, asubika gahunda yo kwiyamamaza

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden w’imyaka 81 y’amavuko, yagaragaje ibimenyetso bya Covid-19, bituma ashyirwa mu kato kugira ngo abanze yitabweho nk’uko byatangajwe n’ibiro bye. Ni mu gihe hari igikorwa cyo kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe gukorera i Las Vegas, ku wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, cyahise gisubikwa nyuma y’uko Perezida Joe Biden yapimwe bikagaragara ko yanduye Covid-19 nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we […]

todayJuly 18, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%