Inkuru Nyamukuru

Batewe impungenge n’imirambo ikunze kugaragara ku mugezi wa Nyabarongo

todayJuly 19, 2024

Background
share close

Abaturage baturiye umugezi wa Nyabarongo ku gice cy’Umurenge wa Ndaro wo mu Karere ka Ngororero, bagaragaza impungenge z’umutekano bitewe n’imirambo ikunze kuboneka ku nkengero z’uyu mugezi.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today, bagaragaje impungenge z’umutekano wabo bitewe n’imirambo ikunze kuboneka ku nkengero z’uyu mugezi ndetse no kuba umuhanda Nyange-Gatumba uwukikije udakoze, bagatinya kuwunyuramo bwije ngo batagirirwa nabi.

Umwe muri abo baturage wo mu Kagari ka Bijyojyo, yemeje ko bajya bakura imirambo hafi y’imirima yegereye umugezi wa Nyabarongo. Ati: “Babakuramo kenshi, ejobundi muri Mata hari abaturanyi bacu duherutse gusanga ku nkombe bashizemo umwuka. Umudamu umwe we umurambo wajyanywe kwa muganga basanga yishwe ajugunywa muri Nyabarongo, hari n’abakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwe. Naho uwo musore wacuruzaga amatara, bamuzingiye mu mufuka hejuru bashyiraho amabuye kugira ngo atazava mu mazi vuba umurambo ukagaragara ariko ntitwamenye uwamwishe. Biraduhangayikishije, kuko saa moya twese tuba twageze mu nzu kuko n’umwana muto aba afite ubwoba bwo gusohoka ngo aticwa”.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora. Ati: “Aha hantu nahashatse kera cyane kandi twumva abantu bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo. Icyo dusaba ubuyobozi ni ugukaza umutekano bakahazana irondo ry’umwuga cyangwa ikigo cya Gisirikare wenda bajya babatinya, kuko ikigo kiri hano hafi kiba mu Karere ka Muhanga. Abashinzwe umutekano babaye hafi, utatse bajya bamwumva bakamutabara bataramwica kuko hari abo twumva bataka ariko ukayoberwa aho barengeye”.

Umugabo ufite urugo mu Mudugudu wa Birima, na we ahamya ko uyu mugezi ukunze kuvanwamo imirambo y’abajugunywemo. Ati: “Imirambo ikunda kuhaboneka, hari abo tumenya b’ino aha, abicirwa kure batewe ibyuma, bakanigwa maze bakajugunywamo. Biratubangamiye kuko guhora ahantu wumva hatoragurwa imirambo uhorana igishyika ko buzacya ugasangamo uwawe”.

Mukantwari Xavera wo mu Kagari ka Bitabajye avuga ko umutekano w’umuhanda wa Nyange-Gatumba ari mubi, kuko kuwugenda nijoro bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Ati: “Uyu muhanda ni mubi, iyo ugeze ahitwa ku rutindo rwa Secoko, hari ubwo uhasanga ibirara bikakwambura ndetse bikaba byakwica. Biteye ubwoba kuko ntawe batinya, kuko iyo saa kumi n’ebyiri n’igice zigeze utaragera iwawe ujya gucumbika kuko n’abagabo barabica”.

Uyu mubyeyi akomeza agaragaza ko imirambo isangwa muri Nyabarongo ituma badatekana. Ati: “Kera twatumaga abana hakurya y’uruzi muri Muhanga ku bavandimwe bacu, ariko ubu ntiwatinyuka kuko tuba dutekereza ko bahurira mu nzira bakaba babica”.

Mukantwari w’imyaka 55, avuga ko aha hantu ahatuye kuva kera ari umwana, akaba yarumvise inkuru nyinshi z’imirambo yakuwe muri Nyabarongo.

Akomeza agaragaza ko ingendo z’aha zose zikorwa ku manywa kubera impungenge baba bafite, bagasaba ko umuhanda wakorwa vuba, ukajya unyuramo ibinyabiziga, ibyo bikaba byagabanya urwo rugomo. Ati: “Dusanga uru rugomo rukururwa no kuba aha hari umuhanda mubi kuko urabibona, iyi Nyabarongo ikikije uyu muhanda wa Nyange-Gatumba, rero ukozwe ukanyuramo ibinyabiziga byinshi twajya dutega imodoka ikakugeza hafi y’aho utaha, mu gihe ubu Moto iduca amafaranga 2500, ku muturage ni menshi bigatuma tuhagenda n’amaguru kandi ni kure uva i Nyange ukagera muri Ndaro bwije, ni yo mpamvu ubuyobozi bukwiye kwiga kuri iki kibazo mu buryo bwagutse”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, buvuga ko nta muturage ukwiye kugira impungenge kuko u Rwanda ari Igihugu gifite umutekano, ndetse n’umuhanda watangiye gukorwa ariko ko mu gihe bagize impungenge bakwiye kumenyesha ubuyobozi bukarushaho kubafasha gutekana.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today.

Uwihoreye yagize ati: “Namara impungenge abaturage ko umutekano wabo wizewe kuko mu Gihugu hose haratekanye, bakamenya ko ubundi abasirikare barinda umutekano ahantu hadasanzwe harimo ku mbibi z’imipaka. Ndabizeza ko umutekano wabo uhari, n’aho baba bakeka ko bikanga, badusangize amakuru natwe turebe aho bafite impungenge bityo tunoze umutekano kugira ngo umuturage ahanyure atekanye”.

Uwihoreye yakomeje agira ati: “Uyu muhanda watangiye gukorwa kandi neza bihangane ugiye kurangira, kuko uyu muhanda ntabwo urimo gusanwa ahubwo uri gukorwa”.

Umuhanda Nyange-Gatumba uhuza imirenge itandukanye irimo Nyange, na Ndaro y’aka Karere ukaba witezweho koroshya ingendo, kwagura ubuhahirane, no koroshya uburyo bw’ubuvuzi. Ubusanzwe Umurenge wa Nyange wohereza abarwayi ku bitaro by’Akarere bya Muhororo bikaba bivuna abaturage kuko bisaba kujya kuzenguruka mu Karere ka Muhanga.

Uyu muhanda uzuzura ufite ibirometero 48 ukazagabanya igihe abantu bamaraga mu nzira bajya gushaka inzira nziza ngo berekeze ku Karere ka Ngororero gushakayo serivise.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Harasabwa ko umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda wongerwa bakaba 12

Ihuriro ry’amakipe akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ryasabye ko umubare w’abakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda wava ku bakinnyi batandatu ukagera kuri 12 kuva mu mwaka w’imikino 2024-2025. Ni umushinga ukubiye mu mabwiriza iri huriro ryagejeje ku makipe 16 arigize mbere y’uko wemezwa n’inzego bireba bigatangira kubahirizwa. Muri uyu mushinga ingingo yongera abakinnyi b’Abanyamahanga ivuga ko ku rupapuro rw’umukino hazajya haba hariho abakinnyi 12 b’Abanyamahanga ikipe ishobora gukoresha ariko […]

todayJuly 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%