Ihuriro ry’amakipe akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ryasabye ko umubare w’abakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda wava ku bakinnyi batandatu ukagera kuri 12 kuva mu mwaka w’imikino 2024-2025.
Ni umushinga ukubiye mu mabwiriza iri huriro ryagejeje ku makipe 16 arigize mbere y’uko wemezwa n’inzego bireba bigatangira kubahirizwa.
Mbere yo kugera ku ngingo zitandukanye ariko aya mabwiriza abanzirizwa n’amagambo avuga ko hashingiwe ku ngingo runaka n’amategeko byagiye bivugwa, Rwanda Premier League yemeje ayo mabwiriza.
Gusa basoza ku ngingo zisunzwe hari aho bagira bati “Dushingiye ku nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye tariki….[itari ntabwo iriho] Nyakanga 2024, twemeje aya mabwiriza.”
Mu gushaka kumenya niba koko icyemezo cyamaze gufatwa nkuko bigaragara muri aya mabwiriza ariko nanone hariho inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA itashyiriweho itariki yabereyeho, amakuru Kigali Today yamenye ni uko icyemezo cyitari cyafatwa burundu ahubwo ko ari imbanzirizamushinga yakozwe n’ubuyobozi bwa shampiyona kugira ngo izaganirweho mu nama izahuza amakipe 16 azakina icyiciro cya mbere ndetse n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda biteganyijwe ko izaba mu cyumweru gitaha ari nayo izemeza aya mabwiriza arimo ingingo zitandukanye cyangwa hakaba habamo impinduka.
Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda nk’urwego ruzagira uruhare kuri iki cyemezo narwo rwabwiye Kigali Today nta mwanzuro wari wafatwa kandi ko Rwanda Premier League nta burenganzira ifite bwo gufata icyemezo nk’icyo yonyine kuko ari ibintu bizaganirwaho.
Mu itangazo kandi iri shyirahamwe ryashyize hanze ryavuze ko ntawundi mwanzuro wari wafatwa wo kongera umubare usanzwe w’abakinnyi b’Abanyamahanga wemewe mu marushanwa ritegura.
Biteganyijwe ko umwaka w’imikino 2024-2025 uzatangira tariki 11 Kana 2024 hakinwa umukino w’Igikombe kiruta ibindi uzahuza APR FC yatwaye shampiyona 2023-2024 na Police FC yatwaye igikombe cy’Amahoro 2024 mu gihe shampiyona izatangira tariki 18 Kanama 2024.
Umusore witwa Nahimana Eric yapfuye nyuma yo kumara icupa ry’inzoga y’urwagwa mugenzi we yari yamutegeye, ubwo bari mu kabari bishyira abaturage mu rujijo. Mu masaha ashyira ay’umugoroba wo kuwa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, umugabo w’umuturanyi wa Nahimana yamuhamagaye amusaba kumusanga mu kabari ko mu i Santere ya Gakingo mu Mudugudu wa Kadahenda, ngo amugurire inzoga. Ubwo yahageraga uwo mugenzi we yamutegeye kumara icupa ry’urwarwa, akirangiza kuyinywa, arataha ageze hafi […]
Post comments (0)