Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu bigihari kandi hari Abanyarwanda batari bake babikorerwa kuko guhera mu 2019-2024 abagera 297 aribo bakorewe icyo cyaha.
Imibare ya RIB yo mu myaka itanu ishize y’ingengo y’imari uhereye mu 2019-2024 igaragaza ko ari ibyaha byakorewe abagore cyane kurusha abagabo kubera ko abagera kuri 75% bibasiwe ari abagore mu gihe abagabo ari 25%.
Muri rusange muri iyo myaka itanu RIB ivuga ko abantu bakorewe icyo cyaha ari 297, gusa ngo mu mwaka wa 2019-2020 abacurujwe bari 91, naho mu 2020-2021 icyo cyaha cyakorewe abantu 61, mu mwaka wakurikiyeho wa 2021-2022 baragabanuka baba 41, barongera bariyongera muri 2022-2023 baba 58, mu gihe muri 2023-2024 bagabanutse bakaba 46.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2024, umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira, yavuze ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu bigihari kandi bikorerwa ibyiciro byose by’Abanyarwanda, nubwo bigenda bigabanuka.
Yagize ati “Ibi ngibi nitubirebere mu mibare, wenda ngo hagire abavuga ngo imibare ni micye cyangwa se ni myinshi, burya umuntu nubwo yaba umwe ni ubuzima bw’umuntu kandi iyo bugiye ntibugaruka.”
Arongera ati “Iyo urebye biragenda bigabanuka, mu mibare iyo tugiye kureba igitsina gore nicyo kibasiwe cyane, isesengura dukurikije imyaka hagati ya 18 na 30 nibo benshi kuko bangana na 168, naho 18 kumanura ni 102, mu gihe 30 kuzamura ni 27, urumva ko bibanda ku cyiciro cy’urubyiruko rugifite ingufu hagati ya 18 na 30, usanga biri ku kigero cya 90% by’abatwarwa.”
Ikirombe cyaridukiye abantu umunani bagicukuragamo amabuye y’agaciro, kugeza ubu abagera kuri batatu biracyekwa ko bahise bagipfiramo, mu bo cyagwiriye hakaba hari n’abakirimo gushikishwa irengero ryabo kuko bitazwi niba bakiri bazima cyangwa bapfuye. Mu ma saa saba y’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, nibwo byamenyekanye ko abo bantu baridukiwe n’ikirombe giherereye mu Mudugudu wa Kamatongo mu Kagari ka Budakiranya mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo, […]
Post comments (0)