Inkuru Nyamukuru

DASSO yungutse abasore n’inkumi bashya 349

todayJuly 25, 2024

Background
share close

Urwego rwunganira Uturere mu gucunga umutekano (DASSO) rwungutse Abadasso bashya 349 bamaze igihe kirenga amezi atatu bahabwa amahugurwa mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi cya Gishari kiri mu Karere ka Rwamagana.

Amahugurwa yasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, ni ay’icyiciro cya karindwi kigizwe n’Abadasso 349 barimo abahungu 241 n’abakobwa 108 b’Uturere 12, mu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana n’abandi bayobozi bari mu nzego zitandukanye z’Igihugu.

Mu gihe cy’ibyumweru 12 bamaze mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi cya Gishari bahawe amasomo atandukanye arimo imyitozo ngororamuburi, ay’imyitwarire y’ubumenyi bwo gukoresha intwaro, ubwirinzi budakoresha intwaro, ubutabazi bw’ibanze, gukusanya amakuru no kuyatangira ku gihe, gucunga ituze muri rubanda, ubumenyi bubatoza kuba abayobozi mu mikoranire ya DASSO n’inzindi nzego ndetse n’abaturage hamwe n’ayandi menshi.

Muri uwo muhango abasore n’inkumi biyerekanye berekana ko amasomo bahawe muri icyo gihe cy’amezi atatu bayazingatiye kandi bazayifashisha mu kunoza inshingano nshya bagiyemo hirya no hino mu Turere.

DASSO Shadrack Niyonzima, ni umwe mu basoje amahugurwa wo mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko amasomo bahawe ari ingenzi kandi azabafasha mu nshingano bagiye gutangira.

Ati “Amezi atatu maze mpugurwa nahuguriwe kwimakaza gucunga umutekano ndetse no gukorera Igihugu cyanjye muri rusange, mparanira guteza imbere abaturage b’Igihugu cy’u Rwanda.”

DASSO Antoinnette Ayinkamiye wo mu Karere ka Rubavu, ati “Amahugurwa twahawe agiye kudufasha mu kazi tugiyemo hano hanze dufatanya na bakuru bacu dusanze mu kazi, turengera abaturage, tunarengera ikiremwamuntu.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yavuze ko umusaruro ukomoka ku byiciro bitandatu byabanje abatera kudashidikanya ko abasoje amahugurwa bazakomereza aho bageze.

Yagize ati “Uyu munsi ni umwanya mwiza wo kwibuka ko dukomeza guhagurukira hamwe kugira ngo duhashye n’imico mibi ikigaragara hirya no hino, ubusinzi, ubujura, gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, abana bava mu mashuri, imitangire mibi ya serivisi ndetse no kudakemurira ku gihe ibibazo by’abaturage bituma bahora basiragira mu nzego zo hejuru, ihohoterwa ryo mu ngo, n’ibindi bitandukanye bigenda bihungabanya umudendezo w’abaturage umunsi ku munsi.”

Abadasso basoje amahugurwa ni abo mu Turere twa Burere, Gakenke, Gicumbi, Karongi, Kayonza, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke, Nyanza, Rubavu, Rusizi na Rwamagana ari nako gafitemo benshi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda 297 bakorewe ibyaha byo gucuruzwa mu myaka itanu ishize

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu bigihari kandi hari Abanyarwanda batari bake babikorerwa kuko guhera mu 2019-2024 abagera 297 aribo bakorewe icyo cyaha. Imibare ya RIB yo mu myaka itanu ishize y’ingengo y’imari uhereye mu 2019-2024 igaragaza ko ari ibyaha byakorewe abagore cyane kurusha abagabo kubera ko abagera kuri 75% bibasiwe ari abagore mu gihe abagabo ari 25%. Muri rusange muri iyo myaka itanu RIB ivuga ko […]

todayJuly 25, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%