Ikirombe cyaridukiye abantu umunani bagicukuragamo amabuye y’agaciro, kugeza ubu abagera kuri batatu biracyekwa ko bahise bagipfiramo, mu bo cyagwiriye hakaba hari n’abakirimo gushikishwa irengero ryabo kuko bitazwi niba bakiri bazima cyangwa bapfuye.
Mu ma saa saba y’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, nibwo byamenyekanye ko abo bantu baridukiwe n’ikirombe giherereye mu Mudugudu wa Kamatongo mu Kagari ka Budakiranya mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo, bacukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubwo byamenyekanaga ko kibaridukiye, babiri bahise bakurwamo bakiri bazima ariko bakomeretse bajyanwa kwa muganga, mu gihe abandi bo barimo n’umuntu umwe wari ugihumeka, byageze mu masaha y’umugoroba batarakurwamo.
Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kinzuzi, Benda Théophile agira ati: “Bagiye gucukuramo amabuye y’agaciro ya Gasegereti mu buryo bwo kwiyiba, kuko ari ahantu h’umuringoti hari harahagaritswe gucukurwamo. Mu gucokoza amabuye akikije uwo muringoti rero, yahise abaridukira bibagwaho”.
Yakomeje agira ati “Kugeza ubu babiri muri bo nibo bamaze gukurwamo bakomeretse bajyanwa kwa muganga, undi umwe turacyakora ubutabazi bwo kureba uko tumukuramo kuko yahagamye mu mabuye, ariko aracyabasha kuvuga, mu gihe abandi batatu ducyeka ko bahise bapfiramo abandi babiri bo ntituramenya irengero ryabo kuko ntibagaragara ariko amakuru dufite ni uko na bo bakirimo imbere. Turacyashakisha uko bose bakurwamo”.
Ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro, cyahoze gikorerwamo ubucukuzi kuva na cyera ku bw’abakoloni, nyuma kiza guharikwa.
Uyu muyobozi akangurira abaturage kwirinda gukora ubucukuzi butemewe. Ati: “Ubucukuzi nk’ubwo bakwiye kubwirinda kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga biturutse ku kuba buba bwakozwe hatabanje kubaho ubugenzuzi bwa gihanga mu gucukura. Kenshi havamo imfu cyangwa n’uzirokotse bikamusigira ubumuga. Tubagira inama yo gushaka akazi ahantu hemewe, kuko ho haba hari uburyo butandukanye bwateganyijwe bwo kwerekera abantu uko bacukura mu buryo bugezweho kandi bubarinda impanuka”.
Post comments (0)