Urugo rw’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila ruherereye i Kinshasa, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024 rwibasiwe n’abantu benshi bashaka kurutwika.
Olive Lembe, umugore wa Joseph Kabila, yatangaje ko abantu batazwi umubare bateye urugo rwabo bakaruzenguruka bashaka kurutwika.
Amakuru avuga ko abashinzwe kurinda Joseph Kabila bahanganye n’urubyiruko rushyigikiye Perezida Tshisekedi rwateye urugo rwa Kabila, ndetse bari bambaye imyenda yanditseho Perezida Tshisekedi.
Urubyiruko rwiyise Force du Progrès rurwanya abatavuga rumwe na Perezida Felix Tshisekedi bashatse gutwika urugo rwa Joseph Kabila ruherereye muri Komini Gombe mu mujyi wa Kinshasa mbere ya saa sita kugeza aho abarinzi bakoresheje amasasu ndetse hafatwa babiri.
Olive Lembe Kabila, umugore wa Joseph Kabila yikomye bikomeye Perezida Felix Tshisekedi hamwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo Jean Pierre Bemba, avuga ko bibaye ku nshuro ya kabiri urugo rwabo ruterwa bahari.
Yagize ati “Iki gihugu twakivukiyemo, tugikuriramo, kandi tugikoreramo, twizera Imana kuko twese ku isi turi abacumbitsi. Joseph Kabila yagiriye neza iki gihugu kandi azakomeza kuba umubyeyi wa Demokarasi. Turizera ko Imana zagenda ku bantu bose bashaka kubuza amahoro umuryango wa Joseph Kabila kuko hari benshi afitiye akamaro harimo n’iki gihugu. Iyi ni inshuro ya kabiri ibi bibaye duhari.”
Olive Lembe Kabila yatanze ubuhamya ko abari bateye bari bagamije kumwica ubwe kandi bari benshi.
Avuga ko bazengurutse urugo abandi bashaka kwica urugi ngo binjire mu rugo, ibi bikaba biterwa n’abakuyeho uburinzi bwari bwarashyizweho mu kurinda urugo rwa Joseph Kabila.
Agira ati “Tugomba kwihagararaho kuko iki ni igihugu cyacu, sinzi niba abashaka kutugirira nabi bashobora kutwumvisha ko twasiga abaturage n’igihugu cyacu.”
Olive Lembe Kabila avuga ko Perezida Kabila akunzwe n’abaturage benshi kandi abashatse kumugirira nabi Imana izabahana.
Umugabo wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 yahawe isakaramentu ry’ugushyingirwa aryamye kuri burankari (ingobyi y’abarwayi yo kwa muganga), kuko atabasha kweguka. Mu babonye Bizumuremyi Jean uzwi ku izina rya Bahiga, w’imyaka 47 ari gushyingiranywa n’umugore we Blandine Tuyishime w’imyaka 32, buri wese agasezeranya mugenzi we kumukunda no kumwubaha kugeza batandukanyijwe n’urupfu, hari […]
Post comments (0)