Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi yakiriwe nk’umwami ubwo yari ageze i Nairobi muri Kenya, yakirwa n’umwe mu bantu bazwi mu gutegura ibitaramo bikomeye witwa Big Ted ndetse n’abanyamakuru bakorera ibinyamakuru bitandukanye by’aho muri Kenya.
Israel Mbonyi ukunzwe cyane aho muri Kenya mu ndirimbo ze zitandukanye harimo ‘Nina Siri’ akigera ku Kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA), yakiriwe nk’umwami aho yari ategerejwe n’abafana be babarirwa mu magana, barimo n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bagaragaraza ko bishimiye kuba yaje muri Kenya.
Biteganyijwe ko Israel Mbonyi azaririmba mu gitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana kiswe ‘Africa Worship Experience Concert’ kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 ahitwa Ulinzi Sports Complex ku muhanda uzwi nka Lang’ata Road.
Nyuma yo guhabwa indabo zo kumwakira ndetse akambwikwa umwambaro w’amabara w’Abamasayi bifubika, abandi mu baje kumwakira barimo babyina, abandi baririmba zimwe mu ndirimbo ze nk’uko byatangajwe na kimwe mu Binyamakuru by’aho muri Kenya cya Tuko cyandika mu Cyongereza n’Igiswahili.
Mu gihe cyo kuva aho ku Kibuga cy’indege yerekeza kuri Hoteli yagombaga gucumbikamo, imodoka Israel Mbonyi yari arimo yari iherekejwe n’izindi nyinshi, zirangajwe imbere n’ibimoto bya Polisi byagendaga bifasha mu gutuma ibinyabiziga bindi bitanga umwanya ngo bitambuke.
Ari mu cyumba cya Hoteli abamo mu gihe atagereje gutaramira Abanyakenya, Israel Mbonyi yagize ati, “Ndi hano. Ndi muri Nairobi.”
Amatike yo kwinjira muri icyo gitaramo aratandukanye bijyanye n’uko abantu barutanwa mu bushobozi, kuko ngo abari mu rwego rwa mbere ‘First-class VVIP’ itike ni ibihumbi 20 by’Amashilingi ya Kenya (KSh 20.000), KSh 12.000 (VVIP), KSh 8.000 ndetse na KSh 3.000 ku basanzwe.
Bamwe mu bafana ba Israel Mbonyi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko bishimiye kwakira uwo muhanzi mu gihugu cyabo cya Kenya.
@jmusoh yagize ati, “Uko ni ko Imana ikora. Uriyoroshya, maze yo ikakuzamura ikagushyira hejuru”.
Biteganyijwe ko nyuma yo kuva muri icyo gitaramo cya ‘After the Africa Worship Experience concert’ muri Nairobi, Israel Mbonyi azajya kuririmba mu bindi bitaramo bibiri muri Uganda ku matariki ya 23 na 25 Kanama 2024.
Post comments (0)