Iyo ngingo ikavuga ko Umujyanama ku muntu mukuru utagaguza umutungo adashinzwe gucunga umutungo w’uwo muntu agira inama.
Ingingo ya 146 ivuga ko gutanga ikirego gisaba gushyiraho umujyanama w’umuntu mukuru utagaguza umutungo bikorwa mu buryo bw’inyandiko isobanura icyo kirego, igatangwa n’umwe mu babyeyi b’uwo muntu, iyo abisabira utarashyingiwe.
Iyo uwo muntu afite umugore cyangwa umugabo bashyingiranywe, uwo bashakanye ni we utanga ikirego, cyangwa bigakorwa n’umuntu mukuru iyo abisabira umubyeyi we cyangwa undi muntu ubifitemo inyungu.
Ingingo ya 148 ivuga ko umujyanama ku muntu mukuru utagaguza umutungo ashyirwaho n’urukiko rubifitiye ububasha rw’aho utagaguza umutungo aba, bisabwe n’umuntu ubifitemo inyungu nyuma yo kumva uwo bashyingiranywe, abatangabuhamya cyangwa inama y’umuryango.
Iyo umuntu mukuru utagaguza umutungo usabirwa umujyanama ari umwe mu bashyingiranywe, umujyanama we aba uwo bashyingiranywe.
Umujyanama ku muntu mukuru utagaguza umutungo ashobora kandi gutoranywa mu babyeyi b’usabirwa umujyanama, mu bana be, mu bavandimwe cyangwa undi muntu ubifitemo inyungu.
Ingingo ya 149 ivuga ko iyo urukiko rumaze gushyiraho umujyanama w’umuntu mukuru utagaguza umutungo, uwo muntu utagaguza umutungo ntashobora gukora ibikorwa biri mu nshingano z’umujyanama atunganiwe n’uwo mujyanama.
Mu gihe ibitero by’Ingabo za Ukraine bikomeje kwibasira agace ko ku mupaka wa Koursk mu Burusiya, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yavuze ko u Burusiya nabwo kuri iyi nshuro, bugomba kumva neza ingaruka z’intambara bwatangije muri Gashyantare 2022. Hashize iminsi itatu yikurikiranya guhera ku wa Kabiri tariki 6 Kanama 2024, abasirikare ibihumbi ba Ukraine bafite intwaro zitandukanye zirimo za ‘Chars’ na ‘Blindés’ binjiye ku butaka bw’u Burusiya nk’uko byatangajwe n’igisirikare […]
Post comments (0)