Inkuru Nyamukuru

Perezida Zelensky yashimangiye ko u Burusiya bugomba kumva ingaruka z’intambara bwateje

todayAugust 10, 2024

Background
share close

Mu gihe ibitero by’Ingabo za Ukraine bikomeje kwibasira agace ko ku mupaka wa Koursk mu Burusiya, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yavuze ko u Burusiya nabwo kuri iyi nshuro, bugomba kumva neza ingaruka z’intambara bwatangije muri Gashyantare 2022.

Hashize iminsi itatu yikurikiranya guhera ku wa Kabiri tariki 6 Kanama 2024, abasirikare ibihumbi ba Ukraine bafite intwaro zitandukanye zirimo za ‘Chars’ na ‘Blindés’ binjiye ku butaka bw’u Burusiya nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’u Burusiya, cyemeza ko gikomeje gukora ibishoboka byose ngo kibashe gusubiza izo ngabo za Ukraine hakurya y’umupaka.

Gusa, izo Ngabo za Ukraine, muri iyo minsi igera kuri itatu zimaze zambutse umupaka ziteye u Burusiya, ngo bigaragara ko zamaze kwigarurira ibirometero byinshi ku butaka bw’u Burusiya, nubwo nta byinshi Ukraine itangaza kuri icyo gitero nk’uko byanditsweho n’Ikinyamakuru Courrier International.

Mu ijambo rye ku wa Kane tariki 8 Kanama 2024, nubwo atigeze avuga byeruye kuri icyo gitero kimaze iminsi itatu mu Burusiya, Perezida Zelensky yagize ati, “U Buruya bwazanye intambara mu gihugu cyacu, rero bugomba kumva ingaruka z’iyo ntambara bwateje”.

Umujyanama wa Perezida Zelensky, witwa Mykhaïlo Podoliak nawe yemeje ko icyo gitero gitunguranye ari ingaruka y’ubushotaranyi u Burusiya bwakoze muri Ukraine, nubwo nawe atigeze asobanura neza niba koko cyaragabwe n’ingabo za Ukraine.

Ari kuri televiziyo y’Igihugu ya Ukraine, M. Podoliak yavuze ko kugira ngo hagire ikiboneka kiva ku Burusiya ku meza y’ibiganiro, bitari ngombwa gukurikiza gahunda yashyizweho n’u Burusiya.

Leta zunze Ubumwe z’Amerika, zishyigikiye Ukraine kuva yaterwa n’u Burusiya, zongeye gutangaza ko “Zishyigikiye Ukraine mu byo ikora byose igamije guhangana n’ubushotoranyi bw’u Burusiya”.

Leta zunze Ubumwe kandi zatangaje ko zaganiriye n’ubuyobozi bwa Ukraine mu rwego rwo kumva neza intego z’icyo gitero gikomeye cyagabwe mu Burusiya.

Ku ruhande rw’u Burusiya, Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya, ku wa Kane tariki 8 Kanama 2024, yavuze ko, “Ibikorwa byo gusenya ibirindiro by’ingabo za Ukraine nubu bigikomeje, kandi ko Ingabo z’u Burusiya zikomeje gukumira ko ingabo za Ukraine zakomeza kwinjira ku butaka bw’u Burusiya”.

Iyo Minisiteri kandi yerekanye amashusho yafashwe na ‘Drones’ ivuga ko ari ayerekana ingabo z’u Burusiya zitwika imodoka zitwaye ingabo za Ukraine zari zinjiye mu gace ka Koursk.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umubyeyi ntiyanyuzwe n’irushanwa ry’ubwiza ajya kwihorera ahasiga ubuzima

Muri Brazil, umwe mu babyeyi wari waje gushyigikira umukobwa we mu irushanwa ry’ubwiza ryaberaga mu gace ka Altamira, ntiyanyuzwe n’umwanya wa Kane uwo mukobwa we yagize, biramurakaza afata imbunda aza kurasa ku bakemurampaka, ntibyamuhira araswa n’inzego z’umutekano zarindaga aho ibirori byaberaga. Irushanwa ryabaye intandaro y’urwo rupfu ryabaye ku itariki 28 Nyakanga 2024 nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru OddityCentral, maze rirangiye, umubyeyi w’umwe mu bakobwa bari baryitabiriye, witwa Sebastiao Francisco, atangira kuvuga ko […]

todayAugust 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%