Abakemba wari umutwe w’Ingabo wari ushinzwe kunyaga cyangwa kugaruza inka, ukaba warayoborwaga na Semihari wari umugaba mukuru w’Abakemba, bakitwa Abakemba bo kwa Semihari.
Ubusanzwe Abakemba n’ab’i Munyaga na Nkungu, ahahoze ari ku nkiko z’u Rwanda cyangwa se ku mbibi z’u Rwanda kuko ari ho rwagabaniraga n’i Gisaka, mu bihe byo kuva ku Ngoma ya Kigeli Ndabarasa. Ubu ni mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, akaba ari hamwe mu habitse amateka menshi y’u Rwanda arimo ivubiro, ibigabiro by’Umwami n’ibindi byinshi.
Munyaga y’Abakemba ifite amateka yihariye hano mu Rwanda harimo kuba harabereye Umuganura wa nyuma mu gihe cy’Abami, aho wizihirijwe mu 1888 ku ngoma y’Umwami Kigeli wa IV Rwabugili, hari ingabo z’Abakemba zizwi mu mateka y’u Rwanda nk’izari zikomeye cyane kuko zari ku nkiko z’igihugu.
Akomoza ku mpamvu y’izina Abakemba Anasthase Rwakagabo ni umusaza w’imyaka 84 utuye mu Murenge wa Munyaga, avuga ko wari umutwe ukomeye w’ingabo wakoraga ibikorwa bitandukanye birimo no kunyaga no kugaruza inka zanyazwe.
Ati “Abakemba ni Semihari, kwitwa Abakemba bari nkuko dufite aba basirikare bacu, niba yarabwiraga agashitsi bugariraho ngo mujye kuzana inka zo kwa Rwakagabo, baragendaga bakazinyaga, bakazizana bakazamukana, batatinyuka Abakemba bazijyanye, nkazahaguruka jye Rwakagabo ngasanga Semihari akazimpa ngakuramo ikimasa cyabo nkakibaha.”
Arongera ati “Semihari niwe wari umugaba w’Abakemba, dukomoka kuri Semihari niwe wari Inkaka, ni Inkaka y’Ibukemba bakitwa Abakemba bo kwa Semihari, nta gace bagiraga, ahubwo baratabaraga nkuko ubona ingabo zitabara, baba barimo kumasha ibunaka, Abakemba bakajyayo bagatabara nkuko bariya basirikare bacu batabara Igihugu kirwanye, erega turacyakomeye, ntubona ko Kagame yohereza abantu ahandi kujya gucunga umutekano, nanjye ndawucunga inahangaha, kuko abana iyo bagize ikosa barampamagara nkajya guca urubanza.”
Umusaza Rwamigabo avuga ko Abakemba babayeho cyera ku bwa Rwabugiri.
Ati “Abakemba babayeho cyera, ku Rwabugiri ntabwo uzi ko barwanaga nabo, bagendana, ntuzi ko yagiye ahindura, u Rwanda ntirwari ruto akaruhindura, yararuhinduye arabazana, agera ku karwa k’abahenda nkwandagara ruhinda, bukeye aranyaruka agomba kugera i Masaka, Nkore yose yari yayihinduye u Rwanda.”
Yungamo ati “Amateka y’Abakemba, bararwanaga bakanyaga inka, bakabita agashitsi bugariraho, aribo bajyaga bita abashimusi b’inka, ntibabe abashimusi buba ubutwari yagiraga, inka ntiyazitwaraga ngo azibage azigire ukundi, ariko wa wundi akaza akamusanga akazimusubiza ariko akazikuramo ikimasa cy’inkanda cy’abo bazizanye.” Simon Ndimbati ni umusaza w’Umukemba wo mu Murenge wa Munyaga, avuga ko bari abagabo bashitse.
Ati “Bari abagabo bashitse mu ngo zabo, mu matungo yabo no mu bintu byabo, bari abagabo bashoboye, hariho Nkungu na Munyaga ariho babaga hari ikiraro cyabo, bazanaga inka bakaziha abandi bazishaka, bari bagamije kugenda bakanyaga inka bagasahura ibintu bakabijyana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Richard Rwamunono, avuga ko muri ako Karere bafite ibice byinshi ndangamurage bishingiye ku mateka, kandi hari ibikorwa barimo kuhateganyiriza.
Ati “Hari imihanda igiye kuzubakwa mu minsi mike cyane hariya muri Munyaga, ni ahantu mu by’ukuri ku bijyanye n’ibikorwa remezo ni agace katitaweho ugereranyije n’utundi duce tw’Akarere ka Rwamagana, byumvikane ko bigira ingaruka ku baturage bahatuye bahamaze imyaka itabarika, ariko ni ngombwa ko abungwabungwa kugira ngo ayo mateka amenyekane.”
Post comments (0)