Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) irahamagarira Abanyarwanda kubungabunga ubuzima, no kwita ku isuku y’abana kugira ngo bazabe abo bifuza kuba bo, kuko abarenga miliyoni ebyiri by’Abanyarwanda bose bari munsi y’imyaka itandatu.
Byagarutsweho kuri jyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024, ubwo hasozwaga inama y’Igihugu y’minsi itatu yateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation, yari ihurije hamwe inzego zifite aho zihuriye no kwita ku mikurire y’abana, hagamijwe gushaka ibisubizo ku bibazo bikigaragara mu ngo mbonezamikurire (ECD’s) nka hamwe mu hafasha abana bari muri icyo kigero gukangura ubwonko hakoreshejwe integanyanyigisho yagenwe na NCDA.
Ubwo yasozaga iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti, ’Guteza imbere ejo hazaza, duteza imbere imbonezamikurire y’abana bato mu buryo burambye’, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Consolee Uwimana, yasabye Abanyarwanda kubungabunga ubuzima no kwita ku isuku y’abana.
Yagize ati “Iyo turebye ibarura rusange ry’abaturage mu Rwanda riheruka gukorwa, tubona ko abagera kuri 5,896,601 ari abana, aba bangana na 44.5% by’Abanyarwanda twese. Muri aba bana 2,426,016 bari munsi y’imyaka itandatu bangana na 41% by’abana ariko banagize 18% by’abaturage bose. Kugira ngo aba bana bazabe abo bifuza kuba bo kandi batange umusaruro ufatika mu Rwanda bakeneye serivisi zitandukanye.”
Akomeza agira ati “Zirimo kubabungabungira ubuzima, kubaha uburere bufite ireme, indyo yuzuye, kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishobora kubakorerwa, kwita ku isuku yabo, kubabonera umwanya wo gukina, kubaganiriza n’ibindi. Inyinshi muri izi serivisi tuzisanga mu ngo mbonezamikurire y’abana bato ziri mu gihugu.”
Kuva Guverinoma y’u Rwanda yafata icyemezo cyo gutangiza gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato, ECD, mu 2011, byatanze umusaruro mu kurwanya imirire mibi n’igwingira kubera ko ubushakashatsi bwa 2020 burebana n’imibereho y’ubuzima, bwagaragaje ko kugwingira byagiye bigabanuka bikava kuri 44% bigera kuri 33%, mu gihe imirire mibi yaviragamo abana kurwara bwaki yavuye kuri 3% ikagera kuri 1%.
Iby’uko ingo mbonezamikurire zatanze umusaruro ku mikurire y’abana binashimangirwa na bamwe mu baturage bazirereramo bavuga ko zibafatiye runini, kubera ko mbere wasangaga abana barabananiye bitewe n’uko batigeze bagira amahirwe yo kuharererwa ngo bahabonere uburere bufite ireme.
Tacienne Nyirabagenzi wo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, avuga ko abana babo basigaye bafite ikinyabupfura kandi banafungutse mu mutwe.
Ati “Abana bacu baratunaniraga ugasanga barajya mubyo gusyaga (gutoragura ibyuma), yatangira n’ishuri akagenda akaba uwa nyuma bitewe n’uko atabanje gucya hasi mu kiburamwaka, ariko ubu kubera ko babanza kubicamo baboneramo ubumenyi bwinshi cyane, usanga abana bacu bazi kubara, kwandika, basigaye bafite ikinyabupfura barubaha, aya marerero adufatiye runini cyane.”
Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Assumpta Ingabire, avuga ko inama bamazemo iminsi, bayiteguye bagamije kugira ngo bongere bite ku bana bari munsi y’imyaka itatu birenze uko babikoraga.
Ati “Umwana uri munsi y’imyaka itatu tumwitayeho ntabwo yagwingira, ubwonko bwe burakura ku kigero cya 80% by’umuntu mukuru, iyo 80% yo munsi y’imyaka itatu ntabwo dushaka ko ikomeza kuducika, ndagira ngo abantu babyumve, abatarabikurikiye babyumve ko munsi y’imyaka itatu twifuza ko inzego zose bahafata nk’ikintu gicanye maremare mu buzima bw’umwana.”
Ingo mbonezamikurire zavuye ku 4010 muri Mutarama 2018 kugera muri Kamena 2024 zari zimaze kugera 31638, aho abana bazirererwamo bavuye ku 256,677 bagera kuri 1,149,699, mu gihe ababarera babiherewe amahugurwa bavuye ku 35,712 bakagera 101,809 hamwe na komite nyobozi z’ababyeyi 88846.
Post comments (0)