Uncategorized

Umuhanzi Tekno Miles yahakanye kugwa igihumura ku rubyiniro

todayAugust 22, 2024

Background
share close

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Augustin Miles Kelechi Okechukwu, uzwi cyane ku izina rya Tekno Miles, yahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ko yaguye igihumura ubwo yari ku rubyiniro muri Afurika y’Epfo.

Uyu muhanzi yahakanye iby’aya makuru yise ibihuha nyuma y’uko hakwirakwijwe amashusho agaragaza umuhanzi wari ku rubyiniro akagwa hasi bikekwa ko yaguye igihumura akikubita hasi mu gitaramo cyaberaga muri Afurika y’Epfo.

Muri ayo mashusho, hagaragaramo abagabo benshi barimo batanga ubutabazi bw’ibanze bafasha uwo muhanzi nyuma yo kwikubita hasi. Bamwe mu bakwirakwije ayo mashusho bahise bavuga ko uwo muhanzi yari Tekno.

Aya mashusho akimara kumugeraho, Tekno Miles yahise ajya ku rubuga rwe rwa Instagram ayamaganira kure ndetse avuga ko ameze neza kandi ko atari no kubarizwa ku butaka bwa Afurika y’Epfo.

Yanditse ku rubuga rwe ati: “Muraho basore, ndakomeye kandi meze neza cyane kandi nta nubwo ndi muri Afurika y’Epfo. Nizere ko uwagaragaye muri ariya mashusho ameze neza. Murakoze, Ndabakunda.”

Aya makuru kandi yanyomojwe n’umuhanzi mugenzi basanzwe ari n’inshuti Mr Eazi, avuga ko abakwirakwije amakuru y’ibihuha ko Tekno Miles ari muri Afurika y’Epfo ari ibinyoma ahubwo ko ari kubarizwa i Malabo, muri Equatorial Guinea.

Tekno Miles ni umuhanzi uririmba mu njyana za Afropop, RNB, Hip hop yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Duro’, ‘Pana’, ‘Diana’ na ‘Wash’.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umugabo yahanishijwe igifungo cy’amezi atatu kubera gucungisha camera umugore we mu ibanga

Muri Taiwan, urukiko rwahanishije umugabo igihano cyo gufungwa amezi atatu muri gereza kubera ko yacungishije umugore we camera ihishe mu rugo rwabo atamubwiye kugira ngo ajye agenzura ko amuca inyuma koko, urukiko rwabyise ko uwo mugabo yavogereye ubuzima bwite bw’umugore we. Iyi nkuru yanditswe mu binyamkuru byinshi byo mu Bushinwa byanditse nyuma y’uko umugabo wo muri Taiwan wiswe Fan, ahanishijwe n’urukiko gufungwa amezi atatu kubera nyuma yo kwerekana amashusho yafashe […]

todayAugust 22, 2024


Similar posts

Uncategorized

Musengamana waririmbye ‘Azabatsinda Kagame’ yubakiwe inzu

Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi wamaze gushyikiriza inzu wubakiye Musengamana Béatha waririmbye indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ mu rwego rwo kumushimira ku gihangano cyiza yakoze, indirimbo ye ikaba yararirimbwe mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame cyane cyane muri Nyakanga 2024. Musengamana Béatha utuye mu Murenge […]

todayOctober 11, 2024

Uncategorized

Umuhanzi Tekno Miles yahakanye kugwa igihumura ku rubyiniro

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Augustin Miles Kelechi Okechukwu, uzwi cyane ku izina rya Tekno Miles, yahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ko yaguye igihumura ubwo yari ku rubyiniro muri Afurika y’Epfo. Uyu muhanzi yahakanye iby’aya makuru yise ibihuha nyuma y’uko hakwirakwijwe amashusho agaragaza umuhanzi wari ku rubyiniro akagwa hasi bikekwa […]

todayAugust 22, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%