Inkuru Nyamukuru

Ikibazo cya Moteri yo kuri Kigali Pele Stadium cyakemutse nyuma y’uko Perezida Kagame akivuzeho

todayAugust 23, 2024

Background
share close

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ikibazo cya moteri icanira Kigali Pele Stadium cyamaze kubonerwa umuti

Ku munsi w’ejo imwe mu nkuru ziriwe zivugwa zari ziganjemo inkuru y’uko kuri Kigali Pele Stadium nta mikino ya nijoro izongera kuhabera mu minsi ya vuba, usibye igihe amakipe ku giti cyayo yaba yishakiye moteri yunganira isanzwe ikoreshwa kuri icyo kibuga.

Mu mugoroba wo ku munsi w’ejo, Perezida wa Republika y’u Rwanda abinyujije ku rukuta rwe rwa X (Twitter), yasubije umujyi wa Kigali wari wasobanuye ku kibazo cy’iyo moteri maze avuga ko ibyo bintu bitakabaye byarabayeho. Ati, “Ibi ntibyari bikwiye kuba byarabayeho mbere”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko iki kibazo bamaze kugishakira igisubizo, aho bashatse indi moteri izajya ikoreshwa mu gihe iyatumijwe izaba itaraboneka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Leta ihangayikishijwe no kurwanya Malariya mu gihe abashinzwe gutera imiti bo bahagurukiye kuyigurisha

Kuva ku munsi w’ejo tariki 22 Kanama 2024, Mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba bari mu gikorwa cyo gutera umuti wica umubu ukwirakwiza Malariya hirya no hino mu nzu z’abaturage. Ni igikorwa kizasozwa tariki 23 Nzeri 2024. N’ubwo bimeze bityo ariko, bamwe mu bashinzwe gutera imiti yica umubu mu nzu z’abaturage bavugwaho guteramo mucyeya cyangwa se ngo bagateramo amazi, hanyuma umuti bakawigurishiriza. Ni imigirire n’abashinzwe gukurikirana ibi bikorwa na […]

todayAugust 23, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%