Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Ubwiherero rusange bumaze amezi atatu budakora

todayAugust 23, 2024

Background
share close

Bamwe mu bakorera n’abagenda mu mujyi wa Nyagatare bahitamo kwihagarika (kunyara) mu biti bigize ubusitani bw’umujyi kubera ko ubwiherero rusange bumaze amezi atatu budakoreshwa.

Bizimungu Anastase ukora akazi ko guterura imizigo ahitwa kwa Ngoga avuga ko ubwiherero rusange bumaze amezi atatu bufunze ku buryo nabo batazi impamvu budakoreshwa.

Avuga ko bo ntakibazo cyo kwiherera bagira ahubwo kigirwa n’abantu bahanyura baje gushaka ibicuruzwa cyangwa abajya n’abava ku Kigo nderabuzima n’ibitaro bya Nyagatare.
Ati “Hashize nk’amezi atatu bufunze, Akarere karaje gakoresha amashanyarazi n’amazi ndetse hari n’umuhungu uharara ariko ntihakoreshwa.

Ikibazo gifitwe n’abantu baba bajya cyangwa bava kwa muganga naho twe dukoresha ubwo hepfo bacuruza ibikoresho by’ubwubatsi.”

Abagenzi bihagarika nta kibazo bafite ko hari ubareba

Umubyeyi ukora isuku ku muhanda werekeza ku Kigo nderabuzima n’ibitaro bya Nyagatare utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko abenshi bahitamo kwiherera mu biti bigize ubusitani bw’umujyi cyangwa mu mikinga kubera ko ubwiherero rusange bufunze.

Yagize ati “Jyewe wirirwa aha mva mu rugo nabisoje byakwanga nkajya hepfo mu mikinga ariko abagabo bajya muri ibi biti unarebye neza wabona aho banyara.”

Umwe mu bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare mu Mujyi wa Nyagatare, Niyodusenga Pierre, avuga ko n’ubwo ubwiherero bufunze bitari bikwiye ko hari abantu bihagarika mu biti kuko bateza umwanda mu mujyi.

Agira ati “Niba umuntu azi ubwenge akajya kwihagarika hariya mu biti, agatera amasazi n’undi mwanda urumva byemewe ahubwo ko ari amakosa akomeye.”

Umwe mu bacuruzi nawe utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko bafite ikibazo gikomeye cy’umwanda n’umunuko uturuka mu biti aho abantu bihagarika ku buryo ubuyobozi bwakabaye bukemura icyo kibazo bugashaka rwiyemezamirimo ukoresha ubwiherero rusange.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ariko Umuyobozi wako, Gasana Stephen, asaba ko yabanza kubaza abakurikira ibijyanye n’isuku akaza gutanga amakuru yuzuye ariko birangira atongeye kwitaba telefone.

Yagize ati “Reka mbanze mbaze ababikurikirana aho bigeze kuko nziko bugiye gukora bitandukanye hari abantu bagiye kubukoresha nze kugusubiza.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ikibazo cya Moteri yo kuri Kigali Pele Stadium cyakemutse nyuma y’uko Perezida Kagame akivuzeho

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ikibazo cya moteri icanira Kigali Pele Stadium cyamaze kubonerwa umuti Ku munsi w’ejo imwe mu nkuru ziriwe zivugwa zari ziganjemo inkuru y’uko kuri Kigali Pele Stadium nta mikino ya nijoro izongera kuhabera mu minsi ya vuba, usibye igihe amakipe ku giti cyayo yaba yishakiye moteri yunganira isanzwe ikoreshwa kuri icyo kibuga. Mu mugoroba wo ku munsi w’ejo, Perezida wa Republika y’u Rwanda abinyujije ku […]

todayAugust 23, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%