Inkuru Nyamukuru

Bamwe mu baturage barashinja MTN kubiba no kubasiragiza

todayAugust 24, 2024

Background
share close

Bamwe mu bafatabuguzi ba MTN – Rwanda barayishinja kubakata amafaranga yitwa aya Telefone za Macye Macye kandi itarigeze izibaha, ibintu bafata nk’ubujura kandi bikabaviramo kwirirwa basiragira bashaka ubufasha.

Hashize iminsi abakoresha umurongo wa MTN binubira ikibazo cyo gukatwa amafaranga akuwe kuri telefone zabo babwirwa ko bishyuye ideni rya telefone za Macye Macye bafashe bakanoherezwa ubutumwa bwerekana ayo basigaje kwishyura kandi nyamara batarigeze bazifata bakibaza ukuntu biba byagenze ngo batwarwe amafaranga yabo.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bayitangarije ko bagiye bakatwa amafaranga kuri telefone zabo, bagerageza kubaza bakabwirwa ko baza kuyasubirizwaho ariko bikarangira adasubijweho ahubwo bagakomeza kugenda bakatwa andi.

Umwe mu babyeyi batuye mu Karere ka Nyamagabe utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko ikibazo cyo gukatwa amafaranga cyamubayeho bwa mbere tariki 18 Kanama 2024, yagerageza kubaza impamvu bayamutwaye bakamubwira ko aza kuyasubirizwaho ariko ntibikorwe ahubwo bagakomeza gukuraho n’ayo yari asigaranye.

Ati “Hari mu ma saa tatu z’ijoro, ngiye kubona mbona bankuyeho amafaranga ibihumbi 4 n’andi arengaho ntibuka, bambwira ngo ndimo kwishyura macye macye, hashize nk’umunota umwe mbona bakuyeho ibindi bihumbi 2, hariho 9500 mbona yose bayamazeho, banyereka ngo ayo nsigaje kwishyura ni ibihumbi 63, nahise mpamagara ku 100 ndababaza nti ko munkuyeho amafaranga yanjye, barambwira ngo icyo kibazo ni rusange barimo baragisuzuma.”

Yungamo ati “Ndarara mbahamagara bakambwira ngo bari bubisuzume babikemure, bukeye ku wa mbere ndongera ndabahamagara bakambwira ngo baraje babisuzume, reka data, ku wa gatatu ni bwo nahamagaye hari nka saa tanu barambwira ngo telefone nayiguze muri Macye Macye, ndababwira nti nayiguze mu iduka ry’amatelefone, ari nshya.”

Iki ni ikibazo ahuje na Edouard Habyarimana wo mu Karere ka Ruhango uvuga ko yaguze telefone ari nshya kandi atari muri Macye Macye gusa aza gutungurwa no kubona bamukata amafaranga bamubwira ko arimo kwishyura ideni ryabo.

Ati “Mu minsi ishize nza kubona MTN bankuyeho amafaranga bambwira ngo nishyuye ideni rya Macye Macye ngo nsigajemo ibihumbi 60, mpamagaye kuri MTN barambwira ngo ikibazo nzajye aho naguriye telefone bagikemure, nagezeyo mbashyiriye telefone bampaye barayireba banyohereza muri Macye Macye ubu mpaje inshuro ebyiri bambwira ngo bamvanyemo ariko nta mafaranga ashobora kujya kuri mobile money yanjye ngo arareho bahita bayatwara.”

Arongera ati “Birabangamye kuko kuba nishyura amafaranga nta deni nariye, no kuba nirirwa nirukanka kuri iki kibazo ntarigeze mfata iyo telefone ni ikibazo gikomeye cyane, amatike mba nkoresha yo kuva mu Ruhango nza aha kuko nta handi babikemura, Leta ikwiye kureba uko yakemura iki kibazo kuko aba ngaba uragenda ugategereza ugaheba ukabona amafaranga barakomeza kuyakuraho.”

Uwitwa Furaha wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko bamutwaye amafaranga ibihumbi birenga 200 bamubwira ko yishyuye Macye Macye kandi nta hantu yigeze ahurira na yo, akaba amaze iminsi irenga itandatu arimo kuyishyuza ku buryo byamuviriyemo kugurisha inkoko ze kubera kubura icyo azigaburira.

Ati “Kuva tariki 18 Kanama ndimo kubyirukamo nabuze umfasha, nahereye ku ishami rya Kimironko biranga ndavuga nti reka njye Nyarutarama, mpageze barabona ko bayankase koko ariko ntibabikemure, kandi bankase amafaranga 217,218 kandi nta hantu nahuriye na Macye Macye nta n’ubwo mba muri MoKash ahubwo, bo barimo kuvuga ngo ni ikibazo cy’abantu benshi jye ntabwo bindeba ndashaka ayanjye.”

Yongeraho ati “Nari mfite inkoko nagombaga kuzigurira ibiryo, ejo bundi narazitanze ngo bajye kuziyororera nabuze amafaranga yo kuzihahira, inkoko 130 ndazitanga, ikigo kingana gitya kidafite abatekinisiye bashoboye biteye isoni, bakwiye kuduha amafaranga yacu ntabwo twabakopye, ugira gutya ukabona message ngo batwaye aya ngaya byagenze neza, oya mudutabare rwose ntabwo tuzi uko bimeze.”

Kigali Today yagerageje kuvugana na MTN kugira ngo igire icyo ivuga ku bibazo bigaragazwa n’abakiriya bayo ariko bayitangariza ko bagiye muri weekend twategereza bakazabivugaho nyuma ya weekend.

Igihe cyose bazagira icyo batangaza kuri iki kibazo tuzabyongera muri iyi nkuru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sandrine Isheja yagizwe Umuyobozi wungirije wa RBA, Zephanie Niyonkuru akurwa mu nshingano

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Isheja Butera Sandrine wagizwe Umuyobozozi Mukuru wungirije wa RBA naho Zephanie Niyonkuru akurwa mu nshingano z’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Isheja Butera yari asanzwe ayobora radiyo ya Kiss FM, akaba agiye kungiriza Cléophas Barore ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, yavanye kandi ku […]

todayAugust 24, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%