Inkuru Nyamukuru

Hatangajwe itariki yo kwimika umushumba mushya wa Diyosezi ya Butare

todayAugust 29, 2024

Background
share close

Musenyeri Ntagungira Jean Bosco watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare, azahabwa inkoni y’ubushumba ku itariki 05 Ukwakira 2024.

Ni ibyatangajwe ku wa gatatu tariki 28 Kanama 2024, na Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, aho yavuze ko ku itariki ya 05 Ukwakira 2024, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira watorewe kuyobora iyi Diyosezi ya Butare azahabwa inkoni y’ubushumba bwo kuyobora iyi Diyosezi.

Musenyeri Rukamba yabitangaje mu muhango wo gusoza inama nyunguranabitekerezo yiga ku komora ibikomere no kubaka ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa birambye, yateguwe n’inama y’abepisikopi Gatolika, ibinyujije muri Komisiyo yayo y’ubutabera n’amahoro.

Ku itariki 12 Kanama 2024, nibwo Vatikani yatangaje amakuru y’uko Ntagungira Jean Bosco wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis i Remera asimbuye Musenyeri Philippe Rukamba wari usanzwe ayobora iyo Diyosezi, akaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Itangazo ryagiraga riti “Nyirubutungane Papa Fransisiko yemeye ubwegure bwa Musenyeri Filipo Rukamba wari umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu Rwanda. Papa Fransisiko kandi yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira wari Padiri mukuru wa Paruwasi Remera kuba Umwepiskopi wa Butare”.

Musenyeri Ntagungira Jean Bosco wagizwe umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, yasimbuwe ku mwanya wo kuyobora Paruwasi Regina Pacis na Padiri Pascal Tuyisenge, wari Umuyobozi wa Seminari ya Ndera.

Padiri Ntagungira Jean Bosco abaye umwepiskopi wa gatatu wa Diyosezi ya Butare nyuma ya Musenyeri Filipo Rukamba wayiyoboye asimbuye Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuvuzi gakondo akurikiranyweho kwica abantu

Muri Tanzania, nyuma yo gutahura imirambo 10, umuvuzi gakondo yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica abantu, kubahamba ari bazima ndetse no kubatwika mu muriro, nk’uko byemezwa na Polisi y’icyo gihugu, ivuga ko yamufatanye n’abandi batatu. Abo bose uko ari bane ngo bakurikiranyweho impfu z’abantu 10 muri rusange, ngo zikaba zishingiye ahanini ku bijyanye n’imihango y’ubupfumu, bamwe muri abo barishwe, bapfa banizwe, abandi bashyingurwa ari bazima naho undi umwe atwikwa mu muriro. […]

todayAugust 29, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%