Inkuru Nyamukuru

Umuvuzi gakondo akurikiranyweho kwica abantu

todayAugust 29, 2024

Background
share close

Muri Tanzania, nyuma yo gutahura imirambo 10, umuvuzi gakondo yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica abantu, kubahamba ari bazima ndetse no kubatwika mu muriro, nk’uko byemezwa na Polisi y’icyo gihugu, ivuga ko yamufatanye n’abandi batatu.

Abo bose uko ari bane ngo bakurikiranyweho impfu z’abantu 10 muri rusange, ngo zikaba zishingiye ahanini ku bijyanye n’imihango y’ubupfumu, bamwe muri abo barishwe, bapfa banizwe, abandi bashyingurwa ari bazima naho undi umwe atwikwa mu muriro.

Imirambo itatu muri iyo yamaze kuboneka, yasanzwe yarashyinguwe mu rugo rw’uwo muvuzi gakondo mu Ntara ya Singida, naho indi mirambo itandatu itabururwa ahitwa Chemba (Dodoma) mu gihe umwe wo watawe mu ishyamba ry’ahitwa Swangaswanga mu Mujyi wa Dodoma.

Umuvugizi wa Polisi ya Dodoma, David Misime yavuze ko imirambo icyenda muri iyo icumi, yashyinguwe mu gihe iperereza rikomeje, yemeza ko byose byatewe n’imyizerere ijyanye n’imihango ya gipfumu.

Inkuru yatangajwe na BBC, ivuga ko Komanda Misime kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024, yavuze ko ibikorwa byose byo kwica abo bantu, byayobowe n’uwo muvuzi gakondo, kuko nyuma y’iperereza ku rupfu rw’abantu batatu bishwe ndetse bagashyingurwa mu rugo rwe, uwo muvuzi gakondo yeretse Polisi aho yashyinguye indi mirambo itandatu nyuma yo kwica ba nyirayo.

Mu mirambo itandatu yabonetse mu Mujyi wa Dodoma, ibiri muri yo, ngo ni iy’abana bishwe, bakanashyingurwa mu kiraro cy’amatungo, aho abo bana ngo bishwe hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Kamena 2023, muri abo bana babiri hakaba harimo n’umwana w’uwo muvuzi gakondo.

Polisi yakomeje itangaza ko ikomeje n’iperereza kuri izo mpfu zabaye muri Singida no muri Dodoma, kugira ngo hamenyekane n’uruhare rw’abo batatu bafatanywe n’uwo muvuzi gakondo, ndetse no kumenya niba hari abandi baba bari inyuma y’ibyo bikorwa by’ubwicanyi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Johann Rupert niwe muherwe wa mbere muri Afurika

Johann Rupert, ukomoka muri Afurika y’Epfo niwe muherwe wa mbere ku mugabane wa Afurika, umwanya yakuyeho umunyanigeriya Aliko Dangote nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwa Bloomberg Billionaires Index. Rupert ufite kompanyi iri mu zikomeye ku Isi, Richemont, icuruza ibintu by’agaciro birimo imirimbo n’imyambaro bihenze nka Cartier na Montblanc. Umutungo we bivugwa ko wazamutse ukava kuri miliyari 1.9 ugera kuri miliyari 14.3 mu madorali ya Amerika. Ibi byatumye kugeza ubu azamuka ku rutonde […]

todayAugust 29, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%