Minisiteri y’Uburezi yabaye ihagaritse gahunda zo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Marburg.
Iyi ngingo ni imwe mu bikubiye mu mabwiriza iyi Minisiteri yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024 yashyizeho agamije gukumira iki cyorezo mu mashuri. Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko iki gikorwa kizasubukurwa nyuma y’isuzuma izakora ifatanyije n’inzego zishinzwe ubuzima.
Ababyeyi barasabwa kwirinda kohereza ku ishuri umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso bya Marburg byavuzwe haruguru, kwihutira kugeza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga kandi agasubira ku ishuri ari uko abaganga bamusezereye yakize, Abanyeshuri barasabwa gukurikiza amabwiriza ajyanye no kurwanya ikwirakwizwa ry’uburwayi buterwa na Virusi ya Marburg.
Tariki ya 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso biterwa n’agakoko ka Marburg, birimo umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, gucibwamo, kuruka no kuribwa mu nda.
Uwo munsi iyi Minisiteri yasobanuye ko hatangiye igikorwa cyo gushakisha abagiye bahura n’abagaragayeho iki cyorezo, mu gihe aba barwayi bari bakomeje kwitabwaho n’abaganga. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kugeza tariki ya 1 Ukwakira 2024, mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 29 banduye iki cyorezo, barimo 19 bakivurwa na 10 kimaze kwica. Isobanura ko umubare munini w’abarwaye iki cyorezo n’abo cyishe wiganje mu bakora kwa muganga, cyane cyane ahavurirwa indembe.
Uburyo bwo kwirinda iyi ndwara burimo kwirinda kwegera cyane uwagaragayeho ibimenyetso no kugira umuco w’isuku. Uwabona ufite ibimenyetso byayo asabwa guhamagara ku murongo utishyurwa wa 114.
Musenyeri Ntagungira Jean Bosco watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare, azahabwa inkoni y’ubushumba ku itariki 05 Ukwakira 2024. Ni ibyatangajwe ku wa gatatu tariki 28 Kanama 2024, na Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, aho yavuze ko ku itariki ya 05 Ukwakira 2024, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira watorewe kuyobora iyi Diyosezi ya Butare azahabwa inkoni y’ubushumba bwo kuyobora iyi Diyosezi. Musenyeri Rukamba yabitangaje […]
Post comments (0)