Inkuru Nyamukuru

Ibirego bishya 120: Abashinja P Diddy ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bakomeje kwiyongera

todayOctober 2, 2024

Background
share close

Abantu bagera ku 120 batangaje ko bagiye kugeza ibirego byabo mu nkiko, barega umuhanzi Sean John Combs, uzwi nka P Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no kubakoresha imibonano mpuzabitsina bigamije inyungu.

Muri abo 120 bashinja uyu muraperi, harimo n’abari abana bari bafite imyaka icyenda, nk’uko umunyamategeko wo muri leta ya Texas, Tony Buzbee yabitangaje, ndetse ko iki kirego uburemere gifite bagomba kugikurikirana mu buryo bukomeye.

P Diddy yatawe muri yombi mu kwezi gushize akekwaho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, gucuruza abantu mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina no gufata ku ngufu. Kugeza ubu afungiye muri gereza nyuma y’uko urukiko ruteye utwatsi ubujurire bwe bwasabaga ko yarekurwa by’agateganyo.

Ku ruhande rw’umunyamategeko wa P Diddy, Erica Wolff, yavuze ko umukiliya we yamaganye ibyo birego yivuye inyuma kuko abifata nk’ibihimbano bigamije gukomeza kumuharabika no kumwangiriza izina.

Erica yagize ati, “Diddy yiteguye kugaragaza ko ari umwere imbere y’urukiko, aho ukuri kuzajya ahagaragara gushingiye ku bimenyetso, aho kuba ibihuha”.

Umunyamategeko Tony Buzbee, wo muri Texas na New York, avuga ko umubare w’abantu ahagarariye bavuga ko P Diddy yakoreye ibyaha bagera ku 120, aho kimwe cya kabiri cyabo ari abagabo abandi ni abagore, baturuka muri leta 25 zo muri Amerika.

Kuri iyi nshuro kandi P Diddy, akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku yakoreye abana kuko 25 muri abo bamaze gutangaza ko bagiye kumugeza mu nkiko, bari abana ubwo ibyo byaha bamushinja byabaga.

Benshi mu barega P Diddy, bavuga ko basambanyijwe ku ngufu mu birori yabaga yateguye bibera ahantu hatandukanye no mu nzu bwite no muri za hoteli.

Ibyo bamurega yabikoze hagati ya 1991 kugeza mu mwaka ushize. Mu gihe Tony Buzbee yatangaje ko byinshi mu byo P Diddy ashinjwa yabikoze mu 2015.

Ibyaha P Diddy ashinjwa ku bari bkiri abana, bivugwa ko inshuro nyinshi, byabaga ku bakiri bato babaga bashaka kwinjira muri muzika, bagahatirwaga gukora ibyo basabwe bizezwa kugirwa ibyamamare cyangwa ari bwumve indirimbo zabo.

Umwe muri abo bari bakiri abana, harimo uwari ufite imyaka icyenda icyo gihe, uvuga ko P Diddy n’abakoranaga na we bamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina muri studio itunganya indirimbo i New York, ubwo barimo gushaka uko bakorana, nk’uko umunyamategeko we abivuga.

Hari kandi ikirego cy’umukobwa wari ufite imyaka 15, nawe uvuga ko yajyanywe i New York mu birori byateguwe na P Diddy wari kumwe n’abandi bakamusambanya ku ngufu n’abandi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abamotari babangamiwe no kubuzwa gutwara umugenzi ufite umuzigo

Hirya no hino mu Mijyi itandukanye, hajyaga hagaragara moto zitwaye abagenzi n’imizigo yabo, aho wasangaga umugenzi afite nk’agakapu avuye guhaha umumotari akagashyira imbere mu mahembe mu gufasha umugenzi kwicara neza, hakaba n’ubwo umugenzi agakikiye. Mu bakundaga kwifashisha moto muri izo ngendo, ni abanyeshuri baba bagiye mu biruhuko cyangwa basubiye ku mashuri, ababyeyi bavuye mu masoko guhaha n’abandi.Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Nzeri 2024, nibwo abamotari ngo batangiye guhanirwa gutwara umugenzi […]

todayOctober 2, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%