Inkuru Nyamukuru

Ghana: Harimo kuba imyigaragambyo yamagana ubucukuzi bwangiza amazi

todayOctober 3, 2024

Background
share close

Muri Ghana, sosiyete sivile, amashyirahamwe n’amahuriro atandukanye (syndicats) ndetse n’abahagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta muri icyo gihugu batangije imyigaragambyo y’iminsi itatu itangira uyu munsi ku wa Kane tariki 3 Nzeri 2024.

Ikintu cy’ingenzi gisabwa muri iyo myigaragambyo, ni uko Leta igomba gukora ibishoboka byose ikabungabunga imigezi y’amazi irimo kwangizwa bikomeye n’ubucukuzi bwa zahabu bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko, budahwem gukomeza kwiyongera.

Imvugo irimo gukoreshwa n’abigiragambya igira iti, “ Nimutabare amazi yacu”, iyo mvugo ikaba yaravuye muri raporo iteye impungenge iherutse gutangwa na Sosiyete yitwa ‘Ghana Water Company’ n’Ikigo cya Leta gishinzwe gukwirakwiza amazi aho muri Ghana ivuga ko 60% by’amazi y’imigezi n’ibiyaga yahumanye cyane ku buryo atakiri ku rwego rwo kuba yatunganywa ngo akoreshwe n’abantu.

Abagize sosiyete sivile, za ‘syndicats’ zitandukanye ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorero batanze ubutumwa busaba Leta guhita itesha agaciro impushya zemerera abantu ukora ubucukuzi bwa zahabu mu migezi kandi ikanafata ingamba zikaza zo kugenzura uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa, cyane cyane mu duce twibasiye cyane n’icyo kibazo cy’amazi yamaze guhumana, kugira ngo ubwo bucukuzi bwa zahabu bunyuranyije n’amategeko buzwi nka ‘Galamsey’ buhagarare.

Dr Asigbey, umwe mu bayobozi b’ayo mahuriro ari mu myigaragambyo, yagize ati, “ Iyo ugiye mu ntambara ugahumanya amazi y’umwanzi murwana mu ntambara, bifatwa nk’icyaha cy’intambara. Perezida wa Ghana agomba kugira icyo akora”.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa ‘RFI’ yatangaje ko ikindi abo bigaragambya basaba, ariko ifungurwa n’abanyamuryango babo bagera kuri 54 bafunzwe mu myigaragambyo iheruka yo kwamagana ubucukuzi bw’amabuye butemewe n’amategeko mu cyumweru gishize, bagafungwa bashinjwa guhungabanya ituze n’umudendezo bya rubanda, nk’ uko byemejwe n’umwe mu batavuga rumwe na Leta muri Ghana , John Mahama nawe uri muri iyo myigaragambyo, wavuze izo izo ngamba zo gufunga abigaragambya ari ukuyobozi igitugu.

Iyo myigaragambyo y’iminsi itatu isaba Leta kugira icyo ikora mu rwego rwo kubungabunga amazi muri Ghana, irimo kuba mu gihe hasigaye amezi abiri gusa ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu muri icyo gihugu, kuko ateganyijwe mu kwezi k’Ukuboza 2024.

N’ubwo Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ya Ghana yemeza ko abafunzwe bari bari myigaragambyo bafashwe na Polisi hubahirijwe ibiteganywa n’amategeko, kuko bari mu myigaragamyo itemewe n’amategeko, uwitwa Welly Gedel, umwe mu bigaragambyo ubarizwa mu ihuriro rya ‘Free Citizens Movement’ yavuze ko ibyo umushinjaha mukuru bitari ukuri, kuko imyigaragambyo yakorwaga mu ituze, nta muntu usagarirwa, ndetse ko abigaragambya bamwe bari bahagaze n’imbere y’inzu zabo basaba gusa ubutabera bwo kugira ngo Leta ihagarike ubucukuzi bwa zahabu bukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ‘galamsey’ kuko bwangiza amazi y’imigezi n’ay’ibiyaga.

Imyigaragambyo y’iminsi itatu yahereye uyu munsi irimo kubera i Accra muri Ghana, kandi yo ngo ikaba yabanje kwemererwa na Polisi y’igihugu cya Ghana.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Latvia

Perezida kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri icyo gihugu yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Latvia, Edgars Rinkēvičs. Ni umusangiro wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024. Witabiriwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene. Perezida Kagame yashimiye Perezida Edgars Rinkēvičs kubera uko yamwakiriye n’itsinda ry’abayobozi bari kumwe. Ati “Perezida Edgars Rinkēvičs na […]

todayOctober 3, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%