Inkuru Nyamukuru

Lebanon: Israel yatangiye intambara yo ku butaka mu guhashya Hezbollah

todayOctober 3, 2024

Background
share close

Kuri uyu wa Gatatu, bwa mbere Israel itangiye icyo yise igikorwa cyo guhashya umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran, impande zombi zahanganiye ku butaka bwa Lebanon.

Aya makuru kandi yemejwe n’umutwe wa Hezbollah watangaje ko abarwanyi bawo bari bahanganye n’ingabo za Israel, mu mirwano yabereye ku butaka.

Igisirikare cya Israel cyavuze ko Ingabo zirwanira ku butaka n’amatsinda ari mu bimodoka by’ibifaru bya burende, bagiye kwifatanya mu bikorwa byo ku butaka muri Lebanon.

Igisirikare cya Israel cyavuze ko abasirikare bacyo umunani barimo n’umuyobozi w’itsinda ry’ingabo zacyo biciwe muri Lebanon.

Minisitri w’Intebe, Benjamin Netanyahu mu butumwa bwihanganisha imiryango y’aba basirikare, yavuze ko Imana izahorera urupfu rwabo.

Yakomeje agira ati, “Turi mu ntambara ikaze yo kurwanya izingiro ry’ikibi cya Iran, ishaka kuturimbura. Ibi ntibizigera bibaho kuko tuzahagararira hamwe, kandi dufashijwe n’Imana tuzatsindira hamwe.”

Ni imirwano ibaye nyuma y’umunsi umwe Israel igabweho igitero cy’ibisasu bya misile na Iran, cyateje ubwoba ko haba hagiye kuba intambara yagutse mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

Kuri uyu wa gatatu, Iran yavuze ko igitero cyayo cya misile gikomeye, yagabye kuri Israel, cyari kigamije gukumira ubundi bushotoranyi. Cyakora Israel n’Amerika byasezeranyije ko kuzihimura.

Umutwe wa Hezbollah wavuze ko wahanganye n’Ingabo za Israel mu Mujyi wa Maroun el-Ras, uherereye ku mupaka, kandi ko yasubije inyuma abasirikare ba Israel mu yindi Mijyi yo ku mupaka. Uyu mutwe wavuze ko warashe kandi ibisasu bya rokete ku birindiro bya gisirikare biri imbere mu gihugu cya Israel.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru wa Hezbollah, Mohammad Afif, yatangaje ko urwo rugamba ari icyiciro cya mbere, kandi ko uyu mutwe ufite abarwanyi bahagije, intwaro n’amasasu bihagije kugirango basubize inyuma ingabo za Israel, gusa ntacyo Israel yahise ibivugaho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibirego bishya 120: Abashinja P Diddy ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bakomeje kwiyongera

Abantu bagera ku 120 batangaje ko bagiye kugeza ibirego byabo mu nkiko, barega umuhanzi Sean John Combs, uzwi nka P Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no kubakoresha imibonano mpuzabitsina bigamije inyungu. Muri abo 120 bashinja uyu muraperi, harimo n’abari abana bari bafite imyaka icyenda, nk’uko umunyamategeko wo muri leta ya Texas, Tony Buzbee yabitangaje, ndetse ko iki kirego uburemere gifite bagomba kugikurikirana mu buryo bukomeye. P Diddy […]

todayOctober 2, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%