Inkuru Nyamukuru

Burera: Haravugwa urupfu rw’umugabo rwateje urujijo

todayOctober 4, 2024

Background
share close

Mu Kagari ka Mucaca Umurenge wa Rugengabali mu Karere ka Burera, haravugwa amakuru y’urupfu rw’umugabo witwa Tuyizere Jean Paul, rutemeranywaho na benshi mu batuye ako gace.

Mu makuru Kigali Today ikesha Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mucaca, Ashimwiteka Josiane, avuga ko uwo mugabo yaguye mu bitaro bya Butaro kuri uyu wa gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, nyuma yo kumusanga yikingiranye mu nzu asanzwe acururizamo, agaragara nk’urembye.

Yagize ati “Mu rukerera rwo kuwa mbere, umugore we niwe washatse abayobozi b’umudugudu ababwira ko umugabo we atatashye ahubwo yifungiranye aho acururiza, kubera ko ngo ari ibintu akunze gukora buri gihe, bakomanze urugi adafunguye basambura ibati bamusanga mu nzu”.

Arongera ati “Bakimukura mu nzu, bamugejeje ku kigo Nderabuzima cya Mucaca abaganga baramwakira, mu bushishozi bwabo basanga agomba kuvurirwa mu bitaro bya Butaro, ni naho yaguye kuri uyu wa gatatu”.

Umuryango we urashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwe

Umwe mu bagize umuryango wa Nyakwigendera utashatse gutangaza amazina ye, yavuze ko urupfu rw’uwo mugabo rwaba rufitanye isano n’urugomo yakorewe n’abavandimwe be, umubyeyi wabo akaba ashaka ku bihisha, mu rwego rwo kwirinda ko abo bana be bafungwa.

Yagize ati “Ku mugoroba wo kuwa mbere, Tuyizere yagiranye amakimbirane n’abavandimwe be babiri barimo murumuna we na mukuru we, bararwana aho uwo mukuru we yamufashe amukubita ku gikuta cy’inzu akomereka umutwe. Barebe n’umurambo barasanga ufite igipfuko ku mutwe”.

Arongera ati “Bikimara kuba, irondo ry’umwuga ryarahageze ribaza ibyabaye, ise wabo bahungu arababeshya ngo ni abana be bari bari gukina, kubera uburakari Tuyizere yaragiye yikingirana mu nzu acururizamo ntiyataha mu rugo, bukeye mu gitondo bamujyana kwa muganga”.

Akomeza agira ati “Impamvu umubyeyi we adashaka gutanga amakuru y’ukuri, ni ukugira ngo abo bana be babiri badafungwa, niyo mpamvu bahimbye ikinyoma cy’uko yishwe n’inzoga bita ibyuma”.

Gitifu Ashimwiteka arahakana ayo makuru, aho avuga ko bakeka ko yaba yiyahuje inzoga kuko ngo bakimusanga mu nzu aho yari yikingiranye, basanze hafi ye amacupa y’inzoga bita ibyuma bakeka ko yari yamyweye, avuga ko bitari inshuro ya mbere basanga nyakwigendera yiyahuje izo nzoga.

Ati “Yigeze kwivuriza CHUK ubwo yari yanywereye izo nzoga Nyabugogo, aho byari bigiye kumwica baramuvura arakira, yabikoze n’indi nshuro ya kabiri baramutesha, iyi yari inshuro ya gatatu yiyahuza ibyo byuma”.

Kigali Today yashatse kuvugana n’umugore wa Nyakwigendera kuri icyo kibazo, ntiyashaka kugira icyo atangaza kuri ayo makuru.

Nyiransengiyumva Pascasie, Umuyobozi w’umudugudu wa Nkoto Nyakwigendera yari atuyemo, nawe aremeza ko yaba yishwe n’inzoga yaba yanyweye.

Ati “Ni inshuro ya gatatu yiyahuza inzoga zitwa ibyuma, yagiye muri butike yacururizagamo abazindutse baza kugura ibintu basanga yikingiranye, nibwo bakomanze adakinguye bagira impungenge bazana urwego n’inyundo bakuraho ibati basanga yiyahuje inzoga z’ibyuma za zindi zikaze cyane”.

Arongera ati “Twamwohereje ku kigo Nderabuzima cya Mucaca, biranga bamwohereza mu bitaro bya Butaro ari naho yaguye kuri uyu wa gatatu. Yakundaga kugira umujinya akiyahuza izo nzoga, sibwo bwa mbere bibaye, abikoze inshuro eshatu”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RDC: 23 ni bo babonetse baguye mu mpanuka y’ubwato, abandi benshi baburirwa irengero

Abantu 23 ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe n’impanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni impanuka yabaye mu masaha saa tatu kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ukwakira 2024, ubwo ubwato buzwi ku mazina ya Merdi bwagize ikibazo cy’uko bwari butwaye abantu n’ibintu birenze ubushobozi bwabwo. Ubu bwato bwari buvanye abantu n’ibicuruzwa mu Karere ka Karehe muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika […]

todayOctober 4, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%