Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yitabiriye ibirori by’ubwigenge bwa Lesotho

todayOctober 4, 2024

Background
share close

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yageze mu gihugu cya Lesotho kuri uyu wa gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, ahagarariye Perezida Paul Kagame mu birori byo kwizihiza imyaka 200 Lesotho imaze ari Ubwami ndetse n’imyaka 58 ishize ubwo bwami bubonye ubwigenge.

Ibi birori byaranzwe n’akarasisi ka gisirikare byitabirwa n’abakuru b’ibihugu bitandukanye ndetse n’abandi banyacyubahiro.

U Rwanda na Lesotho bisanzwe bifitanye umubano mu butwererane mu nzego zirimo n’iz’umutekano, ibi byatumye muri Mutarama 2022 uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine muri Lesotho aho yagiye gusura Polisi y’iki gihugu.

Mu biganiro byahuje abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021.

Umubano w’ibihugu byombi ugaragarira mu migenderanire yabaye hagati y’abayobozi aho yari agiye mu muhango w’Irahira rya mugenzi we, Ntsokoane Samuel Matekane.

Mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu genzi we Ntsokoane Samuel Matekane yaje kwifatanya n’u Rwanda ndetse anitabira umuhango w’Irahira rya Perezida Kagame.

Lesotho ituwe n’abaturage bake, batarenze miliyoni eshatu, ubukungu bw’iki gihugu bushingira ku buhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Ubwami bwa Lesotho bwashinzwe n’Umwami Moshoeshoe I mu myaka 200, buza kubona ubwigenge nyuma y’igihe bwarakoronijwe n’u Bwongereza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

#CECAFA: Amavubi U-20 yerekeje muri Tanzania (Amafoto)

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yerekeje muri Tanzania, aho igiye gukina imikino ya CECAFA izatanga itike y’igikombe cya Afurika muri iyo myaka. Iyi kipe iyobowe n’umutoza Eric Nshimiyimana yahagurukanye abakinnyi 19 aribo Ruhamyankiko Yvan, Habineza Fils, Iradukunda Moria, Kayiranga Fabrice, Masabo Samy, Kanamugire Arsene, Niyigena Abdoul, Niyongabo Emmanuel, Sindi Jesus Paul, Sibomana Sultan Bobo. Harimo kandi Iradukunda Pascal, Muhoza Daniel, Yangiriyeneza Erirohe, Tinyimana […]

todayOctober 4, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%