Inkuru Nyamukuru

RDC: 23 ni bo babonetse baguye mu mpanuka y’ubwato, abandi benshi baburirwa irengero

todayOctober 4, 2024

Background
share close

Abantu 23 ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe n’impanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni impanuka yabaye mu masaha saa tatu kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ukwakira 2024, ubwo ubwato buzwi ku mazina ya Merdi bwagize ikibazo cy’uko bwari butwaye abantu n’ibintu birenze ubushobozi bwabwo.

Ubu bwato bwari buvanye abantu n’ibicuruzwa mu Karere ka Karehe muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwerekeza mu mujyi wa Goma buza kurushwa imbaraga n’ibyo buhetse burarohama.

Nubwo habaye ubutabazi bwihuse abantu 23 ni bo babonetse bapfuye, naho 47 bashoboye gutabarwa byihuse, abandi benshi babarirwa mu magana baburirwa irengero.

Col Molatelo Motau mu ngabo zaje mu butumwa bwa SADC, avuga ko abantu bashoboye gutabarwa nubwo hakomeje igikorwa cyo gushakisha abandi baba babuguyemo bataraboneka.

Icyakora hari amakuru avuga ko harokotse abantu 52 n’imirambo 28 yamaze kugezwa mu buruhukiro bw’ibitaro by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, abandi mu bitaro bya Kyeshero mu gihe hari abandi babiri bajyanywe mu buruhukiro bwa CH la Providence.

Ubwato bwakoze impanuka kubera kwikorera ibirenze ubushobozi bwabwo, ibi bikaba biterwa n’uko abatuye Umujyi wa Goma bajya gushaka ibibatunga mu bice bitandukanye kandi basabwa kunyura mu mazi mu gihe inzira zigemurira uyu Mujyi zikoresha ubutaka zafunzwe kubera intambara ziri mu nkengero ya Goma.

Kuva intambara ya M23 n’ingabo za Leta yakwaduka, Abanyecongo benshi bari basanzwe bakura ibicuruzwa muri Teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo bimukiye muri Kivu y’Amajyepfo ahataragera intambara, abandi baza guhahira mu Rwanda.

Bitewe n’ibicuruzwa byinshi bikenerwa mu mujyi wa Goma, abanyecongo bajya kurangura bapakira ibiro byinshi bimwe mu biteza impanuka z’ubwato mu mazi y’ ikiyaga cya Kivu.

Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo Jean Jacques Purusi yatangaje ko ubwato bwa Merdi bwari butwaye abantu barenga 100 kandi bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 30, ashinja inzego z’umutekano wo mu mazi zitakoze akazi kazo neza ko kugenzura umubare w’abagenda mu bwato.

Inzira y’amazi niyo ikoreshwa mu guhuza Umujyi wa Goma na Bukavu kimwe n’utundi duce dukomeje guhahirana na Goma kubera intambara ikomeje guca ibintu mu nkengero za Goma.

Umujyi wa Goma utuwe n’abaturage barenze miliyoni imwe n’igice bagowe no kubona ibibatunga kuko byinshi ubu biza muri uyu Mujyi binyuze inzira y’amazi, ibindi bigakurwa mu Rwanda, ibi bikaba byaratumye ibiciro ku isoko bizamuka.

Indi mpanuka y’ubwato mu kiyaga cya Kivu iheruka tariki 17 Mata 2024, yahitanye abantu benshi barimo bava Karehe berekeza Kituku mu Mujyi wa Goma.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umugore ufite nyababyeyi ebyiri yabyaye abana b’impanga buri wese yarakuriye mu ye

Umugore wo mu Bushinwa, waremanywe umwihariko wo kugira nyababyeyi ebyiri, yabyaye abana b’impanga, buri mwana akaba yarakuriye muri nyababyeyi ye yihariye. Uwo mubyeyi ufite uko yaremwe byihariye cyangwa se ufite umwahiriko udakunze kubaho kuko ngo kugira nyababyeyi ebyiri bishobora kuba ku mugore umwe mu bagore 2000, yabyaye izo mpanga mu kwezi gushize kwa Nzeri 2024, mu Bitaro byo mu Majyaruguru y’u Bushinwa, nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuzima ndetse n’ibitangazamakuru bya Leta […]

todayOctober 4, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%