Inkuru Nyamukuru

Amabwiriza mashya yo kwirinda virusi ya Marburg mu nsengero n’imisigiti

todayOctober 7, 2024

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje amabwiriza mashya ajyanye no gukumira virusi ya Marburg mu nsengero no mu misigiti arimo gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki, gutanga ifunguro ryera mu buryo butuma abantu batagira ibyago byo kwandura n’ibindi.

Ingamba zigomba kubahirizwa ahasengerwa zirimo gutanga ubutumwa bukangurira abayoboke kwirinda icyorezo cya Marburg mu nsengero n’imisigiti, gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki hifashishijwe amazi n’isabune cyangwa umuti wabugenewe no gupima umuriro abantu bose binjira mu nsengero n’imisigiti.

Harimo kandi gutanga ifunguro ryera mu buryo butuma abantu batagira ibyago byo kwandura Marburg no kwirinda kwegerana n’abantu bagaragayeho ibimenyetso cyangwa kwegera umubiri w’uwo yahitanye.

Birabujijwe gukorera imihango yo gusezera ku witabye Imana mu nsengero no mu misigiti.
RGB ivuga ko Abaturarwanda basabwa kwirinda kwegerana cyangwa se gukora ku bikoresho by’abantu bafite ibimenyetso bya Marburg, kwirinda kwegera umubiri w’uwahitanywe n’iyi virus cyangwa gutegura ikiriyo gihuza abantu ahabaye ibyago biturutse kuri Marburg.

Amakuru mashya yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024 agaragaza ko abantu batatu bakize icyorezo cya Marburg, bituma abamaze gukira bose hamwe baba abantu umunani.

Abantu 49 ni bo bamaze kumenyekana banduye icyorezo cya Marburg mu Rwanda, barimo 12 bapfuye, 29 barimo kuvurwa n’abantu umunani bakize.

Nta muntu wishwe n’iki cyorezo cya Marburg ku Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024, nk’uko raporo ya Minisiteri y’Ubuzima ibigaragaza.

Kuri iki Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gukingira abantu indwara ya Marburg, ikaba yahereye ku bakozi bo kwa muganga n’abagiye bahura n’abarwayi.

Marburg ni indwara yandura, itera umuriro mwinshi kandi ishobora guhitana ubuzima bw’uyirwaye. Iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa virusi, ikagira ibimenyetso by’ibanze bisa n’iby’izindi ndwara zitera umuriro nka malaria cyangwa tifoyide.

Ibimenyetso biranga indwara ya Marburg ni ukugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe mu buryo bukabije, kubabara imikaya, kugira umunaniro ukabije , kuruka no gucibwamo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Inama ku batabona umwanya uhagije wo gukora siporo bakeneye kwirinda indwara zitandura

Impuguke mu buzima zirasaba abantu cyane cyane abatabona uburyo buhagije bwo gukora siporo, gukoresha ubundi buryo bubarinda kugira umubyibuho ukabije burimo imirire inoze ndetse n’imashini zishobora kubafasha kugabanya ibiro bitabatwaye umwanya munini, kuko kudakora siporo ari kimwe mu birimo kongera umuvuduko w’indwara zitandura. Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko abantu barenga Miliyoni 41 bapfa buri mwaka bazize indwara zitandura, izi ndwara ahanini zikaba zikomoka ku kugira […]

todayOctober 7, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%