Inkuru Nyamukuru

Bite mu manegeka?

todayOctober 7, 2024

Background
share close

Hashize umwaka urengaho gato bamwe mu baturage bari batuye mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata w’Akarere ka Gasabo basabwe kwimuka aho bari batuye kubera ko hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Nyamara ariko, hafi y’aha hantu himuwe abaturage mu Mudugudu umwe, Akagari kamwe, muri metero zitarenga 50, haracyatuye abaturage.

Abagituye muri aka gace, bavuga ko badakozwa ibyo kwimuka mu gihe cyose ubuyobozi bubasaba kwimuka ariko ntibubereke aho bimukira. Bamwe mu bimuwe muri aka gace bagiye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali gushaka ahandi batura, bamwe bavuga ko na ho ari amanegeka.

Umubyeyi witwa Claudine Uwitonze, yabwiye Kigali Today ati “Erega nta we ushobora guhangana na Leta, baramutse bavuze ngo twimuke ku ngufu ubwo nyine twagenda. Ariko se umuntu araza akakubwira ngo imuka, ntakweretse aho ujya, koko ubwo wowe urumva ibyo ari ibintu”?

Mu Murenge wa Gisozi ahazwi nko ku Isi ya Cyenda na ho mu mpera z’umwaka ushize himuwe abaturage byagaragaraga ko bari batuye mu gace kashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Muri ako gace munsi neza y’ahasenywe, wegera ku gishanga cya Nyabugogo, haracyatuye abaturake. Kimwe na bagenzi babo bagituye muri Kibaya yo muri Gatsata, aba na bo bavuga ko aho batuye batahimuka uretse kuba babitegekwa n’ubuyobozi.

Umubyeyi witwa ‘Mama Carine’ yahoze akodesha inzu mu gace gaheruka gusenywa, arahimuka ajya gukodesha mu Gatsata.

Uyu yabwiye Kigali Today ko yageze mu Gatsata hakamunanira, bitewe n’uko ubucuruzi buciriritse yakoreraga muri Gisozi yageze mu Gatsata bukanga, ahitamo kugaruka gukodehsa hafi y’aho basenye.

Yagize ati “Batugiriye neza barekera aho gusenya tukaba dutuje. Iyo twumva ngo bagiye gusenya ahasigaye turahangayika”.

Uyu mubyeyi avuga ko iyo basenyeye abaturage bababwira ko aho atuye ari mu manegeka, ariko ntibereke abaturage aho bajya hatari amanegeka, n’ubundi nta cyo bitanga kuko ba baturage bjya gutura ahandi mu manegeka.

Ati “Barakwimuye ntibaguhaye aho kujya! None se ugira ngo n’ubundi iyo basenye, ba baturage n’ubundi ntibahita bajya mu yandi manegeka”!

Ku baturage bagituye mu duce twafatwa nk’amanegeka, bavuga ko gahunda yo gukuraho amanegeka yakwitonderwa kuko n’ubundi Igihugu kigizwe ahanini n’imisozi, bityo ko amanegeka aramutse areberwa ku misozi ahantu henshi hafatwa n’amanegeka.

Uwitonze Claudine, ati “Ubu se ni he hatari amanegeka ko Igihugu cyose ari imisozi gusa. Gusa nyine nibatekereza kwimura abaturage bajye banatekereza kubereka aho bajya hatari amanegeka”.

Nta mpungenge batewe n’imvura

Muri Kanama uyu mwaka, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko imvura iteganyijwe kugwa mu gihe cy’umuhindo, iri ku mpuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihe cy’umuhindo mu myaka 30 ishize, kandi ikazaba iri ku bipimo nk’ibyo mu muhindo wo mu 2020.

N’ubwo bimeze bityo ariko, abagituye ahantu hafatwa nk’hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bagaragaza ko nta kibazo bafite ku mvura, kuko igihe bamaze bahatuye ari kirekire kandi imvura ikaba itarahagaze kugwa.

Umuturage wo mu Gatsata ati “Twebwe twaje gutura hano tuvuye ku Muhima muri 1981. Kuva icyo gihe nta na rimwe imvura itaguye! Ubwo se wavuga ko imvura ari cyo kibazo? Abatuye mu ma etage bo ntibapfa se”?

Mugenzi we Mama Carine ati “Buriya rero, urupfu ahantu hose rwahagusanga. Ntibyagombera kuba utuye aho mu manegeka”.

Icyo aba baturage bahurizaho ni uko bibaye byiza babarekera aho batuye, gusa bakagaragaza ko Leta nibategeka kwimuka ku ngufu ari bwo bazagenda.

N’ubwo aba baturage bavuga ibi ariko, bamwe mu bahoze batuye mu manegeka ubu bimuriwe mu midugudu y’icyitegererezo, basaba aba bagenzi babo bagituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga guhindura imyumvire bakahimuka, kuko ibyago bidateguza.

Uwitwa Claver Habamenshi, yahoze atuye mu Mudugudu wa Giticyinyoni mu Kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali. Mu ijoro ryo ku wa 05 Gicurasi 2018, ibiza byasenye inzu ze zose, hagwamo abantu babiri bakodeshaga iwe, ariko ku bw’amahirwe we n’abandi bo mu muryango we bararokoka.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019, Habamenshi yahawe inzu mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama mu Murenge wa Kigali, ari naho asigaye atuye ubu.

Agira ati “Iryo joro sinjya ndyibagirwa mu buzima bwanjye. Inzego zose z’ubuyobozi zaraye iwanjye. Nagize ihungabana mbonye ukuntu inzu zanjye zabaye, kandi numvaga zikomeye nta hantu zajya. Nabonye ko Ibiza bitera bidateguje, kandi nta wavuga ngo jyewe iwanjye harakomeye ntacyo hazaba”.

Kimwe na Habamenshi, Mukantabana Francoise, na we yahoze atuye mu Mudugudu wa Nyabikoni, mu Kagari ka Nyabugogo, mu Murenge wa Kigali. Na we yahawe inzu mu Mudugudu wa Karama, nyuma yo kwimurwa aho hashoboraga kuzashyira ubuzima bwe n’abe mu kaga.

Agira ati “Inzu yanjye yari ikomeye ariko yubatse ahantu habi ku musozi, ku buryo uko imvura yagwaga nahoraga ndwana n’itaka ryabaga ryamanutse ku mugina wari hejuru y’aho nari ntuy. Ni ukuri ndashimira ubuyobozi bwaturebeye kure”.

Abatujwe muri uyu mudugudu bavuga ko uretse no kuba ubu baratujwe ahantu heza hadashobora kubateza Ibiza, banegerejwe ibindi bikorwa remezo birimo amazi meza, amashanyarazi, amashuri, ivuriro n’isoko.

Bakaboneraho gusaba abagituye mu bice byagaragajwe ko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ko bahava ibyago bitaraza.

Written by: Charles Ruzindana

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amabwiriza mashya yo kwirinda virusi ya Marburg mu nsengero n’imisigiti

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje amabwiriza mashya ajyanye no gukumira virusi ya Marburg mu nsengero no mu misigiti arimo gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki, gutanga ifunguro ryera mu buryo butuma abantu batagira ibyago byo kwandura n’ibindi. Ingamba zigomba kubahirizwa ahasengerwa zirimo gutanga ubutumwa bukangurira abayoboke kwirinda icyorezo cya Marburg mu nsengero n’imisigiti, gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki hifashishijwe amazi n’isabune cyangwa umuti wabugenewe no gupima umuriro abantu bose binjira mu […]

todayOctober 7, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%