Inkuru Nyamukuru

Musengamana Béatha arishimira ibyo amaze kugeraho abikesha indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’

todayOctober 7, 2024

Background
share close

Mu bakurikiranye ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024, byagorana kubona umuntu utarumvise indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’.

Ni indirimbo yabanje gusohoka mu mashusho afatishije telefoni agaragaramo abiganjemo abagore bafite amasuka n’ibitiyo bacinya akadiho mu muhanda, mbere y’iminsi micye ngo hatangire gahunda yo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Iyo ndirimbo igisohoka, yakiriwe neza n’imbaga y’Abanyarwanda, abenshi bakemeza ko bayikundiye ubutumwa buyikubiyemo bunyura amatwi ya benshi, aho umuhanzi yagaragaje ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ruyobowe na Paul Kagame.

Ni indirimbo ifite amagambo yisubiramo kenshi agira ati «Intumwa y’Imana asa n’uwavuye mu ijuru, ngo atumwe ku Banyarwanda ngo yuhagire uru Rwanda».

Igakomeza iti «Azabatsinda Kagame yarukuye ku muheto, naho ababunza amagambo byari byabananiye».

Uwahimbye iyo ndirimbo yitwa Musengamana Béatha, umubyeyi w’imyaka 38 wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, wubatse akaba afite abana batatu.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko yize kugeza ku rwego rw’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun), aho yacikirije amashuri kubera kutabura ubushobozi bwo mu mutwe, ahubwo yabuze ubushobozi bw’amafaranga.

Ati «Nize amashuri abanza ndayarangiza, nkomereza mu mashuri yisumbuye niga atatu, nyarangije ubushobozi buba buke ndicara, uburezi ntabwo bwari bwagateye imbere, ntabwo hari hakaje aya mashuri ya 9YBE na 12YBE».

Avuga ko ubuhanzi bwe bwatangiriye mu bwana, kuko ngo yabaye umuhanzi akiri muto, aho yabyinaga mu matorero yo mu cyaro iwabo, indirimbo zimwe akaba ari we wazihimbaga.

Ati «Natangiye ubuhanzi ndi muto nkorera mu matorero yo hasi mu giturage abyina Kinyarwanda, ariko indirimbo nyinshi babyinaga ni njye wakundaga kuzihanga, ari iz’abageni, iz’umunsi wo kwibohora, umunsi w’ingabo, umunsi w’abari n’abategarugori, ni njye wakundaga kubahangira indirimbo zijyanye n’insanganyamatsiko igezweho».

Avuga ko izo ndirimbo yagiye ahimba, zitamenyekanaga ndetse ngo zibe zajyanwa gufatirwa muri studio, kubera kubura ubushobozi.

Uwo mubyeyi usanzwe atunzwe n’umurimo w’ubuhinzi, avuga ko indirimbo yahimbaga bazibyinaga kenshi basuwe n’umuyobozi runaka, Meya, Minisitiri n’abandi, bakabyina bagashimisha abitabiriye ibirori bikarangirira aho.

Inkomoko y’indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yatumye aba ikimenyabose

Musengamana Béatha, avuga ko iyo ndirimbo nubwo yamenyekanye muri 2024, yayihimbye muri 2017 ubwo hategurwaga gahunda yo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika muri manda y’imyaka irindwi ishize.

Ngo iyo ndirimbo yabyinwe kenshi, ariko ntiyamenyekana kubera kubura abayitera inkunga, ati «Nta bushobozi nari mfite bwo kugira ngo izamuke».

Arongera ati «Ejobundi kuri iyi manda ya 2024, nibwo abayobozi baje kudusura mu mudugudu tuyibyinnye bati iki gihangano twasanze hano muri uyu mudugudu ni cyiza cyane, bati iyi ndirimbo yanyu ni nziza pe!».

Akomeza agira ati «Gitifu w’Umurenge wacu wa Nyamiyaga yahise agira ishyaka n’umwete, aba ari we uyishyigikira ayijyana muri studio irakorwa, ni yo mpamvu yamenyekanye, naho ubundi na mbere yaho yari ihari ariko ntabwo yigeze imenyekana».

Ni indirimbo yamenyekanye mbere y’uko ijyanwa muri studio, aho babanje kuyifatisha telefoni basa n’abikinira, bayikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, batungurwa n’uburyo yakiriwe.

Musengamana ati «Iya mbere twafatishije telefoni ni yo yatumye imenyekana, niba mwarabonye neza iyo video mwabonyemo umugabo uri kubyina ku murongo w’imbere hamwe n’abagore, turi mu muhanda n’amasuka n’ibitiyo, uriya ni we Gitifu wacu wa Nyamiyaga witwa Udahemuka Jean Damascene».

Arongera ati «Icyo gihe twari tuvuye mu muganda turi gutegura umuhanda werekeza kuri stade ya Ngoma aho kwamamaza mu Karere ka Kamonyi byagombaga kubera, nibwo twavuye mu muganda tuyibyina mu muhanda Umu DASSO witwa Immaculée abonye turi kubyina afata telefoni ye adufata Video».

Uwo mugore arashimira cyane Gitifu Udahemuka Jean Damascene na DASSO Immaculée bagize uruhare rukomeye mu gutuma iyo ndirimbo imenyekana.

Ati «Ntacyo nabona naha DASSO Immaculée ni ukujya musabira umugisha, ari we ari na Gitifu wacu w’Umurenge, ni abo gushimira Imana yonyine, ni yo umuntu abereka gusa. Ubundi iriya ndirimbo nyikesha Gitifu w’Umurenge, iyo atahaba ntabwo yari kumenyekana».

Musengamana, avuga ko ubwo bajyaga gukorera iyo ndirimbo muri studio, mu mafaranga yaciwe nta na rimwe yatanze, ati «Muri studio i Kigali kuri 40, ni ho twakoreye iriya ndirimbo aho mu majwi najyanye na Gitifu n’abaririmbyi batatu bo mu itorero ryanjye, amafaranga banciye sinashatse no kuyamenya kuko yari menshi kandi nta na rimwe mfite, ni Gitifu wanjye wayatanze».

Uko indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yakiriwe mu bikorwa byo kwamamaza Kagame na FPR Inkotanyi

Ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza ubwo Perezida Kagame yari i Busogo mu Karere ka Musanze, Musengimana avuga ko yakurikiraniraga ibyo birori kuri YouTube yumva bashyizemo indirimbo ye arikanga, ibyishimo biramurenga.

Ati «Naratunguwe ibyishimo birandenga, mbona ibintu najyaga nita ibyoroshye birakaze».

Avuga ko bajya kwamamaza Perezida Kagame mu Karere ka Muhanga bamutumyeho ajya kuyiririmba imbonankubone imbere y’umukandida Paul Kagame.

Mu gusoreza igikorwa cyo kwiyamamaza mu Karere ka Kicukiro, ngo ni we bahagurikije bwa mbere ajya kuririmba ati «I Gahanga aho twasoreje ibikorwa byo kwiyamamaza, nari mpari ni nanjye wabaye uwa mbere mu guhaguruka njya kuririmba, numva meze neza umutima wanjye wuzuye ibinezaneza».

Avuga kandi ko mu bindi byamushimishije harimo gukora mu biganza bya Perezida Kagame, ati «Ubwo habaye umuhuro, Perezida ashimira abahanzi nari ndimo nanjye namukoze mu ntoki, numva meze neza cyane».

Ni indirimbo yatumye umwana we asubira mu ishuri

Musengamana Béatha, avuga ko umwana we w’imfura w’umuhungu yari yarahagaritse amasomo, nyuma yo kurangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kubera kubura amikoro.

Ati «Umwana wanjye w’imfura yari yaravuye mu ishuri kubera kubura amikoro, none yasubijwe mu ishuri ariga muri Cyungo TVET School, iryo shuri ndarishimira cyane ryampereye umwana ishuri, biyemeje kumurihira byose ku bufatanye n’Akarere kugeza arangije amasomo ye.

Yakomeje kandi gushimira ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwiyemeje gufasha abana be kwiga, ati «Akarere kiyemeje gufasha abana banjye kabaha ibyangombwa byose byo kwiga, babiri bato ni bo bigaga mu mashuri abanza, umuto ari mu mashuri abanza mu mwaka wa gatandatu undi ari mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri GS Nyamiyaga».

Yavuze kandi ko uretse gufasha abana be kwiga, ashimira Leta ku bindi bikorwa bijyanye n’imibereho myiza bamuhaye.

Ati «Ibikorwa FPR yankoreye ni byinshi nanjye ubwanjye birandenga, nzabitangaza mu muhango wo kubitaha ku mugaragaro ngaragaze n’ibindi byatashywe, mbatuye indirimbo yanjye yitwa uwangabiye inka».

Muri ibyo bikorwa harimo n’icyo kubakirwa inzu, ariko ntiyifuje kuyivugaho byinshi kuko ngo itaruzura, akazayivugaho birambuye igihe cyo kuyitaha nikigera.

Kugeza ubu Musengamana afite itorero yashinze muri 2022 ryitwa ‘Indashyikirwa za Nyamiyaga’ rigizwe n’ababyinnyi 60 bari mu byiciro bitandukanye, barimo abana, ingimbi n’abangavu, abasore n’inkumi, abagore n’abagabo.

Uwo mubyeyi avuga ko kugeza ubu nta muhanzi uramwegera ngo amusabe ko bakorana indirimbo, akaba yemeza ko uzamwegera wese amusaba ko bakorana indirimbo azamwakirana yombi.

Abajijwe ijambo yabwira Perezida Kagame mu gihe baba bahuye, yagize ati «Perezida Kagame se ko mukunda kandi mwemera nkemera n’ibikorwa bye, icyo namubwira navuga nti komera tukuri inyuma».

Yavuze ko mu bindi bihangano afite harimo indirimbo iboneka kuri YouTube yitwa ‘Ubudasa’ yakoranye na JDK.

Yagize n’ijambo abwira abakunzi be, ati «Abankunda bagakunda ibihangano byanjye, nanjye ndabakunda kandi Imana ibakomeze, Imana nanjye ninkomeza, hari ibindi byiza biri imbere nzagenda mbagezaho».

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yitabiriye ibirori by’ubwigenge bwa Lesotho

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yageze mu gihugu cya Lesotho kuri uyu wa gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, ahagarariye Perezida Paul Kagame mu birori byo kwizihiza imyaka 200 Lesotho imaze ari Ubwami ndetse n’imyaka 58 ishize ubwo bwami bubonye ubwigenge. Ibi birori byaranzwe n’akarasisi ka gisirikare byitabirwa n’abakuru b’ibihugu bitandukanye ndetse n’abandi banyacyubahiro. U Rwanda na Lesotho bisanzwe bifitanye umubano mu butwererane mu nzego zirimo n’iz’umutekano, ibi byatumye muri Mutarama […]

todayOctober 4, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%