Inkuru Nyamukuru

Iran: Jenerali wayoboraga ingabo zidasanzwe yaburiwe irengero

todayOctober 8, 2024

Background
share close

Inzego z’umutekano za Iran zatangaje ko Jenerali Esmail Qaani atigeze amenyekana aho yaba aherereye guhera mu cyumweru gishize ubwo ingabo za Israel zagabaga ibitero mu gace k’Amajyepfo ya Beirut, Umurwa mukuru wa Lebanon aho uwo Jenerali yari ari mu ruzinduko, bikaba bivugwa ko yaburiwe irengero ari kumwe n’Umuyobozi wo muri Hezbollah, Hashem Safieddine.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ( Reuters), Jenerali Esmail Quaani wayoboraga umutwe w’Ingabo zidasanzwe muri Iran (Quds), yaburiwe irengero nyuma yo gusura uwo Mujyi wa Beirut umaze iminsi ugabwaho ibitero bitandukanye n’Ingabo za Israel, ndetse bikaba bimaze kugwami ingabo abantu benshi, harimo n’abayobozi batandukanye b’umutwe wa Hezbollah ubarizwa muri Lebanon/Libani.

Jenerali Qaani yagiye mu ruzinduko i Beirut nyuma y’ibitero Israel yagabye muri uwo Mujyi ndetse bikagwamo uwair umuyobozi mukuru wa Hezbollah, Sayyed Hassan Nasrallah.

Bivugwa ko Jenerali Qaani ubwo yaburiwe irengero yari mu gace ka Dahiyeh gaherereye mu Majyepfo ya Beirut. Muri icyo gihe kandi, ibitero bya Israel byari byakajije umurego muri ako gace, hagamijwe kwica Hashem Safieddine wari umaze igihe gito afashe inshingano zo kuyobora Hezbollah.

Uwo muyobozi mushya wa Hezbollah nawe yaburiwe irengero muri ibyo bitero, kuko abo mu mutwe wa Hezbollah batangaje ko ataboneka kuri telefoni ndetse bikaba bitazwi ahoy aba aherereye nubwo Israel itegeze yemeza niba ingabo zayo zaramwishe mu bitero zagabye i Beirut.

Jenerali Esmail Qaani yabaye umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran guhera mu 2020, ubwo yari asimbuye Jenerali Qassem Soleimani wari umaze kwicwa n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitero by’indege byagabwe i Bagdad mu Iraq mu 2020.
Ikinyamakuru Times of Israel, cyatangaje ko Iran yemeza ko yatakaje itumanaho n’uwo Jenerali Qaani kandi Hezbollah ikaba itazi aho aherereye, guhera ibitero byagabye na Israel bigamije kwica Hashem Safieddine byagabwa.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Lieutenant Colonel Nadav Shoshani abajije ku bivugwa ko Jenerali Qaani yaba yaraguye mu bitero bya Israel i Beirut, yavuze ko igenzura rikirimo gukorwa ibizamo bikazatangazwa nyuma.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kutagira ibibuga by’imikino, ikibazo gihuriweho n’ibigo byinshi by’amashuri

Abahanga bavuga ko siporo ari kimwe mu bituma ubuzima bwa muntu burushaho kugenda neza, haba mu mikorere no mu mitekerereze, mu mashuri siporo igafasha abana kuruhuka no gutuma ubwonko bukora neza bakabasha gutsinda, bamwe bakagira siporo umwuga ikaba yabateza imbere. Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga ko siporo ari umwarimu w’indangagaciro, umwarimu utuma umuntu agira intego, ubwitange, ukwihangana, ugukorera hamwe no kwiyubaha. Ni yo mpamvu uzasanga mu bigo by’amashuri haragenwe isomo […]

todayOctober 8, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%