Muri Kenya, umugore arafatwa nk’intwari nyuma yo gukomeretswa na kimwe mu bitera byari bigiye kwibasira umwana w’uruhinja w’umukoresha we.
Uwo mugore witwa Lilian Akinyi yari mu kazi mu rugo aho akora, nyuma atungurwa no kubona itsinda ry’ibitera biger akuri 20 bigenda bigana aho umwana w’umukoresha we yari aryamye, Akinyi atabara bwangu agira ngo akize uwo mwana ibitera bitaramugeraho.
Muri uko kwiruka atabara umwana, ngo kimwe muri ibyo bitera cy’ikigabo, cyahise kimusimbukira kimuruma k’ukuboko. Mu gihe akomeje kurwana nacyo ngo arebe yakikiza ngo cyarongeye kimuruma ahantu ha kabiri ku kuboko kumwe kw’ibumoso.
Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya, cyatangaje ko Lilian Akinyi wari umaze imyaka igera kuri itatu akora muri urwo rugo ruherereye ahitwa Section 58 Nakuru, avuga ko iyo atari inshuro ya mbere biterwa n’ibitera.
Yagize ati, ” Iyi ntabwo ari inshuro ya mbere ibi bibaho, gusa ni uko mbere nagiraga amahirwe ntibibe bibi gutya”.
Ubusanzwe Akinyi ngo ni umubyeyi w’abana batanu, kandi batunzwe n’uko ajya gukora akabona uko abahahira, muri urwo rugo yakoragamo, ngo yakoraga ataha muri iyo myaka itatu yose. Ajya gukomeretswa n’igitera, yari arangije akazi, arimo yitegura gutaha, agiye kubona abona ibitera bigera kuri 20 biza bigana aho umwana w’umwaka umwe yari aryamye ahita yihutira gutabara.
Yagize ati, ” Nisanze ndimo niruka ngana aho umwana aryamye ariko ntaramugeraho, igitera kimwe cy’ikigabo kiransimbukira kiranduma ku kuboko ku gice cyo hasi, ngerageje kwiruka kirongera kinduma kuri uko kuboko n’ubundi ariko ku gice cyo hejuru”.
Nyuma yo kurumwa n’icyo gitera Akinyi ngo yasigaranye uburibwe bwinshi ndetse arataka cyane atabaza, agira amahirwe umukoresha we wari mu nzu aramwumva, ahita amupfuka ku kuboko kugira ngo bigabanye amaraso yarimo ava cyane. Ikindi uwo mukoresha ngo yahise ahamagara ‘ambilansi’ kugira ngo imujyane kwa muganga ku bitaro bya ‘Nakuru Level Five’.
Akigera kuri ibyo bitaro, ngo yatewe inshinge zo kumukingira ‘tetanosi’ ndetse baranamubaga mu rwgo rwo kuvura neza ibyo bikomere bye neza, birangira ukuboko guhambiriweho ibipfuko byo kwa muganga. Gusa, muri ibyo bibazo arimo, umuhangayiko afite ukomeye ngo ni uko abona ko gukora muri iki gihe bitamukundira kandi abana be batanu batungwa n’ibyo yahashye, mbese barya ari uko yahagurutse.
Ikindi gikomereye Akinyi, ngo ni uko ikigo gishinzwe gukurikirana inyamaswa z’i gasozi muri Kenya (Huduma ya Wanyamapori ya Kenya ‘KWS’), kitajya kishyura abantu barumwe cyangwa se bangirijwe n’ibitera kuko bidateganyijwe mu itegeko ryaho. Ibyo rero ngo bituma abantu bagize ibibazo nka Akinyi ntacyo bafashwa n’icyo kigo. Kubera izo mpamvu, ubu ngo ahanze amaso abagiraneza ko ari bo bamufasha agashobora gukomeza kurera abana be.
Post comments (0)