Nyina w’umuhanzi w’icyamamare Sean John Combs, uzwi nka P Diddy, yavuze ko ababajwe cyane n’ibirego bishinjwa umwana we, anongeraho ko ari ‘ibinyoma’.
Kugeza ubu, abantu basaga 100 batangaje ko bagiye kugeza ibirego byabo mu nkiko, barega umuhanzi P Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no kubakoresha imibonano mpuzabitsina bigamije inyungu.
Mu barega uwo muhanzi, harimo n’abari abana bari bafite imyaka icyenda mu gihe bakorerwaga ibyaha nk’uko umunyamategeko wo muri Leta ya Texas, Tony Buzbee yabitangaje, ndetse ashimangira ko ibyo birego bifite uburemere bikaba bigomba gukurikiranwa mu buryo bukomeye.
P Diddy wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘I’ll Be Missing You’ yo mu 1997, yatawe muri yombi mu kwezi gushize kwa Nzeri 2024, akekwaho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, gucuruza abantu mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina no gufata ku ngufu.
Kugeza ubu afungiye muri gereza ya Manhattan muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’uko urukiko rwanze ubujurire bwe bwasabaga ko yarekurwa by’agateganyo.
Ku ruhande rw’umunyamategeko wa P Diddy, Erica Wolff, yavuze ko umukiriya we ahakana ibyo birego, kuko abifata nk’ibihimbano bigamije gukomeza kumuharabika no kumwangiriza izina.
Benshi mu barega P Diddy, bavuga ko basambanyijwe ku ngufu mu birori yabaga yateguye bibera ahantu hatandukanye no mu nzu bwite no muri za hoteli, hagati y’umwaka wa 1991 na 2023.
Ku ruhande rwa nyina wa P Diddy, Janice Small Combs yavuze ko umwana we, atari inyamaswa cyangwa se shitani nk’uko bamugaragaza.
Yagize ati, “N’ubwo yaba yarakoze amakosa mu myaka ya cyera nkatwe twese uko twayakoze, ariko si inyamaswa cyangwa se shitani nk’uko bamugaragaza. Birababaje cyane kubona umwana wanjye aburanishwa n’inkiko kandi nta kuri kuri mu byo aregwa, ahubwo hashingiwe ku binyoma gusa”.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko Nyina wa P Diddy yavuze ibyo nyuma y’uko ubu hashize iminsi itanu bimenyekanye ko P Diddy aregwa n’abantu basaga 100 barimo abagore n’abagabo ku birego byiganjemo gufata ku ngufu n’ibindi.
P Diddy yatangiye kuvugwaho ibyaha byo gufata ku ngufu mu mwaka ushize wa 2023, igihe uwari umukunzi we wa cyera Cassie Ventura yamuregaga amushinja gufata ku ngufu n’ihohotera. Icyo gihe nabwo P Diddy yahakanye ibyo ashinjwa, ndetse ikibazo gikemurirwa hanze y’urukiko nyuma y’umunsi umwe gusa cyari cyagejejwe mu rukiko nk’uko BBC yabisobanuye.
Post comments (0)