Inkuru Nyamukuru

Huye: Abana biga kuri New Light bageneye ubufasha umwana wakomerekeye bikomeye mu mpanuka y’i Nyamasheke

todayOctober 9, 2024

Background
share close

Babifashijwemo n’ababyeyi, abana biga ku ishuri ribanza rya New Light Complex Academy, batanze ubufasha bageneye umwe mu bana bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka iheruka kugusha abana i Nyamasheke, aho babushyikirije umuvandimwe we.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 08 Ukwakira 2024, nyuma y’uko gitekerejweho n’umwe mu babyeyi barerera kuri ririya shuri wari urwarije kuri CHUB, ari na ho uwo mwana agiye kumara ibyumweru bitatu arwariye, yamubonye arembye na mama we ananiwe cyane ku bwo kudasinzira, akibaza ku cyo bakora ngo bamwereke ko atari wenyine.

Uwo mubyeyi agira ati “Kari karembye kari muri koma, gafite ibipfuko ku mutwe hose, icyo ubona ari izuru, umunwa n’amaso, ahandi hose gapfutse; ubona ari umwana ubuzima buri mu marembera, ari kumwe na nyina ubona arushye kubera kurara yicaye.”

Hamwe n’abandi babyeyi batekereje ko na bo bafite abana bari mu kigero nk’icy’uriya, hanyuma biyemeza kwegeranya ubushobozi ngo babagemurire n’ubwo batari babazi batanababwiye ko hari ubufasha bakeneye.

Uwo mubyeyi wagize icyo gitekerezo, yakigeza kuri bagenzi be bakacyakira, ashima abagize uruhare begeranya ibihumbi 100 n’imisago mu gihe cy’iminsi ibiri, akanashima uriya muryango agira ati “Ndashima Imana ko batabifashe nabi, igisigaye ni ukubasengera kugira ngo umwana akire, azasubire ku ishuri.”

Aboneraho no gusaba abantu bose kugira umutima ugirira abandi impuhwe agira ati “Ikoranabuhanga ryaciye ibintu. Umuntu agira impanuka aho kujya kumubyutsa abantu bagafotora. Njye numva abantu bagasubije amaso inyuma bakibuka ko mu bisekuru dukomokaho twakuyemo umutima wa kimuntu.”

Kubera ko kuri ubu bitemewe gusura abarwariye kwa muganga ku bwo kwirinda indwara ya Marburg, abanyeshuri bo kuri New Light Complex Academy ntibabashije kugeza ubwo bufasha kuri mugenzi wabo ngo banamurebe, ariko babushyikiriza mushiki we, aho yabasanze ku ishuri.

Yabashimiye, avuga ko igikorwa babakoreye cyabatunguye, anababwira ko gasaza ke batekerejeho gafite imyaka icyenda, kakaba Kari kageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, kandi ko kari koroherwa.

Yagize ati “Biri kugenda biza, atangiye kugenda agarura akenge mo gakeya. Ubungubu abasha kurya, no kugenda aragenda, ariko nyine ntabwo aratangira kuvuga no kureba ngo amenye umuntu.”

Abanyeshuri bo kuri New Light Complex Academy, bavuga ko bumva iby’impanuka yaguyemo abana bari bavuye ku ishuri byabakoze ku mutima.

Hari uwagize ati “Njyewe numvise ari ikintu kibabaje, kuko buri wese byamubaho, ari njyewe byabayeho ababyeyi banjye bababara. Kugemurira mugenzi wacu biratwigisha gukunda abandi no kutabatererana igihe bari mu kababaro.”

Ibi ni na byo Edouard Mugwaneza, umuyobozi wa ririya shuri, yifuza ko byaranga abana bose.

Agira ati “Na kera na kare abantu barakundanaga, ugize ibyago bakamutabara ugize ingorane bakamufasha. Iri ni isomo abana bacu baba bakwiye gukura muri iki gikorwa, bakabikurana, bakazabyigisha na bagenzi babo, umuntu akagira neza, inyiturano akazayisanga imbere”

Impanuka uriya mwana yakomerekeyemo yabereye i Nyamasheke tariki 19 Nzeri 2024, babiri muri bagenzi be bahita bitaba Imana, abandi barakomereka. Ari mu bari bakomeretse cyane

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Imvo n’imvano ku mugabo n’umugore bakubiswe bavugwaho amarozi n’uburyo byamenyekanye

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri, mu Karere ka Huye havuzwe umugabo n’umugore bakubiswe n’abaturanyi bakagirwa intere bazizwa ko baba barishe umuturanyi wabo bifashishije amarozi yacishijwe mu nzoka. Kigali Today yashatse kumenya byimbitse iby’imvano yo gukekwaho amarozi no ku buryo yabagaragayeho, maze yegera abaturanyi. Nk’uko bivugwa n’umwe mu baturanyi ba bugufi utuye hakurya yo kwa Alphonse Bimenyimana na Annonciata Nyirahabimana, ari bo bakubiswe bakekwaho uburozi, ngo hagiye havugwa inkuru nyinshi […]

todayOctober 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%