Inkuru Nyamukuru

Huye: Imvo n’imvano ku mugabo n’umugore bakubiswe bavugwaho amarozi n’uburyo byamenyekanye

todayOctober 9, 2024

Background
share close

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri, mu Karere ka Huye havuzwe umugabo n’umugore bakubiswe n’abaturanyi bakagirwa intere bazizwa ko baba barishe umuturanyi wabo bifashishije amarozi yacishijwe mu nzoka. Kigali Today yashatse kumenya byimbitse iby’imvano yo gukekwaho amarozi no ku buryo yabagaragayeho, maze yegera abaturanyi.

Nk’uko bivugwa n’umwe mu baturanyi ba bugufi utuye hakurya yo kwa Alphonse Bimenyimana na Annonciata Nyirahabimana, ari bo bakubiswe bakekwaho uburozi, ngo hagiye havugwa inkuru nyinshi ku byabaye mu baturanyi be, harimo iy’uko nyakwigendera Marie Josée Yankurije yaba yaracimbuwemo kabiri n’ikiyoka, ariko ngo si ko byagenze.

Ikiri cyo ngo ni uko mwalimukazi Yankurije yavuye kwigisha, akajya gusengera mu rugo rw’abaturanyi (ruri ruguru y’urw’uwo dukesha aya makuru), yavayo atashye akikanga inzoka akanayirenga aho yari iri mu nzira ivuye mu rugo rugizwe n’uduti tw’umurimbo kwa Bimenyimana, ari na ho yari yiriwe ngo ikina n’injangwe.

Iby’iyo nzoka ariko ngo yari yabyumvanye abana b’iwe, ku buryo akimara kuyirenga yirukankiye mu rugo avuga ko ya nzoka ayibonye, akagwa mu maboko y’umwana yareraga ari na ko avuga ngo, “ya nzoka ndayibonye”, nuko ahita araba, bamujyanye kwa muganga agwayo.

Bukeye bwaho, ku gicamunsi, ni bwo umusore wagaragaje abaroze Yankurije yaje. Hari hateraniye abantu batari bakeya, harimo abaje gusura umuryango wagize ibyago, abandi na bo baje kumva iby’inkuru y’inzoka yishe umuntu cyane ko intumbi yayo yari ikiri hafi y’aho nyakwigendera yayisanze, dore ko ngo yamaze gupfa na yo igapfa, nk’uko bivugwa n’uwitwa Niyonsaba.

Agira ati “Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 araza, nabonaga ari nk’umusore. Simuzi, ni ubwa mbere nari mubonye. Ati nimureke nze mbereke umuntu wishe uno muntu! Ati murampa amafaranga? Ati nako nimuyareke! Muri ayo masaha hari haje n’indi nzoka, arayica, ayishyira hamwe na ya yindi, arazitwika.”

Ngo yafashe ivu rivuye kuri za nzoka zombi, arishyira ku kiganza, azenguruka urugo rwapfuyemo wa mwalimukazi ari na ko avuga amagambo batumva, maze aravuga ngo uwabikoze mu mwanya mutoya arigaragaza.

Icyo gihe ngo yanabajije abamwumvaga niba bashaka ko amwerekana mu ibanga cyangwa mu ruhame, abantu basaba ko agaragazwa mu ruhame.

Niyonsaba ati “Ntibyatinze, Bimenyimana asohoka mu nzu avuga ngo baranshitse we! Baranshitse we! Ahita ajugunya inyoni yari afite mu ntoki, iraguruka.”

Icyakora hari abavuga ko iyo nyoni yajugunywe n’umugore we.

Abiganjemo urubyiruko ngo bahise batangira kumukubita, hamwe n’umugore we wari uje amukurikiye. Umukuru w’umudugudu ni we wahagobotse abasubiza mu nzu, ahamagara inzego z’umutekano ari na zo zatabaye zigatuma baticwa.

Icyakora bakomeje gutera amabuye inzu yabo, bamena ibirahure, banayisamburaho ahantu hatoya. No ku mukazana we bari begeranye na ho bahateye amabuye.

Bukeye bwaho mu nzu y’uriya mugabo ngo abantu basohoyemo ibintu bituma hari abemeza ko yaba hari ibyo atunze bidasanzwe harimo ibyibo byarimo urubura, urwari rw’inyoni runini na malle batamenye ibyarimo kuko ngo wa musore yababwiye ko irimo ibintu biteye ubwoba. Iyo malle ngo yajyanywe n’inzego z’umutekano.

Umusore wagaragaje ‘umurozi’ ni muntu ki?

Nk’uko bivugwa n’umubyeyi witwa Mukamana wari ucumbikiye uriya musore watumye hamenyekana uwaroze Yankurije, akaba ari umusore w’imyaka 25 bakunze kwita Fisi, ngo yari amaze ibyumweru bitatu acumbitse iwe.

Akomoka ahitwa i Kibayi mu Karere ka Gisagara, akaba yarageze i Sahera (mu Kagari ka Cyeru, Umurenge wa Mukura) hagitunganywa umuhanda wa Kaburimbo uturuka mu Irango ukagarukira i Sahera, kandi ngo yari awufitemo akazi.

Imirimo yo gukora uriya muhanda irangiye ngo yagiye gukorera mu Mutara, ari na ho abamukoreshaga bari bimukiye, nyuma yaho agaruka i Sahera ariko noneho akora amasambusa y’ibirayi (ibiraha), ari na yo yirirwaga azunguza, ashaka imibereho.

Umunsi mwalimukazi Yankurije yitaba Imana, ngo yari yanyuze ku irembo aho yari acumbitse, amubaza niba yajya amutumira mu rugo akaza kubimukorera (ibiraha) akamwishyura amafaranga igihumbi, undi arabyemera.

Bukeya bwaho ngo yamenye inkuru y’uko uwari ugiye kuzajya amuha ibiraka yapfuye, arababara, ariko abwira uwari umucumbikiye ko uwapfuye yagiye, ariko ko yari ababajwe n’umwana we w’imfura abamwishe bari bagiye kumukurikiza.

Mukamana yamutwamye amubaza aho ari gukura ibyo ari kuvuga, anamuburira ko hari igihe byamuviramo gufungwa, amusiga aho ajya kurema isoko mu gasantere, undi aza kumusangayo.

Ati “Yaraje yegama ku gisima, araguma ariyumviriza, ngo ariko Mana, uriya mwana agiye gupfa? Kandi nagenda nkamurengera! Ndamubwira nti, kandi Fisi urimo uritanga. Sinamenye igihe yagendeye!”

Ubwo yagendaga ni bwo yishe inzoka ngo yari ije kwica wa mwana, ari na yo yatwitse hamwe n’iyari yaraye ipfuye, ivu rizivuyemo akaryifashisha agaragaza uwishe wa mwalimukazi.

Abantu batangajwe n’ibyo yavuze ndetse n’ibyo yakoze, bagendeye ku kuba akiri mutoya cyane kandi ubusanzwe abavuzi gakondo bakunze kuba ari abantu bakuze, ariko bivugwa ko se umubyara ari umuvuzi gakondo uzwi iyo za Kibayi.

Kuri ubu ari mu maboko ya RIB nk’uwatumye habaho intugunda habuzeho gatoya ngo zihitane bariya bantu babiri.

Abakubiswe na bo bari bajyanywe ku bitaro bya Kabutare kandi ubu barasezerewe, ariko umugabo yagize ikibazo mu misaya maze yoherezwa kuri CHUB, aho agomba kuzavurirwa mu minsi iri imbere. Kuri ubu ategereje inzobere izamubaga.

Hamwe n’umugore we ntibasubiye aho bari batuye, kimwe n’umukazana wabo bari baturanye. Icyakora ngo si n’ubwa mbere bakwimuka kuko babaye i Kigali, i Gikore no mu Cyeru mbere yo kuza gutura i Sahera.

Ntabwo bari babanye neza n’umurayngo wa Yankurije n’umugabo we, bapfa urubibi kuko ngo bavugaga ko babarengereye bubaka inzu ya kabiri iri hagati y’aho Yankurije n’umugabo we bari batuye no kwa Alphonse Bimenyimana.

Iyi miryango yombi kandi, yaba abiswe abarozi kimwe n’abarozwe, ngo izwiho gukunda gusenga kuko bose ari abarokore.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ruhango: Ubuyobozi burasaba abaturage kwigira ku muturage ugiye kubaka umuhanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, burasaba abaturage kwigira kuri mugenzi wabo wiyemeje kubaka umuhanda wa kaburimbo, ufite metero 800 z’uburebure kuko busanga ari igikorwa kigamije iterambere rusange ry’Akarere n’Igihugu muri rusange. Uwo muhanda ugiye kubakwa na rwiyemezamirimo witwa Rwemayire Rekeraho Pierre Claver, akaba n’umuyobozi mukuru w’ishuri rya Lycee de Ruhango Ikirezi, aho avuga ko ari igitekerezo amaranye imyaka 10, akaba yishimira kuba yatangiye kugishyira mu bikorwa. Ni umuhanda uzaba ufite metero […]

todayOctober 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%