Inkuru Nyamukuru

Kenya: Visi Perezida Gachagua yagaragaje imirongo ya Bibiliya iri kumufasha mu bihe bigoye ari gucamo

todayOctober 9, 2024

Background
share close

Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagaragaje imirongo yo muri Bibiliya irimo kumufasha kunyura mu bihe bigoye byo kweguzwa ku butegetsi, kandi akaba ari we wa mbere bibayeho mu mateka ya Kenya.

Nyuma gato y’uko Abadepite 281 muri 349 bagize Inteko ishinga amategeko ya Kenya batoye bemeza ko Visi Perezida Rigathi Gachagua ava ku butegetsi, abandi 44 bagatora ko atakweguzwa, mu matora yabaye ku wa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2024, kubera ibyaha bigera kuri 11 ashinjwa birimo no gusuzugura Umukuru w’igihugu, wari umunsi ukomeye kuri Gachagua.

Gusa, ibyavuye mu matora y’Abadepite bikimara gusohoka, Visi Perezida Gachagua yagiye ku rubuga rwa X, yandikaho imirongo yo muri Bibiliya bigaragara ko ari yo irimo kumuha ihumure muri iki gihe ari mu rugamba rutoroshye rwo mu rwego rwa politiki, aho inteko ishinga amategeko yamaze kwemeza ko agomba kuva ku butegetsi.

Kuri ubu hasigaye ko Sena yemeza niba avaho cyangwa agumaho, mu minsi 10 iri imbere. Sena ikaba izabanza kwiga kuri buri kirego Gachagua aregwa ikabona gufata icyemezo.

Imirongo ya Bibiliya Rigathi Gachagua yashyize ku rubuga rwa X, harimo 1 Abatesalonike 5: 18, havuga ngo, “Mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu”.

Undi murongo ni uwo muri Yeremiya 30:19, uvuga ngo “Hazavamo gushima n’ijwi ry’abanezerewe, kandi nzabagwiza ntibazaba bake, kandi nzabubahiriza ntibazaba aboroheje”.

Mu bagize icyo bavuga kuri ubwo butumwa Rigathi Gachagua yashyize ku rubuga rwa X, harimo na Perezida wa Kenya, William Ruto, wanditse agira ati,”Amen (bibe bityo)”.

Ikinyamakuru Tuko cyanditse ko urebye, ayo magambo yo muri Bibiliya Gachagua yanditse kuri X, ubona ko yakiriye mu buryo bworoshye ibyavuye muri ayo matora y’Abadepite ko agomba kuva ku butegetsi.

Uretse Perezida William Ruto wagize icyo asubiza kuri ubwo butumwa bwa Gachagua kuri X, hari n’abandi batandukanye bagize icyo bavuga, bamuhumuriza bamubwira ngo ahumure ntaho azajya kuko nubwo Sena yakwemeza ko avaho, azaba agifite kujurira mu rukiko rw’ikirenga kandi urukiko rwo rukaba rugendera ku bimenyetso bifatika.

Hari kandi abasaga n’abamwishima hejuru bavuga ko mu cyumweru gitaha atangira kujya guhinga mu mirima kimwe n’abandi batunzwe n’ubuhinzi, abandi bakavuga ko Perezida William Ruto yari yamuhisemo nka Visi Perezida we ari umutego amuteze none ukaba ushibutse, ukerekana isura nyayo ya Perezida Ruto.

Abandi nabo bavuze ko Perezida Ruto yafashe Gachagua nk’igikoresho bakagera ku butegetsi none akaba amwigaritse, kugeza ubwo amusaba n’imbabazi ngo abuze ku yeguzwa, Perezida Ruto ntazimuhe, n’ibindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

#NyerereCup2024: Amakipe ya APR VC yerekeje muri Tanzaniya

Kuwa Kabiri nibwo amakipe y’Ingabo z’Igihugu akina umukino wa Volleyball, abagabo n’abagore yerekeje muri Tanzaniya mu irushanwa ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Julius Kambarage Nyerere. Ni irushanwa ngarukamwaka ribera mu bice bitandukanye mu gihugu cya Tanzaniya, aho kuri iyi nshuro rigiye kubera mu Ntara ya Kilimanjaro ho mu Karere ka Moshi mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Tanzaniya. Ni irushanwa ngarukamwaka aho ryitabirwa n’amakipe atandukanye avuye mu bihugu byiganjemo ibyo […]

todayOctober 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%