Inkuru Nyamukuru

Mozambique : Baramukiye mu matora yo gushaka usimbura Perezida Filipe Nyusi

todayOctober 9, 2024

Background
share close

Kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024 abaturage bo muri Mozambique babyukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Haratorwa usimbura Perezida Filipe Nyusi umaze manda ebyiri ari Perezida wa Mozambique, uyu mwanya ukaba urimo uhatanirwa n’abakandida bane.

Daniel Chapo w’ishyaka FRELIMO ari na ryo Nyusi abarizwamo, ni we uhabwa amahirwe yo gutsinda amatora akaba yari asanzwe ari Guverineri.

Chapo ahanganye na Venâncio Mondlane wahoze mu ishyaka RENAMO ritavuga rumwe n’ubutegetsi ariko akaza kuryikuramo ngo yiyamamaze ku giti cye akaba ashyigikiwe n’urubyiruko.

Abandi bahatanira uyu mwanya ni Ossufo Momade watanzwe nk’Umukandida w’ishyaka RENAMO.

Aya matora aritabirwa n’abaturage bagera muri Miliyoni 17 muri Miliyoni 30 z’abaturage batuye iki gihugu cya Mozambique akaza kuba akomatanyijwe n’amatora y’Abadepite 250 n’abayobozi b’Intara zigize iki gihugu.

Aya matora abaye iki gihugu cya Mozambique cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye mu Majyaruguru y’iki gihugu, bituma abarenga 1,300,000 batuye muri iki gice cy’Amajyaruguru bavanwa mu byabo n’intambara mu gihe abasaga 1,000,000 bugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo kubura ibyo kurya byakomotse ku mapfa yibasiye ibihugu by’Amajyepfo ya Afurika birimo n’iki gihugu cya Mozambique.

Kubera ikibazo cy’umutekano mucye urangwa mu Majyaruguru ya Mozambique, Komisiyo y’Amatora muri Mozambique yari yatangaje ko ahandi hose ibikorwa byo kwandika abazatora byarangiye, uretse mu ntara ya Cabo Delgado bongerewe igihe, biza gusozwa muri Gicurasi 2024.

Mu kugarura amahoro muri iki gihugu, ingabo z’u Rwanda ndetse na Polisi byagiye gufatanya n’iza Mozambique guhashya ibyihebe.

Ingabo z’u Rwanda zageze muri Mozambique mu 2021 zigiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado yari imaze imyaka yibasirwa n’abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya kiyisilamu, bituma ibihumbi byinshi by’abaturage bahunga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Abana biga kuri New Light bageneye ubufasha umwana wakomerekeye bikomeye mu mpanuka y’i Nyamasheke

Babifashijwemo n’ababyeyi, abana biga ku ishuri ribanza rya New Light Complex Academy, batanze ubufasha bageneye umwe mu bana bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka iheruka kugusha abana i Nyamasheke, aho babushyikirije umuvandimwe we. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 08 Ukwakira 2024, nyuma y’uko gitekerejweho n’umwe mu babyeyi barerera kuri ririya shuri wari urwarije kuri CHUB, ari na ho uwo mwana agiye kumara ibyumweru bitatu arwariye, yamubonye arembye na mama we ananiwe […]

todayOctober 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%