Inkuru Nyamukuru

Ibyo twamenye ku bayobozi b’ishuri rya Rukaragata bafunzwe biturutse ku guhana umwana

todayOctober 11, 2024

Background
share close

Igihano cyahawe umwana witwa Habumugisha Fabrice wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza muri GS Rukaragata, i Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, cyatumye Umuyobozi w’ishuri n’abo bafatanyaga batabwa muri yombi.

Imbuga nkoranyambaga na bimwe mu bitangazamakuru byavuze ko Habumugisha yakubiswe n’abarezi be barimo Umuyobozi w’ikigo akajya muri koma(coma), ndetse bakamwangiriza ubugabo, gusa hari andi makuru avugwa atandukanye n’aya.

Umunyamakuru watangaje bwa mbere ko Habumugisha yakubiswe akajya muri koma, avuga ko uwo mwana batabonanye ngo baganire, akaba yarashingiye ku kiganiro yagiranye n’umuntu wo mu muryango w’uwo mwana hamwe n’ababyeyi be kuri telefone.

Mu bafunzwe bakurikiranyweho gukubita uwo mwana barimo Umuyobozi w’ikigo witwa Mukarubayiza Aloyisie, Ufiteyesu Yotamu(Umwarimu), Ndayambaje Fabien(Umunyamabanga w’ikigo), hamwe na Ndizihiwe Jean Bosco (Mwarimu akaba na Animateur w’ikigo).

Byagenze gute?

Umunyamakuru wa Kigali Today yasanze Habumugisha w’imyaka 13 y’amavuko ku ishuri aricara aramuganiriza, avuga ko ku wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, yaje kwiga nk’uko bisanzwe ajya mu ishuri ariko umwarimu aza kumuhagarika imbere mu barimo gusakuza, ahageze aza no gusohoka hanze adasabye urushya, aho ngo yari agiye gucira.

Avuka ko yagarutse agasanga mwarimu yarakaye kurushaho, ahita amutuma kureba Animateur ngo abe ari we umwihanira, ariko amushatse mu kigo ngo aramubura, ni ko kujya ku gikoni gutegereza amafunguro aho kugaruka mu ishuri.

Habumugisha avuga ko yaje gusubira mu ishuri nyuma y’ifunguro rya ku manywa, mwarimu amubonye amenya ko atigeze abonana na Animateur, ni ko kujya kumwishakira.

Habumugisha avuga ko Animateur yaje akamusohora ariko bigoranye kugeza n’aho umwana uyobora abandi kuri iryo shuri witwa Twagirimana Lazaro, wiga mu wa Gatanu(P5) yabonye barwana, araza asa n’umutega umutego, amwicaza hasi.

Habumugisha ati “Twagirimana yabonye mpagaze Animateur yamfashe mu mashati mu ijosi, araza anyicaza hasi arambwira ngo ’reka kurwana na mwarimu. Nahahagurutse mbanje kugenza akabuno, ngenda mpunga inkoni!”

Aha ni ho Habumugisha avuga ko yakubitiwe akabura ubwenge, akajya muri koma mu gihe adashobora kumenya uko cyanganaga, ndetse ko muri uko kugaragurika hasi yanga ko bamukubita ku kabuno, inkoni yafashe igitsina cye cyari kimaze amezi ane gisiramuwe.

Tukiri aha, twabanje kubaza Twagirimana uvugwaho kwicaza mugenzi we hasi, avuga ko yabikoze amaze kubona ko uwo munyeshuri yananiye Mwarimu(Animateur) wamufataga ashaka kumusohora mu ishuri.

Twagirimana ati “Fabrice(Habumugisha) yari yafashe Animateur mu ijosi, yari yambaye agashati k’igitenge, ndamufata muryamisha hariya imbere y’ishuri yubitse inda, ariko nari nabanje kumubwira nti ’wirwana n’umwarimu.”

Twagirimana yakomeje agira ati “Fabrice yarimo no gutuka Animateur ibitutsi biteye isoni, ati ’kanyoko wongere unkoreho, wo ga…nyoko we, ongera unkubite inkoni..! Noneho Teacher Bosco(Animateur) agira umuijinya ahita amukubita ku kibuno, kari agakoni gato, ariko Habumugisha we yari arimo yigaragura hasi.”

Twagirimana avuga ko nta koma yabayeho nk’uko mugenzi we agenda abibwira abantu, kuko uwo mwanya avuga ko yayigiyemo akanakubitwa imigeri ku bugabo, yahise abyuka yiruka bakamufata bamujyana ku buyobozi bw’ishuri mu biro, yigenza.

Habumugisha we avuga ko yabaye nk’utaye ubwenge ubwo bamujyanaga ku biro, kandi agezeyo ngo bamuryamishije yubitse inda, Umuyobozi w’ishuri yongera kumukubita inkoni y’umugano ku kibuno ayiha n’abandi barimo umunyamabanga na mwarimu, na bo ngo baramukubita.

Habumugisha avuga ko yaje guhaguruka aho, agenda asaba imbabazi muri buri shuri ko atazongera kurwanya abarezi no kubasuzugura, ndetse aranagaruka mu biro by’Umuyobozi w’ishuri arabisinyira, asubira mu ishuri ariga, bagira ngo birangiriye aho.

Hageze gutaha, Habumugisha afata amakaye aramanuka ntawe umutwaye, anyura mu gasantere kitwa Kagina mbere yo gukika umusozi no kuwumanuka agana iwabo ku mucyamo ufite ubuhaname bukabije.

Kuri uyu musozi witwa Kigusa ni ho mukuru we yaguye avuye kuvoma mu kagezi kitwa Gasondoka kari hepfo gato y’iwabo, hari mu mwaka wa 2015 (ubuhamya bwa Papa we), nyamara Habumugisha yahamanutse ari wenyine afite imbaraga nk’uko abyivugira.

Yageze mu rugo ntiyagira icyo abwira umubyeyi we(nyina) hamwe n’abo bavukana, ndetse byari kuba birangiriye aho iyo Papa we wari waraye izamu kure y’urugo rwe adahamagara nyina w’uwo mwana, nyuma y’uko na we hari uwari umubwiye ko Habumugisha yakubiswe akagirwa intere.

Nyina wa Habumugisha, Mukamazimpaka Claudine, twamusanze mu rugo iwe i Kigusa, agira ati “Fabrice yaraje mu rugo aduhisha ko yakubiswe, twabimenye nka saa ine z’ijoro ari uko Papa we ahamagaye abaza ngo ’umwana ameze ate’, ariko jyewe yaje ambwira ko yavunitse ukuboko, ngira ngo ni bya bindi by’abana baba bakinnye, imyenda yasaga nabi, ndayimusaba kugira ngo nyimese.”

Mukamazimpaka avuga ko ibyo kujya muri koma k’umuhungu we atabizi kandi atazi n’uwabivuze, ndetse ko ubugabo bw’umwana nta cyo yabonye yabuvugaho kidasanzwe n’ubwo umwana yamubwiraga ko yigaraguye inkoni igakubitaho.

Bwarakeye Habumugisha na se wari uhageze mu gitondo avuye ku izamu, bajya kurega ubuyobozi bw’ishuri kuri Sitasiyo ya RIB y’i Runda, urugendo rw’amaguru rwagera ku minota 40 kugira ngo ugere i Gihara aho bategera imodoka cyangwa moto bajya i Runda.

Bamaze gutanga ikirego kuri RIB i Runda, barahava bajya no kwa muganga ku bitaro by’Akarere by’i Remera-Rukoma gusuzumisha niba nta bikomere by’imbere mu mubiri umwana yavanye ku ishuri, bahavana icyemezo kivuga ngo ’ikizamini cyasuzumaga niba habayeho kuva k’ubugabo, kigaragaza ko nta byabayeho (reveals no positive findings).

Icyakora, kubera kugendesha amaboko ubwo yarimo kwigaragagura hasi akubitwa, byabaye ngombwa ko umubyeyi wa Habumugisha amugurira ibinini na pomade, amara iminsi ine avurwa.

Habumugisha yasibye ishuri iminsi ibiri, kuko ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024 bari bagiye kuri RIB no kwa muganga, bucya ari ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, ku wa mbere tariki 23 Nzeri na bwo arasiba, asubira ku ishuri ku wa Kabiri tariki 24 Nzeri yakize kandi ari we ubyishakiye(amakuru twahawe na se).

Hagati aho, ubwo bari bavuye kwa muganga no kuri RIB ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, mu masaha y’umugoroba Umuyobozi w’ishuri hamwe n’abarezi bari bafatanyije guhana Habumugisha, bamanutse umusozi wa Kigusa bajya kureba uwo munyeshuri iwabo, bahava basabye imbabazi ababyeyi ndetse bumvikanye n’uko bafatanya kumurera, ariko nyuma yaho ngo baguye mu kantu bumvise ko uwo muyobozi w’ishuri n’abo bari kumwe bafunzwe.

Se wa Habumugisha, Kanani Athanase, agira ati “Imbabazi nemeye kuzibaha, na bo bemeye ikosa bakoze bose badusaba imbabazi, jye numva ko n’ubu bagombye gutaha bagakomeza akazi ko kwigisha, baturerere abana rwose ntacyo dupfa.”

Ababyeyi ba Habumugisha hamwe n’abarezi be bavuga ko imyitwarire ye mu gihe cyo guhanwa ari yo yatumye inkoni(umunyafu) ifata hamwe na hamwe ku bindi bice by’umubiri bitari ikibuno, aho se agira ati “Iyo njya kumukubita araguruka”, nyina na we ati “Sinjya mushyikira”, mwarimu ati “aranipfisha burundu”, ndetse n’umunyeshuri mugenzi we akavuga ko kumuhana biba bimeze nk’intambara.

Umwarimu wigisha kuri iryo shuri avuga ko guhanwa kwa Habumugisha kudatandukanye n’uko abandi bahanwa, ahubwo ikibazo ngo cyakomejwe n’abantu bakabya bashaka abasomyi benshi b’ibinyamakuru byabo(views), ndetse n’umuntu woheje ababyeyi kujya gutanga ikirego batabanje kubiganiraho n’ishuri.

Undi mubyeyi urerera kuri iryo shuri ryigamo abana 1,188 kugeza ubu (ugize Komite y’ababyeyi), avuga ko kubera ingamba zafashwe n’ubuyobozi bwaryo, byatumye abana hafi ya bose batsinda ibizamini bosoza amashuri abanza (P6) n’icyiciro rusange (S3), umwe mu bari abakandida b’ibyo bizamini ni we wenyine utaratsinze.

Uwo mubyeyi avuga ko abarezi bahagamagaye itangazamakuru, byatewe no kutishimira umuyobozi w’ishuri ngo wahoraga abasaba kuzuza neza inshingano kugira ngo bagere ku musaruro wifuzwa, bakumva bibagoye bakamwinuba.

Ese ubundi inkoni(umunyafu) mu guhana umwana uremewe?

Abakozi b’inzego zitandukanye bavuga ko amategeko atabyemera kugira ngo hatabaho kugwa mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyangwa guhohotera umwana, ariko ubusanzwe abana banyuzwaho umunyafu(ku kabuno) nk’uko ababyeyi n’abarezi bo ku mashuri atandukanye twaganiriye babisobanura.

Mu nama y’Umushyikirano wa 2018, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko umwana ufite imyitwarire mibi akwiye guhanwa, byaba ngombwa akanyuzwaho akanyafu kugira ngo ababyeyi birinde kurerera Igihugu ibirara.

Yagize ati “Kera umubyeyi yafataga umunyafu agatsibura. Ubu mwagiye muri ya majyambere ari aho abyinirira buri kintu cyose…akana katumva kigize ikirara uragatsibura naho iyo ukaretse gutyo wororamo ikirara. Murashaka kubyara no kurera abana b’ibirara mukabana na bo…? Ni ko mushaka kurerera Igihugu!”

Turacyagerageza kumva icyo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ku byaha byafungishije Umuyobozi w’ikigo cya GS Rukaragata, Umunyamabanga wacyo, Umwarimu hamwe na Animateur.

Umwe mu miryango y’abaregwa yabwiye Kigali Today ko Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge rwafunguye abo bakozi b’ishuri rya Rukaragata uko ari bane ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024, nyuma yo guhanishwa igifungo cy’amezi 5 gisubitse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100Frw buri muntu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kenya: Visi Perezida Gachagua yagaragaje imirongo ya Bibiliya iri kumufasha mu bihe bigoye ari gucamo

Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagaragaje imirongo yo muri Bibiliya irimo kumufasha kunyura mu bihe bigoye byo kweguzwa ku butegetsi, kandi akaba ari we wa mbere bibayeho mu mateka ya Kenya. Nyuma gato y’uko Abadepite 281 muri 349 bagize Inteko ishinga amategeko ya Kenya batoye bemeza ko Visi Perezida Rigathi Gachagua ava ku butegetsi, abandi 44 bagatora ko atakweguzwa, mu matora yabaye ku […]

todayOctober 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%