Uncategorized

Musengamana waririmbye ‘Azabatsinda Kagame’ yubakiwe inzu

todayOctober 11, 2024

Background
share close

Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi wamaze gushyikiriza inzu wubakiye Musengamana Béatha waririmbye indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ mu rwego rwo kumushimira ku gihangano cyiza yakoze, indirimbo ye ikaba yararirimbwe mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame cyane cyane muri Nyakanga 2024.

Musengamana Béatha utuye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, yatangaje ko ashimira umuryango FPR inkotanyi wamwubakiye inzu ikanamushyiriramo ibikoresho byose ndetse akazorozwa inka.

Yagize ati “Inzu ni iyanjye. Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ni wo wayinyubakiye aho nari ntuye bazanyoroza n’inka ubu barimo barategura kubaka ikiraro nzayororeramo.’’

Guhabwa iyi nzu, Musengamana abifata nk’ishimwe yahawe dore ko indirimbo ye kuva yayihimba atigeze ayikoresha ahantu na hamwe cyangwa ngo ayikuremo izindi nyungu.

Ati “Guhabwa inzu ni ibintu nakiriye neza cyane kuko binyereka ko imiyoborere myiza naririmbye ikomeje kwimakazwa”.

Usibye guhabwa inzu n’inka, abana batatu ba Musengamana bose bafashijwe kujya ku ishuri kandi byose byishyurwa n’Akarere ka Kamonyi.

Ati “Nk’ubu mfite abana batatu bagiye kwiga ku nkunga y’Akarere, kandi ibikoresho byose ni ko kabitanze.’’

Musengamana yavuze ko yateguye indirimbo ishima ndetse yiteguye gukomeza inganzo ye mu kwerekana ko ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi buzirikana.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abayapani barokotse bombe atomic bahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel

Nihon Hidankyo, itsinda ry’abayapani barokotse ibisasu bya kirimbuzi (bombe atomic), ryatsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cya 2024. Iryo tsinda rigizwe n’abarokotse ibisasu byatewe Hiroshima na Nagasaki, ryatoranyijwe na Komite Ishinzwe ibihembo bya Nobel muri Norvège kubera ibikorwa byabo byo guhashya ibisasu bya kirimbuzi ku isi. Umuyobozi wa Komite ya Nobel Joergen Watne Frydnes yavuze ko iryo tsinda ryagize uruhare rw’inyamibwa mu gushyiraho gahunda bise kirazira gukoresha ibisasu bya kirimbuzi. Umubobozi […]

todayOctober 11, 2024


Similar posts

Uncategorized

Musengamana waririmbye ‘Azabatsinda Kagame’ yubakiwe inzu

Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi wamaze gushyikiriza inzu wubakiye Musengamana Béatha waririmbye indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ mu rwego rwo kumushimira ku gihangano cyiza yakoze, indirimbo ye ikaba yararirimbwe mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame cyane cyane muri Nyakanga 2024. Musengamana Béatha utuye mu Murenge […]

todayOctober 11, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%