Umukecuru w’imyaka 90 y’amavuko wo muri muri Kenya, ahitwa Nyeri yahaye uruhushya umugabo we rwo gushaka umugore wa kabiri, amwizeza ko ubu adashobora kumubuza gushaka undi mugore.
Uwo mukecuru w’imyaka 90 yitwa Tabitha Wangui, akaba yarashakanye na Ibrahim Ndirangu Nduya w’imyaka 95, mu 1962 , ariko bamaze ukwezi kumwe gusa basezeranye mu rusengero ‘Tambaya PCEA’ aho muri Kenya.
Uwo mukecuru aganira n’ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya, yavuze ko atabuza umugabo we gushaka umugore wa kabiri aramutse ashaka kumuzana.
Ibrahim Ndirangu Nduya n’umugore we Tabitha Wangui, bashakanye mu 1962 ubwo bari bahuriye ahitwa Nanyuki, mu gihe Ibrahim yari umushumba w’ihene, basezerana mu mategeko gusa, bijyanye n’uko biteganywa mu migenzo y’ubwoko bwabo bw’Aba-Kikuyu.
Ndirangu abajijwe uko abona urushako rw’ubu agereranyije n’urushako rwa kera, ndetse n’icyo avuga ku bijyanye no gushaka abagore benshi, yagize ati “Kugira abagore barenze umwe, byari byemewe mu muco wacu, nubwo nari gushaka undi mugore na nyuma yo gushakana na Wangui, byari kuba ari byiza nta kibazo. Na Data yari afite abagore babiri, ariko igitekerezo cyo gushaka umugore wa kabiri ntabwo cyanyinjiye mu mutima icyo gihe”.
Tabitha Wangui, abajijwe niba yakwemera ko umugabo we w’imyaka 95 azana umugore wa kabiri, yasubije amwenyura agira ati “Namuburiza iki se? Sinshobora kumubuza kuzana undi mugore wa kabiri, aramutse abishaka”.
Muzehe Ndirangu yavuze ko azazana umugore wa kabiri, ariko icyo azirinda ni uko abagore be bombi baba mu nzu imwe.
Aba bajyanama baravuga ibi, mu gihe ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda bukomeje kugaragazwa nka kimwe mu bibazo bihangayikishije umuryango Nyarwanda. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2023, abangavu bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19 babyaye bari 19,406. Ni mugihe mu mezi atandatu ya mbere ya 2024, abangavu batewe inda barenga ibihumbi 10, bakaba barimo abatarengeje imyaka 14 bagera kuri 50. Abajyanama b’ubuzima nka bamwe mu […]
Post comments (0)