Inkuru Nyamukuru

DRC: Abagore n’abakobwa ibihumbi 25 bafashwe ku ngufu muri 2023 ( Raporo ya MSF)

todayOctober 15, 2024

Background
share close

Umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) bavuga ko bahangayikishijwe n’ibikorwa byo gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho uyu muryango ugaragaza ko ibi bikorwa bigenda byiyongera bitewe n’ibikorwa by’imitwe yitwaza intwaro.

Ishami ry’umuryango w’abaganga batagira umupaka rikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigaragaza ko mu mwaka wa 2023 bakiriye abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu bagera mu bihumbi 25, ukaba ari umubare wazamutse bitewe n’uko muri 2020 na 2021 bari bakiriye abagore n’abakobwa bagaragaza gufatwa ku ngufu bagera ku bihumbi 10.

Ni imibare y’abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri, Maniema hamwe n’Intara ya Kasai yo hagati nk’uko biri muri raporo yashyizwe hanze tariki 30 Nzeri 2024.

William Hennequin, umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) atangaza ko umubare w’abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu bawumenya bashingiye ku babagana.

Agira ati « Ibi byose biterwa n’intambara zidashira mu Burasirazuba bwa Congo, ahaboneka imitwe myinshi yitwaza intwaro ikoresha umutungo kamere uhaboneka.»

Akomeza agira ati « Aba bagore n’abakobwa batugeraho bafashwe ku ngufu bagiye mu mirima guhinga bagahura n’abo barwanyi bitwaza intwaro. Ariko ntitwakwirengagiza nanone impunzi ziri mu nkambi zahunze intambara mu nkengero z’umujyi wa Goma.»

Avuga ko uretse abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu bagiye mu mirima, hari abafatwa bagiye gushaka ibicanwa mu mashyamba, abari mu nkambi bajya gushaka ibyo kubatunga no gushaka imirimo ibabeshaho.

William Hennequin avuga ko nubwo umubare b’abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu ari munini, ngo benshi ntibashobora no guhabwa ubutabera bitewe n’aho bari.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ritangaza ko abagore n’abakobwa bagera kuri miliyoni 370 bahohoterwa mu bwana bwabo.

Raporo yatangajwe tariki 10 Ukwakira 2024 igaragaza ko umukobwa umwe mu bakobwa umunani aba agerwaho n’ibikorwa byo gufatwa ku ngufu atararenza imyaka 18. Icyakora iyi raporo ivuga ko umukobwa umwe muri batanu abwirwa amagambo yerekeye ibikorwa by’ihohotera atarageza ku myaka 18.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ikirunga cya Nyamulagira kirimo kiraruka

Ubuyobozi bw’ikigo OVG gishinzwe kugenzura ibirunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwemeje iruka ry’ikirunga cya Nyamulagira kirimo kurukira mu ishyamba ry’Ibirunga. Abaturage batuye mu bice bya Rutshuru na Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru baravuga ko batangiye kubona umuriro mwinshi kuva tariki ya 12 Ukwakira 2024. Nubwo abakozi b’ikigo gishinzwe igenzura ry’ibirunga bamaze igihe mu bikorwa by’imyigaragambyo kubera kudahembwa, Prof Charles Balagizi, umuyobozi wa OVG yatangarije ibinyamakuru byo muri […]

todayOctober 15, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%