Inkuru Nyamukuru

Nyabihu: Hari imiryango yatereranywe nyuma yo gusenyerwa n’ibiza

todayOctober 15, 2024

Background
share close

Ibiza by’imvura ivanze n’umuyaga byo mu ijoro ryo ku itariki 02 rishyira itariki 03 Gicurasi 2023, byibasiye uduce dutandukanye tw’Igihugu cyane cyane abatuye Intara y’Iburengerazuba, aho byahitanye abantu 135 bo hirya no hino mu gihugu.

Leta yakoze ibishoboka itabara abo baturage, ibashakira aho baba bacumbitse igihe gito, ndetse ibagenera n’ibikoresho bitandukanye byo kubafasha muri iyo minsi ibiza byari bigikomeje gusenya inzu zabo, ari nako ibaha n’ibiribwa.

Umushinga urambye wari uwo kubakira abo baturage ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko bamwe baremeza ko uwo mushinga utabagezeho aho kugeza ubu hari abagicumbitse mu baturanyi, abari bafite ubushobozi bwo kwikodeshereza inzu ubwo bushobozi bubashiranye batangira gusembera.

Abenshi mu bafite icyo kibazo, ni abo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, aho ibiza byabazahaje kugeza n’ubwo bisenye n’ibiro by’Umurenge, ubu serivisi zitangwa n’Umurenge zikaba ziri gutangirwa mu nzu bakodesheje umuturage, aho abaturage bavuga ko ari hato.

Abenshi mu baturage bafite ikibazo cyo kutagira aho baba, ndetse n’abari mu cyiciro cyabashobora kwifasha, bavuga ko bari bijejwe guhabwa ibikoresho bakiyubakira, bategereza ko ayo masezerano ashyirwa mu ngiro amaso ahera mu kirere.

Abo baturage bavuga ko nyuma y’ibiza babashyize mu byiciro bitatu, aho icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’abatishoboye, abo Leta yagombaga gushakira ibibanza ikanabubakira.

Hakaba n’icyiciro cya kabiri kigizwe n’abantu bagombaga kwishakira ikibanza bakubakirwa, icyiciro cya gatatu cy’abishoboye kikaba abantu bishakira ikibanza bagahabwa ibikoresho bijyanye no kubaka, ahasigaye bakiyubakira.

Hategekimana Jean Claude umwe mubasenyewe n’ibiza, avuga ko nk’umuntu wari mu cyiciro cya gatatu wagombaga guhabwa ibikoresho akiyubakira atigeze abihabwa nk’uko yari yabisezeranyijwe, akaba akomeje gusembera.

Ati “Badutumyeho tujya ku Karere gusinyira ibyo bikoresho birimo isima, imisumari, amabati n’ibindi, turasinya noneho tugaragaza n’ibibanza tuzubakamo, hashize igihe MINEMA (Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi) iradusura, bareba bya bibanza byacu barabyemeza”.

Arongera ati “Umurenge nawo waraje urabyemeza dukora n’inama, baravuga bati, ibi bibanza nta kibazo biteje ni musize mutunde amabuye mubumbe n’amatafari, igisigaye tugiye kubagezaho ibikoresho mwubake”.

Uwo mugabo avuga ko bamwe mu baturage bakiriye vuba icyo cyemezo cyo kubaha ibikoresho bakubaka, batema insina batangira gusiza, nyuma basurwa na komisiyo yari iturutse mu Karere ka Nyabihu ibemerera gukomeza gusiza ibasaba ko nibahabwa ibikoresho bazubaka inzu zigezweho.

Ngo mu gihe bari bacyisuganya ngo batangire kubaka, ngo nibwo ya Komisiyo yo ku Karere yongeye kubasura irabahagarika.

Ati “Komisiyo yaje bwa mbere yemera ibyo bibanza nk’uko MINEMA yabyemeje, noneho haza indi Komisiyo ya kabiri yari iturutse ku Karere irabyanga, mu gihe tucyibaza ibiri kutubaho haza Komisiyo ya rurangiza yari iyobowe na Meya na ba Visi Meya babiri, barabyanga burundu bavuga ko ari mu gishanga ko batagomba kongera kuhatuza abaturage, bavuga ko ahubwo tugomba kujya kubaka ahandi”.

Arongera ati “Bamwe bari bafite ibibanza za Musanze n’ahandi basaba ko babemerera kujya kubyubakamo, bati i Musanze naho ntihemewe, icyakora nyuma bamwe barabemerera hari abari kubaka, kuva icyo gihe nta kintu kirakorwa byarangiye gutyo, nta n’umuyobozi wibuka ko ibiza byabayeho ngo atugirire impuhwe”.

Hategekimana avuga ko babayeho mu buzima bubi, aho babaho mu buryo bwo kwirwanaho, bamwe bakaba bacumbikiwe n’abaturanyi.

Ati “Twaratakambye tubonye batatwumvise urabona imyaka igiye kuzura ibiri, nta kindi twakwirirwa dusaba, njye bari banyemereye ibikoresho nkiyubakira, undi bati zana ikibanza tukubakire undi bati tuzagukorera byose, none se ko imyaka igiye kuba ibiri urumva batwitayeho?”.

Akomeza agira ati, “Mu Kagari kacu ni umuntu umwe nzi bubakiye ku gasozi bamukuye mu kibaya, ni umwe rwose mu miryango igera muri 60, twarasakuje banze kutwumva, ubushize Guverineri yaje gutangiza igihembwe cy’ihinga, bari hano imbere y’iwanjye ariko ntiyigeze avuga ku kibazo cy’ibiza mu gihe twari twishimye tuzi ko tugiye kumutura ibibazo, batera indirimbo bashyizeho morale tuyoberwa igihe yagendeye, twabonye ari kurengarenga”.

Ugirase Petronile ucumbikiwe n’umuturanyi nyuma y’uko umuryango we w’abantu batandatu usenyewe n’ibiza, avuga ko ubuzima abayemo bubabaje.

Ati “Ibiza byanteye mu nzu Leta yari yaranyubakiye nk’umuntu utishoboye irasenyuka, batujyana mu nkambi kuri Shyira ku bitaro, aba ariho baducumbikira bigeze aho baratubwira ngo ni tujye gucumbika mu miryango yacu, ubu turara aho bwije, ndacyategereje ko nanjye banyubakira”.

Arongera ati “Abana bamwe barara kwa mukuru wanjye ubundi bakarara ku muturanyi gutyo gutyo, tugenda ducumbika aho batwakiriye, tubayeho nabi nonese kurara muri salo y’umuntu imyaka ibiri byo si ibibazo uba umuteje?”.

Arongera ati “Turasembereye njye n’abana banjye, Leta ituboneye aho tuba ibindi byazaza nyuma”.

Musabyimana Eugenie, umaze umwaka n’igice acumbikiye umukazana n’abuzukuru be bane, avuga ko babayeho mu buzima butaboroheye.

Ati “Umukazana wanjye n’abuzukuru tubana hano mu nzu, umugabo we yabonye ubuzima bumugoye ajya gupagasa ashaka udufaranga, bakomeje gutegereza ko bubakirwa biranga, babayeho nabi rwose nyuma y’uko inzu yabo iguye, mubakorere ubuvugizi haboneke ubufasha bwo kububakira”.

Muri ako gace, n’ubwo imwe mu miryango yahuye n’ibiza ibayeho mu buzima butayoroheye, hari n’imiryango imwe yatangiye kubakirwa, gusa ikibazo hakaba hari impungenge z’inyubako ziri kubakwa zidakomeye, aho zimwe zangirika mbere y’uko zitahwa.

Twagirimana Innocent wo mu Kagari ka Kintarure kibasiwe n’ibiza, ni umwe mu bari kubakirwa aho yemeza ko inzu nyinshi mu ziri kubakwa ziri kwangirika harimo n’inzu ye.

Ati “Mu bikorwa byo kutwubakira ubona harimo uburiganya no kunyereza, aho inzu ziri kwangirika tutarazijyamo, nk’ubu iyanjye hari aho yaturitse binsaba kugurisha ku gasambu kanjye nkaba ndi kuyisubiramo, ni abayede biga kubaka baduhaye ngo batwubakire, ntabwo ari abafundi”.

Uwo mugabo avuga ko mu gihe batarabona inzu, abenshi bacumbikiwe n’abaturage ati, “Twari ducumbitse muri site batubwira ko nta bukode buhari baradusezerera tujya gucumbika mu baturage bagenzi bacu, abenshi niho bari ndetse bamwe batangiye kubirukana bubaka udukoni kuri izo nzu zitari zuzura”.

Ubuyobozi buratangaza iki kuri icyo kibazo?

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Ndandu Marcel, avuga ko bakomeje gahunda yo kubonera amacumbi abo baturage basenyewe n’ibiza, aho bamwe batangiye kubakirwa, abandi bakaba bari gushakirwa ibibanza.

Mu nzu ziri kubakwa hari iziri hafi gutahwa

Ati “Abantu bahuye n’ibiza turi mu rugamba rwo kugira ngo tubabonere amacumbi, twahereye ku bagomba gusanirwa inzu zimaze kuzura, ubu hari kubakirwa abari bafite ibibanza, hashize iminsi hari gukorwa isesengura ry’abantu badafite ubushobozi bwo kwigurira ibibanza kugira ngo ubuyobozi bubibagurire bubakirwe”.

Akomeza agira ati “Hamaze iminsi hari gukorwa iryo sesengura ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu na MINEMA, n’izindi nzego zitandukanye kugira ngo barebe uko bagurira ibibanza abo bantu batishoboye, hakabamo n’abandi bagishakisha ibibanza uko bazagenda babibona niko tuzajya tububakira. Aho bigeze harashimishije kuko abenshi bamaze kubona amacumbi, abatarayabona nabo turi mu rugamba rwo gushaka uko bayabona”.

Mu kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yagerageje kuvugana nabwo ku murongo wa telefone ntibyakunda.

Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Lambert Dushimimana, avuga ko agiye gukomeza gukurikirana ikibazo cyo kubonera abo baturage amacumbi mu buryo bwihuse.

Ati “Turi muri gahunda yo gushakira ibibanza abatabifite, kuko ntitwabubakira ahantu hasubiza ubuzima bwabo mu kaga, icyo namenya ni ukubaza Akarere ngo gahunda bafite ni iyihe, kuko aho bavuye twahabakuye kuko hatari hakwiye, ubu ntabwo twabasubiza n’ubundi ahadakwiye”.

Arongera ati “Icyo ndibukurikirane, ni ukumenya icyo Akarere kabateganyiriza kugira ngo badakomeza gusembera. Reka mbaze Visi Meya kuko niwe ubishinzwe, kugira ngo menye icyo bari guteganyiriza abo baturage”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

DRC: Abagore n’abakobwa ibihumbi 25 bafashwe ku ngufu muri 2023 ( Raporo ya MSF)

Umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) bavuga ko bahangayikishijwe n’ibikorwa byo gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho uyu muryango ugaragaza ko ibi bikorwa bigenda byiyongera bitewe n’ibikorwa by’imitwe yitwaza intwaro. Ishami ry’umuryango w’abaganga batagira umupaka rikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigaragaza ko mu mwaka wa 2023 bakiriye abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu bagera mu bihumbi 25, ukaba ari umubare wazamutse bitewe […]

todayOctober 15, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%