Inkuru Nyamukuru

Abadashaka ubumwe bw’Abanyarwanda banyita umurozi – Minisitiri Dr. Bizimana

todayOctober 18, 2024

Background
share close

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINUBUMWE, itangaza ko hari abahunze Igihugu kubera ibyaha by’ingengabitekereo ya Jenoside, no gushaka kugirira nabi ubuyobozi buriho n’Abanyarwanda muri rusange, bakiyobya bene wabo basize mu Rwanda n’ahandi.

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana avuga ko, abo bahunze Igihugu bageze hanze bashinga imiyoboro n’imbuga nkoranyambaga banyuzamo ibitekerezo byabo, bigamije gutanya Abanyarwanda ku buryo bageze aho bakanavuga ko Bizimana ari umurozi aroga Abanyarwanda mu biganiro atanga.

Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko imiyoboro yashinzwe b’abahunze Igihugu, nta gushidikanya ko iborohereza kugeza izo mvugo z’urwango, ku bo mu miryango yabo ikiri mu Rwanda n’abaturanyi babo, cyangwa Abanyarwanda b’abanyantege nke badasobanukiwe n’icyihishe muri izo mvugo.

Ashingiye ku ngero z’abihaye Imana barimo Padiri Nahimana Thomas na Rudakemwa Fortinatus bavuka muri Nyamasheke na Rusizi, Minisitiri Bizimana avuga ko bashinze imbuga za Youtube batangiraho ibiganiro, muri gahunda bise amateka atagoretse bafashwa n’uwitwa Ndagijimana Jean Marie Vianney bose bavuka muri Rusizi na Nyamasheke.

Avuga ko kuri uwo muyoboro basenya ibiganiro byose Bizimana aba yatanze, kandi ubwe yavumbuye ko hari abatanga amakuru bakamenyesha abo bapadiri, nabo bakabona aho bahera bategura ibyo basubiza biyobya Abanyarwanda.

Atanga urugero rwo mu kwezi kwa Gicurasi 2024, ubwo MINUBUMWE yagiye ku Nyundo mu Karere ka Rubavu, mu ishuri ry’abakobwa gushimira umubikira w’Umubiligikazi, Marie Jeanne Nopen wagize uruhare mu gushinga icyo kigo cy’abakobwa, cyashoboye bwa mbere gusohora abakobwa barangije amashuri yisumbuye mu Rwanda.

Agira ati, “Marie Jeanne yaharaniye ko abana b’abakobwa biga bakarangiza amashuri yisumbuye ku buryo mu 1973, hatangiye gusohoka abakobwa barangije amashuri atandatu yisumbuye, ndetse uwo mubikira yanagize uruhare mu kwigisha abanyeshuri b’Ababatutsikazi babaga bangiwe kwiga, we akabareka bakiga bihishe, urugero ni urwa Nyiramirimo Odette, uvuka i Rusizi wahirukanywe ariko Nopen akamwakira ku Nyundo akajya yiga yihishe”.

Hari abigaga mu Isemiranari bo barangwaga n’ivangura n’urwango

Ubwo Dr. Bizimana yariho atanga icyo kiganiro mu gushimira uwo mubikira, ngo yanakomoje noneho ku bigaga mu ishuri rya Seminari ku Nyundo mu 1973, bo bakoraga ibikorwa by’urugomo ku barimu n’abapadiri b’Abatutsi, ku buryo bageze no ku rwego rwo guhirika imodoka ya Musenyeri Bigirumwami mu mugezi wa Sebeya, kandi yari umuyobozi wabo ari nawe ubatunze.

Minisitiri Bizimana avuga ko agitanga urugero rw’abo banyeshuri bahigaga n’abahize nyuma, bakomeje kugendera muri urwo rwango mu gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatusti, yavuzemo Padiri Nahimana Thomas wize ku Nyundo, Padiri Rudakemwa Fortunatus bose bavuka muri Rusizi na Nyamasheke.

Minisitiri Bizimana kandi yanavuze Ndagimijimana Jean Marie Vianney, wabaye Ambasaderi muri Leta ya mbere ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, waje gutorokana amadorari ibihumbi 200$ agahungira mu Burayi.

Icyo Bizimana ashingiraho avuga ko abo bose n’abandi bavuka ahantu hatandukanye bagira uruhare mu kuyobya abo basize mu Rwanda, ni ukuntu agitanga icyo kiganiro akavuga abo bapadiri, byahise bigera i Burayi aho bahungiye mu kanya nk’ako guhumbya.

Agira ati, “Nkivuga kuri abo bize muri Seminari bakomeje kubiba imvugo z’urwango n’amacakubiri, hari abahise boherereza abo bapadiri ubutumwa bw’ibihavugiwe, ko abo banyeshuri b’abakobwa batigana telefone, ko zifitwe n’abarimu babo n’abapadiri bagenzi babo ni nde wohereje ubwo butumwa?.”

Minisitiri Bizimana avuga ko ubusanzwe koherereza abantu ubutumwa ari ikintu kiza kuko amakuru abageraho byihuse, ariko igiteye inkeke ari ukuboherereza ubutumwa bubi bugoreka ibyo aba yigisha, kuko abo bo hanze ari bwo baheraho basenya ibyo yavuze bagakomeza kuyobya Abanyarwanda.

Dore uburyo Padiri Nahimana na Rudakemwa, ndetse Ndagijimana bize mu Isemninari bakoresha bayobya Abanyarwanda

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko Nahimana Thomas na Rudakemwa Fortinatus, bashinze umuyoboro wa Youtube batangiraho ibiganiro by’amacakubiri ya Parimehutu bise amateka atagoretse.

Avuga ko muri ibyo biganiro batanga bakunze no kwibasira Minisitiri Bizimana, kugera n’ubwo bamwita umurozi kuko ngo aroga Abanyarwanda mu biganiro atanga.

Agaruka kuri Ndagijimana wabaye Ambasaderi agatorokana amadorari ibihumbi 200$, ngo yageze hanze ashinga imiryango yise ko iharanira uburenganzira bwa muntu, akajya ayihinduranya bitewe n’aho ashaka kuganisha ibitekerezo bye byo kuyobya Abanyarwanda.

Agira ati, “Ndagijimana yahimbye imiryango akajya ayihinduranya nk’uko umuntu ahindura ishati, hari uwo yise Ibuka bose, AVIKA, FEDAR, ntabyo atashinze byose bigamije kwigisha urwango kandi avuka hano i Rusizi mu Kimbogo”.

Yongeraho ati, “Ndagijimana na Rudakemwa bashinze urubuga bise ngo amateka atagorotse buri gihe uko ntanze ikiganiro, bafata ibyo nigishije bakavuga ibitandukanye nabyo kandi njyewe nkoresha ibintu bifite ikimenyetso kandi byanditse, bo rero bishingikirije imyemerere nka Padiri Rudakemwa, bagaragaza ko ari abere ko ibyo bavuga bikwiye gufatwa nk’ukuri ku bamureba nk’umuntu uba avuga yabyambariye”.

Avuga ko nk’urubyiruko n’abanyantege nke ba Nyamasheke na Rusizi ndetse n’ahandi, bashobora kumva byihuse ko koko ibyo Padiri Rudakemwa avuga ariko kuri kuko bamuzi kandi baturanye ari umwana wabo, kurusha ibyo Minisitiri Bizimana avuga, ibyo akanabihuza n’abagiye bumva izo nyigisho bakajya mu mitwe itandukanye irwanya u Rwanda irimo na FDLR.

Agira ati, “Abanyantege nke n’urubyiruko bashobora guhita bumva ko ibyo mvuga koko ari uburozi kuko Rudakemwa anyita umurozi, ngo ndi umurozi nyamara nigisha ngira ngo ayo mateka tuyigireho, none se mwambwira ko ibyo Rudakemwa na Ndagijimana bigisha bitabangamiye imyemerere, ubudaheranwa n’Indangagaciro tuvuga ino aha”?

Avuga ko nk’ababa mu mitwe irwanya u Rwanda ya FDLR na FLN bitwaza amadini n’ubuhanuzi, nabo bagira uruhare mu kuyobya abo basize mu Rwanda, binyuze mu butumwa bohererezanya kuri za telefone no muri ibyo biganiro bigamije gutanya Abanyarwanda, kandi ababa mu Rwanda bamwe bakabyemera nk’ukuri.

Minisitiri Bizimana avuga ko kuba Abanyarwanda bageze kuri 94,3% ku gipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge, ako 6% kataragerwaho gafite imizi muri iyo myigishirize isenya ubumwe bw’Abanyarwanda, ari nabyo asaba ko abaganira ku biganiro by’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bakwiye kujya baganira bahereye ku bibera aho batuye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Ruto yagennye Prof. Kindiki Kithure ku mwanya wa Visi Perezida

Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024 yagennye Prof Kindiki Kithure ku mwanya wa Visi Perezida asimbura Gachaguwa Rigathi. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byasobanuye ko Perezida Ruto, yagejeje iki cyemezo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo bemerere Prof Kindiki kujya muri iyi nshingano. Ibiro bye byagize biti, “Perezida Dr. William Samoei Ruto, yagennye Prof Kindiki Kithure ku mwanya wa Visi Perezida, anohereza izina rye […]

todayOctober 18, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%