Inkuru Nyamukuru

Hateganyijwe imvura nyinshi mu gihe cy’iminsi ine

todayOctober 18, 2024

Background
share close

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gihe cy’iminsi ine hagiye kugwa imvura nyinshi ugereranyije ni isanzwe igwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Amakuru yanyujije ku rubuga rwa X, Meteo Rwanda ivuga ko ishingiye ku miterere y’ikirere muri iyi minsi, aho mu bice bimwe by’Igihugu haguye imvura nke, hashingiwe kandi ku bipimo by’iteganyagihe bigaragaza kwiyongera kw’imvura, hateganyijwe ko hagati y’umugoroba wo ku itariki ya 17 Ukwakira n’itariki ya 21 Ukwakira 2024, imvura iziyongera ikazaba nyinshi mu bice bitandukanye.

Ahateganyijwe imvura nyinshi kurusha ahandi hagaragazwa n’ibara ritukura ku ikarita ni mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Nyamagabe, Rusizi, Gicumbi, Rwamagana, Kirehe, Umujyi wa Kigali no mu bice bike by’Uturere twa Musanze, Nyabihu, Ngororero, Kamonyi, Bugesera na Ngoma.

Imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 10 na 50 mm ku munsi. Muri iyi minsi kandi, hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s na 8m/s.

Meteo Rwanda yavuze ko hateganyijwe ingaruka zirimo imyuzure, urubura, kuguruka kw’ibisenge bitaziritse neza no kugwa kw’amashami y’ibiti.

Meteo Rwanda irashishikariza Abaturarwanda muri rusange gukoresha neza no kubika amazi y’imvura iteganyijwe ndetse no gufata ingamba zijyanye no kwirinda ibiza ahateganyijwe imvura nyinshi irimo n’umuyaga, hashingiwe ku byegeranyo by’amakuru y’iteganyagihe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyabihu: Hari imiryango yatereranywe nyuma yo gusenyerwa n’ibiza

Ibiza by’imvura ivanze n’umuyaga byo mu ijoro ryo ku itariki 02 rishyira itariki 03 Gicurasi 2023, byibasiye uduce dutandukanye tw’Igihugu cyane cyane abatuye Intara y’Iburengerazuba, aho byahitanye abantu 135 bo hirya no hino mu gihugu. Leta yakoze ibishoboka itabara abo baturage, ibashakira aho baba bacumbitse igihe gito, ndetse ibagenera n’ibikoresho bitandukanye byo kubafasha muri iyo minsi ibiza byari bigikomeje gusenya inzu zabo, ari nako ibaha n’ibiribwa. Umushinga urambye wari uwo […]

todayOctober 15, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%