Inkuru Nyamukuru

Perezida Ruto yagennye Prof. Kindiki Kithure ku mwanya wa Visi Perezida

todayOctober 18, 2024

Background
share close

Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024 yagennye Prof Kindiki Kithure ku mwanya wa Visi Perezida asimbura Gachaguwa Rigathi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byasobanuye ko Perezida Ruto, yagejeje iki cyemezo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo bemerere Prof Kindiki kujya muri iyi nshingano.

Ibiro bye byagize biti, “Perezida Dr. William Samoei Ruto, yagennye Prof Kindiki Kithure ku mwanya wa Visi Perezida, anohereza izina rye mu Nteko Ishinga Amategeko.”

Prof Kindiki agenwe kuri uyu mwanya nyuma y’aho ku wa 17 Ukwakira 2024, Abasenateri beguje Rigathi Gachagua wari uwumazemo imyaka ibiri.

Prof Kindiki ugiye kumusimbura, asanzwe ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere n’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu 2022. Mbere yaho, yabanje kuba Senateri na Visi Perezida wa Sena kugeza mu 2020.

Gachagua w’imyaka 59 y’amavuko, yegujwe ku mwanya wa Visi Perezida, nyuma yuko yashinjwaga ibyaha birimo ruswa, kunyereza umutungo w’Igihugu, kubiba amacakubiri n’urwango bishingiye ku moko, gukoresha umwanya we mu nyungu ze bwite, kubangamira imikorere ya guverinoma, no gushyigikira imyigaragambyo yabaye muri Kamena yaguyemo abantu 50. Abayikoze batwitse n’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hateganyijwe imvura nyinshi mu gihe cy’iminsi ine

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gihe cy’iminsi ine hagiye kugwa imvura nyinshi ugereranyije ni isanzwe igwa mu bice bitandukanye by’Igihugu. Amakuru yanyujije ku rubuga rwa X, Meteo Rwanda ivuga ko ishingiye ku miterere y’ikirere muri iyi minsi, aho mu bice bimwe by’Igihugu haguye imvura nke, hashingiwe kandi ku bipimo by’iteganyagihe bigaragaza kwiyongera kw’imvura, hateganyijwe ko hagati y’umugoroba wo ku itariki ya 17 Ukwakira n’itariki ya 21 Ukwakira 2024, […]

todayOctober 18, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%