Inkuru Nyamukuru

Kenya: Rigathi Gachagua yishinganishje ko nihagira icyo aba kizabazwa Perezida Ruto

todayOctober 21, 2024

Background
share close

Rigathi Gachagua aherutse kweguzwa ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya, yavuze ko kugeza ubu umutekano we ugeramiwe ndetse ko nihagira icyo aba kizabazwa Perezida William Ruto.

Rigathi Gachagua, ibi yabitangaje akiva mu bitaro aho yari amaze iminsi arwariye, aho bivugwa ko yagiye ababara mu gatuza.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru akiva mu bitaro, Rigathi yavuze ko yatunguwe n’ubutegetsi yahozemo, nyuma y’uko aho yari arwariye yambuwe abamurindaga, avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Yavuze kandi ko uretse abamurindaga yahise yamburwa, na bamwe mu bakoreraga mu biro bye bahise bahagarikwa mu kazi.

Rigathi Gachagua muri icyo kiganiro yavuze ko icyo azaba cyose kizabazwa Perezida William Ruto. Yagize ati: “Yarengagije ibyo asabwa n’amategeko, anyambura abarinda umutekano wanjye huti huti. Nihagira ikizambaho cyangwa kikaba ku muryango wanjye, bizajya ku mutwe ka Perezida William Ruto.”

Rigathi Gachagua muri icyo kiganiro n’abanyamakuru yakomeje avuga ko atari inshuro nkeya mu bihe bishize bashatse kumwica. Yise Perezida Ruto umuntu mubi cyane ndetse n’umugambanyi, wibagirwa vuba uwamugiriye neza.

Yagize ati, “Mbabazwa n’uburyo umuntu nafashije kugira ngo abe Perezida, nkamwizera, ashobora kunkorera ibintu bibi.”

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, bitangaza ko Perezida Ruto ntacyo aravugira ku mugaragaro ku bijyanye no kweguzwa kwa Rigathi Gachagua, wigeze kumubera umubitswa banga, akaba yaranamuhesheje amajwi yatumye atorwa nka Perezida wa Kenya.

Umutwe w’Abadepite ndetse n’uwa Sena, yombi iheruka gutora yemeza ko Gachagua yeguzwa ku mwanya wa Visi Perezida. Gachagua mu byaha 11 yashinjwaga, bitanu gusa (5) nibyo byamuhamye birimo amacakubiri, gusuzugura William Ruto, kwigizwaho umutungo n’ibindi.

Nubwo atashoboye kujya kwisobanura ubwo umutwe wa Sena wafataga umwanzuro wo kumweguza, kubera ko yagiye mu bitaro hasigaye amasaha make ngo yitabe Sena ya Kenya, ibyaha byose ashinjwa abihakana avuga ko abihimbirwa n’abashaka kumukomanyiriza kugira ngo bamukure ku butegetsi.

Sena imaze gufata umwanzuro wo kumweguza, Perezida William Ruto, yahise agena Kithure Kindiki, ku mwanya wa Visi Perezida kugirango asimbure Rigathi Gachagua, gusa ariko Urukiko rushinzwe iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga, rwavuze ko ijyenwa rye ridaciye mu mucyo, ruba rubihagaritse.

Kugeza ubu Urukiko rushinzwe iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga, rwashyizeho itsinda ry’abacamanza, kugira ngo ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, ritangire gusesengura iby’iyi dosiye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisiteri y’Ubuzima yavuze aho ikeka ko Marburg yaturutse

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko amakuru inzego z’ubuzima zifite, agaragaza ko umuntu bikekwa ko ari we wa mbere wanduye icyorezo cya Marburg, yagikuye ku nyamaswa y’agacurama. Yabivuze kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, mu kiganiro we n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, bagiranye n’itangazamakuru, cyagarukaga ku buryo bwo guhangana n’icyorezo cya Marburg. Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko mu byumweru bibiri […]

todayOctober 21, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%