Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Umukozi wa Farumasi arakekwaho kwica umugore we akabeshya ko yagiye mu mahanga

todayOctober 21, 2024

Background
share close

Umugabo wakoraga muri Farumasi mu Mujyi wa Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, arakekwaho kwica umugore we bari bafitanye abana batatu akamukingirana mu nzu, akajya abeshya abantu ko uwo mugore yagiye mu Gihugu cya Uganda.

Amakuru atangazwa n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Jean Claude Nshimiyimana avuga ko uwo mugabo witwa Ntaganzwa Emmanuel, ubu uri gushakishwa n’inzego z’umutekano, yaba yarishe umugore we mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024.

Nshimiyimana yabwiye Kigali Today ko ku wa 17 Ukwakira 2024, Ntaganzwa yohereje abana ku ishuri ababwiye ko nyina ntawe uhari, kuri uwo munsi abana batashye se akajya kubategera mu nzira, akabajyana kwa mwishywa wa nyakwigendera kubacumbikishiriza avuga ko umugore we yagiye muri Uganda.

Mwishywa w’abo bana ngo byamunaniye kubitaho, nawe yigira inama yo kubajyana kwa Sekuru mu Karere ka Nyanza, ariko uwo musaza yajya ahamagara umukobwa we n’umukwe we ngo abasobanuze iby’abo bana, ntihagire ufata telefone ari nabwo yigiriye inama yo kuza i Muhanga agasanga umukobwa we yarapfiriye mu nzu.

Agira ati, “Mu masaha ya saa tatu na saa yine kuri uyu wa 20 Ukwakira 2024, nibwo inzego z’ibanze muri Gifumba baduhamagaye basaba uburenganzira bwo gufungura iyo nzu turabubaha, basanzemo umurambo wa Mukashyaka Anatalie natwe twagiyeyo dusangamo uwo murambo”.

Yongeraho ati, “Twabimenye ari uko se wa Nyakwigendera aje i Muhanga avuga ko bahamagaraga telefone z’ababyeyi b’abo bana ntizitabe, bahitamo kuza kureba ibyo ari byo banyura ku buyobozi bafunguye inzu babagamo, basanga harimo umurambo wa Mukashyaka, hatangiye gukorwa iperereza kuri urwo rupfu”.

Nshimiyimana avuga ko se wa Nyakwigendera yavuze ko umukobwa we yabanaga na Ntaganzwa batarasezeranye mu mategeko, kandi ko uwo mugore yahoraga yahukana kandi yakubiswe ku buryo hakekwa amakimbirana mu muryango.

Ubuyobozi n’abaturage bamenye iby’urwo rupfu biturutse ku mubyeyi wa Nyakwigendera wari uturutse i Nyanza

Agira ati, “Hari hashize amezi abiri nyakwigendera agarutse mu rugo kuko yari yahukanye ku nshuro ya gatatu, ndetse ngo byagaragaga ko yahukana yabanje gukubitwa, ku buryo umugabo we ajya ku mucyura umugore yabanje kwanga gutaha, habaho kwinginga yemera gutaha, birakekwa rero ko umugabo we, ari we wamwishe kuko ntabwo ari kwitaba telefone nta n’uzi aho aherereye”.

Nshimiyimana avuga ko inzego z’Ubuyobozi nta makuru zari zifite ku mibanire ya Nyakwigendera n’umugabo we, ku buryo batabashije kuyakurikirana hakiri kare, akaba asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku buyobozi ngo aho bishoboka bufashe gukemura ibibazo bafite by’umwihariko ku bashakanye aho kwicana.

Asaba ko ababana batarasezeranye bakwegera ubuyobozi bukabasezeranya dore ko muri uku kwezi k’ukwakira kwanahariwe irangamimerere, bityo ko gusezerana byorohejwe n’aho abagaragaza amakimbira akomeye bakaba bagirwa inama yo gutandukana.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kenya: Rigathi Gachagua yishinganishje ko nihagira icyo aba kizabazwa Perezida Ruto

Rigathi Gachagua aherutse kweguzwa ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya, yavuze ko kugeza ubu umutekano we ugeramiwe ndetse ko nihagira icyo aba kizabazwa Perezida William Ruto. Rigathi Gachagua, ibi yabitangaje akiva mu bitaro aho yari amaze iminsi arwariye, aho bivugwa ko yagiye ababara mu gatuza. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru akiva mu bitaro, Rigathi yavuze ko yatunguwe n’ubutegetsi yahozemo, nyuma y’uko aho yari arwariye yambuwe abamurindaga, avuga ko ubuzima bwe […]

todayOctober 21, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%